Perezida Kagame yasinye amategeko yari ategerejwe na benshi

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame

Ibiro bya Perezida wa Repubulika biremeza ko Umukuru w’igihugu yamaze gusinya amategeko ane yari ategerejwe mbere y’amatora azaba muri Nzeri 2013.

Muri ayo mategeko harimo irigena imikorere ya Komisiyo y’amatora n’imigendekere yayo, ndetse n’irirebana n’imitwe ya politike mu Rwanda.
Icyakora mu Igazeti ya Leta hamaze gusohoka amategeko abiri harimo irirebana n’amatora n’irya komisiyo y’amatora, ariko usesengura amategeko mbere yuko umukuru w’igihugu ayashyiraho umukono yemeje ko itegeko rirebana n’imitwe ya Politike naryo ryamaze gushyirwaho umukono n’umukuru w’igihugu, ndetse n’itegeko rihindura Orinfor kuba Rwanda broadcasting Agency (RBA).
Bwanakweri John yagize ati, “ayo mategeko yose yararangiye, abiri yarangiye taliki 28Kamena 2013, hanyuma irirebana n’imitwe ya politike ndetse na RBA (Rwanda broadcasting Agency) nayo umukuru w’igihugu yayashyizeho umukono, ngira ngo isaha iyo ari yo yose arashyirwa mu Igazeti.”
Amategeko arebana n’amatora ndetse n’imitwe ya politike yari ategerejwe cyane, dore ko yari yitezwe mbere y’italiki ya 15 Kamena 2013, ariko iki gihe kikaba cyari kimaze kurengaho hafi ukwezi kandi ariyo komisiyo y’amatora ndetse n’abagomba guhatanira imyanya mu nteko ishingamategeko bagombaga kugenderaho.
Itegeko rirebana n’amatora riha abakandida iminsi 20 yo kwiyamamaza nk’uko bigaragara mu ngingo ya 19.
Ingingo ya 19: Igenwa ry’umunsi w’itora n’igihe cyo kwiyamamaza.
Ingingo ya 64 y’Itegeko n° 27/2010 ryo ku wa 19/06/2010 rigenga amatora nk’uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu ihinduwe kandi yujujwe ku buryo bukurikira:
“Umunsi w’itora n’igihe cyo kwiyamamaza bigenwa n’Iteka rya Perezida. Icyakora igihe cyo kwiyamamaza ntikigomba kuba munsi y’iminsi makumyabiri (20).”
Kwiyamamaza bizatangira taliki 26 Kanama 2013 bigeze taliki ya 15 Nzeri 2013.
Aya mategeko kandi ni nayo agena umwanya ungana wo kwiyamamaza mu bitangazamakuru bya leta ku bakandida.
N’ubwo Orinfor (Ofisi y’igihugu y’amatangazo ya Leta) yahindutse Ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (Rwanda Broadcasting Agency), abakandida babyifuza bazamenyesha Komisiyo y’amatora igihe bifuza kwiyamamaza byibura iminsi 5 mbere yo kwiyamamaza.
Ingingo ya 21: Uburyo umukandida wifuza kwiyamamaza mu binyamakuru bya Leta asaba uruhushya
“Umukandida wifuza kwiyamamaza mu bitangazamakuru bya Leta abisaba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu nyandiko itangirwa icyemezo cy’iyakira hasigaye nibura iminsi itanu (5) ngo umukandida yiyamamaze.
Muri iyo nyandiko umukandida agaragaza itariki n’amasaha yifuza kuziyamamarizaho niba ari kuri radiyo cyangwa televiziyo by’igihugu.
Nyuma yo kubitegurana n’ubuyobozi bw’igitangazamakuru umukandida yifuza kuziyamamarizaho, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora asubiza mu nyandiko umukandida amugaragariza itariki n’igihe yemerewe kwiyamamarizaho.
Inyandiko isubiza umukandida itangwa nibura hasigaye amasaha mirongo ine n’umunani (48) mbere y’uko igikorwa cyo kwiyamamaza gitangira.
Umukandida ashyira umukono kuri iyo nyandiko yemeza ko yayakiriye. Iyo Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora adasubije, ubusabe bw’umukandida bufatwa nk’aho bwemewe.”
Umuyobozi mukuru wa Rwanda Broadcasting Agency, Arthur Asiimwe yatangarije Izuba Rirashe ko abakandida, baba abigenga ndetse n’imitwe ya politike, bazahabwa umwanya ungana.
 

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 11/07/2013, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: