Umukuru wa Polisi Wungirije yiteguye gukorana neza n’Abaturage

Image

DIGP Dan Munyuza arahirira gutunganya imirimo yahawe

Nyuma y’ukwezi avanywe mu gisirikare agashyirwa muri Polisi, DIGP Dan Munyuza ushinzwe ibikorwa by’umutekano (Deputy Inspector General in charge of Operations) aravuga ko azakorana neza n’Abanyarwanda.

“Kuba mfite background (amateka) ya gisirikare si ikibazo, ntibizambuza gutunganya neza inshingano zanjye, polisi ikorana n’izindi nzego, ndi ready [nditeguye] gufatanya n’abandi Banyarwanda.”

 

DIGP Dan Munyuza wari usanzwe afite ipeti rya Koloneli mu gisirikare cy’u Rwanda, azwiho kuba inzobere mu guperereza (Intelligence), akaba by’umwihariko yarakuriye iperereza ryo hanze (External intelligence).

Col Dan Munyuza (Ubu ni Assistant Commissioner General of Police) yazamuwe mu ntera ndetse ashyirwa mu gipolisi nyuma yo gufungirwa mu rugo iwe muri Mutarama 2012, igihano yahawe ari kumwe na Brig Gen Rutatina, Wilson Gumisiriza na Lt. Gen Fred Ibingira, bavugwaho kuba barivanze mu bucuruzi n’abasivili muri Kongo, ndetse banavugwaho  Indiscipline.

 

Igihano cyabo cyarangiye nyuma y’amezi atatu, ariko Brig. Gen   Wilson Gumisiriza ashyikirizwa ubutabera.

 

Dan Munyuza azaba ashinzwe ibikorwa (Police operations) by’umutekano ndetse yijeje ko azakora ibishoboka igipolisi kikarushaho kuba icy’umwuga.

 

DIGP Dan Munyuza, yagize ati “My Superior (unkuriye mu kazi) afite inkomoko mu gisirikare kandi imyaka itatu irenga amaze ayobora polisi imaze kugera ahantu hashimishije, mfite amahirwe yo kuzafatanya na my boss (unyobora).”

 Mu kiganiro giherutse Polisi yagiranye n’abanyamakuru (23 Nyakanga 2013), abanyamakuru babajije Polisi impamvu hakiri abapolisi bahohotera abaturage ndetse ko hari impungenge ko abapolisi bitwara nk’abasirikare (Militarized police).

 

Umukuru wa Polisi yasubije avuga ko igisirikare cy’u Rwanda cyubahiriza amategeko, bityo ko n’abakuriye Polisi bafite inkomoko mu gisirikare nabo bakorana neza n’abaturage.

 

IGP Gasana Emmanuel yagize ati “Dufite amategeko atugenga, disipuline tugenderaho, bitumvikana ko rero kuba dufite inkomoko mu gisirikare byatuma tutubahiriza akazi kacu kandi n’igisirikare cyacu cyubahiriza amategeko.”

 IGP Gasana yahoze akuriye ishami rishinzwe ibikoresho bya gisirikare (Chief logistics) mu gisirikare cy’u Rwanda (Rwanda defense forces.)

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 26/07/2013, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: