Abayisilamu bakomeje gucikamo ibice

Image

Abayisilamu babarimo gusali

Nyuma yo gusezererwa kwa Mufti Gahutu Abdul Karim, ikibazo cy’Abisilamu kirakomeje dore ko bamwe batemeranya n’icyemezo cyo kumwirukana, bavuga ko byakozwe mu buryo bunyuranye n’amategeko. Abandi nabo bishimiye ko Gahutu yavanyweho kuko ngo “yazanaga umwuka mubi mu idini” y’Abisilamu.

Sheikh Mbarushimana Suleiman umwe mu baharaniye ko haba impinduka mu Bayisilamu ndetse akaba yari yavanywe ku mwanya we na Mufti Gahutu (Nkuko we abyivugira) aho yari Umunyamabanga Wungirije muri AMUR, yishimiye ko Gahutu yavuyeho.

Agira ati “Twishimiye ko ukuri kwamenyekanye, turabona inzira ari nziza ariko dushimira cyane abadufashije, barimo abayobozi mu nzego za Leta b’Abayisilamu. Byari byaragaragaye ko Abisilamu barimo ibice byinshi kuko yari (Gahutu) yatangije ubuyobozi burimo ivangura n’amacakubiri.”

Sheikh Mbarushimana yabwiye Izuba Rirashe ko intego yabo atari ugukuraho Mufti, ariko bifuzaga isaranganya ry’imyanya.

Abari hafi ya Mufti wakuweho, bo bavuga ko batazemera ikurwaho ry’Umuyobozi wabo, kandi ngo nibiba ngombwa hazabaho ubuyobozi bubiri.

Sheikh Shabani Nduwimana ushinzwe  ibwirizabutumwa mu Mujyi wa Kigali, yabwiye Izuba Rirashe ko Mufti Gahutu akiri Umuyobozi nubwo hashize igihe akuweho.

Sheikh Shabani  yagize ati “Mbona kiriya cyemezo atari igisubizo gikwiye, kubera ko abagifashe (icyemezo) sibo bagombaga kugifata, urwego nkempurampaka nirwo rwego rukuru. Hari abaje muri iriya nama badakwiye kuyizamo kandi bafashe icyemezo. Ikindi ntabwo Mufti yari yaje muri iriya nama nanjye ubwanjye sinayigiyemo, ku buryo ibyemezo byayo nta gaciro byahabwa, icyakora bizaterwa n’iicyo Gahutu azabivugaho.”

Inkuru irambuye wasoma hano: http://www.izuba-rirashe.com/m-1737-abayisilamu-bakomeje-gucikamo-ibice.html

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 26/07/2013, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: