Rurageretse hagati ya Leta y’u Rwanda na Sebulikoko

Image

Sebulikoko Emmanuel n’umwunganira mu mategeko, Me Mutabingwa Aloys hanze y’urukiko bavuye kuburana na Leta ku wa 2 Nyakanga 2013

Mu gihe Isosiyete y’ubwubatsi ya Sebulikoko Emmanuel yari iri mu rukiko taliki ya 02 Nyakanga 2013 irega Leta y’u Rwanda kudidinza isoko yatsindiye ryo kubaka umuhanda wa Km 34, Minisitiri w’Imali n’Igenamigambi yandikiye Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) iyisaba kwimura amafaranga arenga miliyari 12 kuyindi mishinga.

Leta y’u Rwanda yaregewe urukiko rukuru rw’ubucuruzi nyuma yo kudaha amasezerano yo gutangira akazi Isosiyete yatsindiye isoko ryo kubaka umuhanda Cyangugu-Ntendezi-Mwityazo.

Entreprise de Construction Sebulikoko ivuga ko hashize amezi umunani yaratsindiye isoko ryo kubaka umuhanda wa Km 34 ariko ikigo gishinzwe iterambere rya transiporo (Rwanda Transport Development Agency) gihagarika  iyo mirimo, nyamara taliki 02 Ugushyingo 2012; RTDA yandikiye  enterprise Sebulikoko imenyeshwa ko yatsinze isoko kandi izasinya amasezerano yo gutangira imirimo taliki ya 12 Ugushyingo 2013.

Iki kibazo cyagejejwe mu rukiko nyuma yaho Minisiteri y’ubutabera ari nayo ishinzwe guhagararira Leta mu manza yandikiye RTDA iyisaba kumvikana na Sebulikoko kuko atari ngombwa gushora Leta mu manza zitari ngombwa.

Ikigo gishinzwe guteza imbere Transiporo (RTDA) kivuga ko gutambamira ishyirwa mu bikorwa ry’isoko Sebulikoko yatsindiye bishingiye ku ingwate yataye igihe ku irangiza ry’imirimo ndetse no kuba iyo ngwate yatanzwe na Sebulikoko yarishingiwe na SORAS kandi SORAS ifitanye ibibazo na MINECOFIN.

Intumwa nkuru ya Leta yungirije Bizimana Ruganintwali Pascal yandikiye RTDA ababwira ko izo mpamvu zidafite ishingiro, maze asoza ibaruwa ye agira ati, “Kubera izi mpamvu zose turasaba ko mwavugana na rwiyemezamirimo kugira ngo hafatwe umwanzuro ukwiriye iki kibazo kubera ko tubona leta idakwiriye kujya mu manza zitari ngombwa…”

Iki kibazo kandi cyagejejwe ku rwego rw’Umuvunyi narwo rusaba RTDA kugana inzira y’ubwumvikane hakirindwa inkiko kuko impamvu zitangwa na RTDA zidafite ishingiro.

RTDA yashatse guha Isoko Abashinwa (CHICO)

E-mail umuyobozi wa RTDA Guy M. Kalisa yandikiye umwe mu bayobozi ba Banki Nyafurika Itsura Amajyambere taliki ya 17/01/2013 (Izuba Rirashe rifitiye Kopi); yasabye ko isosiyete yatsindiye isoko BERCO (ya Sebulikoko) yaryamburwa  kuko abatanga amasoko batagenzuye bihagije.

Ibindi kuri iyi nkuru…http://www.izuba-rirashe.com/m-1501-rurageretse-hagati-ya-leta-y-u-rwanda-na-sebulikoko.html

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 10/07/2013, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: