Abayobozi bakuru barasabwa guha ubwisanzure RBA

Image
Abayobozi bakuru mu nzego za Leta barasabwa guha ubwisanzure Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Itangazamakuru (RBA), kugira ngo cyubahirize ihame ryo kuba itangazamakuru rya rubanda.
Perezida Paul Kagame mu cyumweru gishize yasinye itegeko rihindura icyari Ofisi y’Igihugu y’Amatangazo ya Leta (ORINFOR) kikaba igitangazamakuru cya rubanda (Rwanda public broadcaster/RBA), bisobanura ko Televiziyo na Radiyo Rwanda bigiye kuba ikiraro gihuza abaturage n’abayobozi, bitandukanye nuko cyari urubuga rw’abakozi ba Leta.
Bamwe mu banyamakuru bavuga ko nta cyizere bafite cyo kubona Radio na Televiziyo by’igihugu bikora inkuru n’ibiganiro biri mu nyungu z’abaturage kandi bikoranye ubuhanga ariko hari n’abandi babona ko RBA izakora inshingano ihabwa n’itegeko rishya.
Robert Mugabe, umuyobozi w’igitangazamkuru Great lakes voice, avuga ko bishobora gutwara byibuze imyaka 5 kugira ngo RBA ikore itangazamakuru ry’umwuga kandi rikorera abaturage.
Mugabe yagize ati, “Kugira ngo RBA ikore neza, ni ngombwa ko igira ubwisanzure mu gutangaza amakuru ibona ko akwiye (Editorial Independence), ikeneye kandi abanyamakuru beza b’abanyamwuga.
Niramuka itagize ubwisanzure mu gutangaza amakuru yihitiyemo izaba yarahinduye izina gusa. Kugira ngo ikore neza ariko bishobora gutwara imyaka itanu abantu batarabona impinduka ifatika ariko birashoboka”.
Amakuru aturuka mu bakozi ba Orinfor yemeza ko iki kigo cyagiye kizira ubuyobozi butakitaho ngo gihabwe ibikoresho n’ubushobozi kugira ngo kirangize inshingano zacyo, kandi byibuze buri muyobozi ukoze inama cyangwa igikorwa runaka agashaka kugaragara kuri televiziyo y’igihugu bitakorwa gutyo, abayobozi ba Orinfor bakaba babiryozwa.
Robert Mugabe asanga ibi bigomba guhinduka. “Ni ngombwa ko guverinoma ibibafashamo, ikabakuraho igitutu no kubategeka ibyo bakora, abayobozi bagasobanukirwa ko itakiri Ofisi y’Amatangazo ya Leta, imyumvire igahinduka.”
Ignatius Kabagambe, umuyobozi ushinzwe ivugururwa ry’Itangazamakuru mu kigo cy’Imiyoborere mu Rwanda, yavuze ko hakozwe ubukangurambaga bugamije kumenyesha abayobozi n’abaturage impinduka ziri mu itangazamakuru, by’umwihariko abayobozi bakuru bakaba basobanukiwe guhinduka kw’imikorere y’itangazamakuru rya leta.
Kabagambe yagize ati, “kumenyekanisha impinduka mu itangazamakuru byaratangiye kandi dufite icyizere ko RBA izahabwa ubwigenge, abantu (abagize guverinoma) barabyumva kandi bazi imikorere mishya, ndetse n’abantu bubahiriza itegeko.”
Ignatius Kabagambe yongeyeho ko nta kibazo kirimo kuba Minisitiri cyangwa undi muntu yakwifuza kugaragara kuri Televiziyo ariko ubuyobozi bwa RBA nibwo buzajya bugena amakuru afitiye rubanda akamaro cyangwa se akenewe.
Arthur Asiimwe azi ko inshingano afite zikomeye
Nyuma yo kumenya ko Perezida Paul Kagame yashyize umukono ku itegeko rishyiraho RBA, umuyobozi mukuru wa RBA, Arthur Asiimwe yatangarije Izuba Rirashe ko imbaraga zizashyirwa mu guhindura ibiganiro no gushaka abakozi bafite ubumenyi buhagije.
“Iyi ni inshingano ikomeye, tugomba kubaka ikigo gishya, tuzahindura ibiganiro (Content) ariko duha imbaraga urwego rw’ubucuruzi (Sales and marketing) kugira ngo tubone amafaranga.”
Umuyobozi wa RBA yongeyeho ko hazavugururwa n’imishahara y’abakozi; icyakora ngo haracyari kare kuko hari byinshi bigomba kubanza gukorwa harimo n’amategeko y’imbere mu kigo (Internal regulations).
Rwanda Broadcasting Agency izajya yigenga ku mutungo wayo kandi yunganirwe na Guverinoma y’u Rwanda ku ngengo y’imari.

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 15/07/2013, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: