Umuyobozi w’ikinyamakuru Umusingi yafunguwe

Gatera Stanley amaze umwaka muri Gereza

Gatera Stanley amaze umwaka muri Gereza

Umuyobozi w’ikinyamakuru Umusingi wari umaze umwaka afunze yaraye arekuwe nyuma yo kurangiza igihano yahawe n’urukiko.

Gatera Stanley yari amaze umwaka afunzwe nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’Ivangura n’amacakubiri bishingiye ku nkuru y’igitekerezo yasohotse mukinyamakuru yari abereye umuyobozi.

Nyuma yo gusohoka muri Gereza ya Kimironko; Gatera Stanley yabaye nkuwiruhutsa ashima Imana…

“ndabyishimiye[gufungurwa] cyane kuko ubuzima bwo muri gereza ntibworoshye ndishimye kabisa. Ndumva ndyohewe cyane, meze nk’ifi mu mazi.”

Gatera wafashwe taliki ya 01 Kanama 2012 yatubwiye ko avuye ahantu habi cyane ariko ashimangira ko azakomeza akazi ke k’Itangazamakuru.

“ubuzima burakomeye kurya ni ikibazo gikomeye igikombe kimwe k’ibigori n’ikibishyimbo mu masaha 24! urumva ko bitoroshye, kuryama mu mifuka, mu mwijima nta muriro,abantu barara hanze abandi udusimba twitwa imperi turabarya ntibasinzire…”

Nyuma yifatwa rya Gatera Stanley, amashyirahamwe y’abanyamakuru nka Rwanda Journalist Association (ARJ), ihuriro ry’abanditsi(Editors forum) n’ayandi bagerageje ibishoboka ngo Gatera arekurwe ariko ntibyagira icyo bitanga.

Gatera Stanley yafunzwe nyuma y’igihe gito asimbuye uwari umuyobozi w’Ikinyamakuru Umusingi Nelson Gatsimbazi ubu uri mubuhungiro. Gatsimbazi akaba yarahunze nyuma y’igihe inyandiko ze zitanogera zimwe munzego z’ubuyobozi mu Rwanda.

Ni ibisanzwe ko abanyamakuru mu Rwanda bafungwa bazira ibyo bakoze mu Itangazamakuru, hari ni abahamagazwa n’inzego z’umutekano kugira ngo basobanure ibyo banditse nubwo ubwo bubasha bwahawe urwego rw’abanyamakuru bigenzura.

Gatera Stanley akaba yavuze ko “biriya bintu nibidacika bya[ko] polisi yivanga mu itangazamakuru ntacyo tuzakora”

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 27/07/2013, in Uncategorized. Bookmark the permalink. 1 Comment.

  1. Imana irakoze kubona ugarutse kutugyezaho inkuru zitabogamye. Imana niyo yagutoranyije ngurengere abatagira cyivugira.nukuri ibyo tuzi nibyishi. Nuko ndigutinya ibyo babaho nyumayogutangaza inkuru yimpamo nonatanga ibimenyetso
    Narumusirikare wa R.D.F nzaguhunga nakoze mubwicanyi bwishi duhitana beshi. Nomurigongo narimpari mubyobahakana.tingitingi yewe nahandi ukuri ku zajya ahagaragara humura bazakwibuka abowitangiraga uvugisha ukuri ukakuzira .ndahariubunemerewe kuvuga kuko ndihanze yu rwanda

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: