Twagiramungu nta burenganzira afite kuri VISA

Image

Faustin Twagiramungu arashaka gukorera politike mu Rwanda

Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cy’Ububiligi aravuga ko Faustin Twagiramungu atigeze yimwa VISA yo kuza mu Rwanda ariko agomba gutegereza inzego zibishinzwe zikamuha igisubizo.

Amb. Robert Masozera yavuze ko VISA atari uburenganzira kuyihabwa ahubwo ari ubushake kuyitanga.

Ambasaderi Masozera yagize ati, “Twebwe uyu mugabo avugana natwe, aza hano (kuri Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi) akakirwa neza kuva yatangira gusaba VISA, icyo twababwira nuko  twakiriye ubusabe bwa VISA, turacyarimo gusuzuma ariko turatangazwa no kumva abwira abantu ngo azataha kandi atarayibona. Ubundi VISA ntabwo ari uburenganzira bw’uyisaba ahubwo biterwa n’ubushake bw’igihugu kiyitanga kimaze gusuzuma ko uyisaba yujuje ibisabwa byose.”

Faustin Twagiramungu ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda n’ubw’Ububiligi avuga ko yasabye VISA nk’Umubiligi ariko hashize ibyumweru bitatu atarasubizwa kandi amabwiriza y’Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi avuga ko umuturage w’Ububiligi ushaka VISA y’u Rwanda ategereza byibuze iminsi 21.

Faustin Twagiramungu, Umunyapolitike utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda ndetse akaba n’umuyobozi w’ishyaka rikorera mu buhungiro RDI-Rwanda Nziza mu kiganiro n’ikinyamakuru Izuba Rirashe yavuze ko azaharanira uburenganzira bwe ariko agataha mu Rwanda.

Yagize ati “Kubona VISA yo kujya mu Rwanda ni uburenganzira (Privilege). Ntabwo nzarwanira iyo privilege. Ahubwo nzaharanira uburenganzira bwanjye aho ndi hose kandi igihe cyose. Aha mu Bubiligi baratubwira gutegereza icyemezo kizafatwa n’abi i Kigali, ntabwo numva uburyo abantu basabye VISA nyuma yanjye batashye jye nkayibura, ubwo ari Privilege sinabashyiraho igitutu, bazayimpa nibabishaka, gusa umuntu yabona ko ibyanjye byarenze igipimo!”

Komeza usome ibindi kuri iyi nkuru…http://www.izuba-rirashe.com/m-1447-twagiramungu-nta-burenganzira-afite-kuri-visa-amb-masozera.html

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 08/07/2013, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: