Kwirukanwa muri guverinoma kwa Mukaruliza na Kayonga

Mukaruliza

N’ubwo bitari bimenyerewe ko Perezida Paul Kagame asezerera umuyobozi muri Guverinoma akanatanga ibisobanuro, kuri uyu wa 12 Nyakanga 2013, yavuze ku mugaragaro icyamuteye guhagarika uwari Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Madame Mukaruliza Monique, ndetse n’umunyamabanga uhoraho muri iyo Minisiteri, Bill Kayonga.

Asobanura imvo n’imvano y’ikibazo cyabaye intandaro yo guhagarikwa ku mirimo yabo ku buryo Mukaruliza we yanahise asimbuzwa Muhongayire Jacqueline, Perezida Kagame yavuze ko imikorere yabo yari imaze kumurambira, kuko ngo bakoraga amakosa inshuro nyinshi bagasaba imbabazi, ariko kuri iyi nshuro ngo yabonye atakomeza kubyihanganira.

Imbarutso yo gusezererwa kwabo ngo ni uburyo baherutse gupanga kwakira inama y’abayobozi b’ikirenga n’Abadepite bo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ariko bakabyihererana ntibabimenyeshe inzego zibishinzwe, ku buryo abo bashyitsi ngo bageze ku kibuga cy’indege i Kanombe babura ubakira, bahamara igihe kirekire barambiwe.

Ibi ngo byatumye u Rwanda rugaragara nabi mu ruhando mpuzamahanga ku buryo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, yasabwe gusaba imbabazi abo bashyitsi baje bakakirwa mu buryo bugayitse.

Ibi Perezida yabitangarije mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko nyuma yo kwakira indahiro z’Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Patrick Nyamvumba, umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi DIGP Dan Munyuza, ndetse na Jacqueline Muhongayire wasimbuye Mukaruliza.

Dore ibisobanuro umukuru w’igihugu yatanze ku isezererwa rya Mukaruliza na Bill Kayonga:

“….reka ndangize mvuga ikintu ubundi ntajya nkunda kubanza gusobanura iyo byabaye bitya. Ejo bundi aha mwagize inama, inama hano mu Rwanda, inama ya East African Community yari irimo abashyitsi muri aka karere, ba Speakers b’Inteko z’ibihugu duturanye n’abandi bayobozi b’ikirenga. Abari bari muri iyo nama cyangwa abayikurikiranye, mwibuke mumbwire ukuntu iyo nama yakozwe, ni na cyo cyaviriyemo, rwose ntabwo nashoboraga kubyihanganira!

Guhindura Minister wari ushinzwe ibya East African Community na PS we, naraye mbavanyeho. I cannot accept it, kandi bije bikurikirana n’imvugo buri munsi, buri munsi, buri munsi. Ikintu cyoroshye, even na coordination hagati, buri wese afite ibyo ashinzwe ariko ntushobora kugirira igihugu akamaro udakoze ibyo ushinzwe wuzuzanya n’undi nawe ufite ibindi ashinzwe. Ntibishoboka!

Inama ntishobora kuba mu gihugu nta bantu na bamwe mu gihugu bayizi usibye umuntu umwe gusa, abantu bagera hano ku kibuga bakabura n’ubakira! Ku buryo muri bo hari n’uwavuze ati ariko ibi bintu, u Rwanda ntabwo turuzi ko rukora gutya, muri abo bashyitsi, kandi koko nibyo nanjye niko mbyemera ntabwo u Rwanda rukwiriye kuba rwakora gutya.

Ese ubwo mwari muri he? Mwari mwaburiye he uwo munsi, Abanyarwanda n’ibyo mukora, byagenze gute? Deputy Kalisa uri hariya niwe wagiye kwikorera abantu ku airport igitaraganya, ushyira abashyitsi mu modoka yawe iri personal n’imizigo yabo n’iki, ukajya gu…, speaker wa parliament y’ikindi gihugu! Na protocol y’igihugu itabizi! Abantu nyine barinda no kubabwira ko ibyo babonye bitari byo ko…, ntabwo turi ibitangaza ariko twageragezaga, dukora ibintu bizima.

Hari aho mugera mugasinzira ibintu mukabireka bikikora igihugu kikijyana, ibyo ntabwo u Rwanda twabaho tumeze gutyo, kandi njye ntabwo nshaka kubaho mu badashaka kubaho, ntabwo mbarimo! Niba mwarihebye, mushaka kubaho ibintu bibaye gusa mutabigizemo uruhare, njye ntabwo ndi kumwe namwe! Ntawagenera u Rwanda ubuzima bwarwo Abanyarwanda batabifitemo uruhare, ntibishoboka!

Kandi ntibibaye ubwa mbere, ni na cyo njye numvaga ntashobora kwihanganira! Bibaye inshuro nyinshi ahubwo abantu bagasaba imbabazi bati twibeshye, ukavuga uti koko abantu bibeshye hari udakora amakosa? Uti ubwo ariko mu ikosa yakoze ubwo yavanyemo isomo ejo ntibizongera, ejo bikongera!, bikongera bwa gatatu. Ibyo se byaba ari iki?

Ntabwo iyo mikorere numva bijyanye n’ibyo ndiho mbabwira by’uko u Rwanda uku tumeze n’ibibazo dufite byaba mu mateka yacu, byaba mu mibereho isanzwe no kureba aho dukwiriye kuba tugana.

Nabwiye Minister wa foreign affairs gusaba imbabazi abantu mwafashe gutyo, kandi mushobora kuba mwarabafashe ko kubera ko ari abirabura, iyo baza kuba abandi, ba bandi babagaburira, inteko yose iba yaragiyeyo kubakira! Uko twiha agaciro dukwiye kukiha, uko tudakwiriye kuba tunanyuranya n’iyo nshingano yo kwiha agaciro, ninako dukwiriye guha agaciro n’ab’ahandi.

Abantu mwahamagaye mwe, nari ngiye kuvuga ngo inama mwemeye kugira hano, ntimwari mwanayemeye kuko ntimwari munayizi anyway, bifite ukuntu byabaye abantu bisanga hano ngo baje mu nama, murangije mwese mujya mu nama, abayigiyemo ariko, uko yabaye nta n’ubizi nta n’uwabikurikiranye!

Mwicaza abantu, abantu bakamara ku kibuga cy’indege amasaha abiri bategereje uza kuhabanura bamubuze! Urwo ntabwo ari u Rwanda njyewe nzi, nanjye ntabwo nduzi! Mufite urundi Rwanda…, ariko byose biraturuka mu mikorere itari myiza, itarimo na communication, coordination, kuvugana, kuzuzanya, mubuzwa n’iki ko nta muntu ushobora kugira icyo ageraho wenyine, ko mukwiye kuba mubyumva mutyo? Ibyo rero no mu yindi mikorere iyo ari yo yose ntaho twagera tutanogeje imikorere.

Ntabwo kwitwa urwego runaka, umuyobozi runaka bihagije, ntabwo bihagije ubwabyo. Bihabwa agaciro n’imikorere y’ukuntu ukorana n’abandi bantu.

Ntabwo ubundi ngomba gusobanura iyo nahinduye abakozi, ntabwo ari ngombwa, ndabareka mukajya guhimba, nkabihorera, mugahimba icyatumye biba ubundi ndabyihorera. Mukajya mu mazimwe na rumours nkabihorera, tukigendera tugakomeza, ariko uyu munsi nashakaga kugira ngo mbikoreshe.

Ntabwo turi abantu bashobora kwibagirwa icyo dufite mu ntoki, kikagwa hasi, tugomba kugikomeza, ni ko uru Rwanda rushobora guhinduka.

Ntabwo u Rwanda rwahindurwa n’amagambo gusa abantu birirwamo. Njya numva ku maradiyo, ibintu abantu birirwamo, internet, biriya ni ibintu by’ibiyaga gusa, ni ibintu bitubaka, ntacyo byabubaka, ibikorwa nibyo bya ngombwa.

Ibikorwa bizima, imikorere mizima n’imikoranire.

Ndizera ko rero n’abo bayobozi bafashe izi nshingano bahereye kuri ibyo ngibyo babikoresha mu buryo bwo kuzuza inshingano bahawe kandi bemeye uyu munsi.


Source: Izuba rirashe

http://www.izuba-rirashe.com/m-1539-intandaro-y-isezererwa-rya-monique-mukaruliza-na-bill-kayonga.html

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 12/07/2013, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: