Leta y’u #Rwanda yarezwe mu rukiko kutubahiriza isoko yahaye Sebulikoko

Image

Sebulikoko Emmanuel n’Umwunganira mu mategeko Me Mutabingwa Aloys bifuza ubutabera

Leta y’u Rwanda yaregewe urukiko rukuru rw’ubucuruzi nyuma yo kudaha amasezerano yo gutangira akazi Isosiyete yatsindiye isoko ryo kubaka umuhanda Cyangugu-Ntendezi-Mwityazo.

Entreprise de Construction Sebulikoko ivuga ko hashize amezi umunani yaratsindiye isoko ryo kubaka umuhanda wa Km 34 ariko ikigo gishinzwe iterambere rya transiporo (Rwanda Transport development Agency) gihagarika  iyo mirimo, nyamara taliki 02 Ugushyingo 2012; RTDA yandikiye  enterprise Sebulikoko imenyeshwa ko yatsinze isoko kandi izasinya amasezerano yo gutangira imirimo taliki ya 12 Ugushyingo 2013.

Iki kibazo cyagejejwe mu rukiko nyuma yaho Ministeri y’ubutabera ari nayo ishinzwe guhagararira Leta mu manza yandikiye RTDA iyisaba kumvikana na Sebulikoko kuko atari ngombwa gushora Leta mu manza zitari ngombwa.

Ikigo gishinzwe guteza imbere Transiporo (RTDA) kivuga ko gutambamira ishyirwa mu bikorwa ry’isoko Sebulikoko yatsindiye bishingiye ku ingwate yataye igihe ku irangiza ry’imirimo ndetse no kuba iyo ngwate yatanzwe na Sebulikoko yarishingiwe na SORAS kandi SORAS ifitanye ibibazo na MINECOFIN.
Intumwa nkuru ya Leta yungirije,  Bizimana Ruganintwali Pascal yandikiye RTDA ababwira ko izo mpamvu zidafite ishingiro, maze asoza ibaruwa ye agira ati, “Kubera izi mpamvu zose turasaba ko mwavugana na rwiyemezamirimo kugira ngo hafatwe umwanzuro ukwiriye iki kibazo kubera ko tubona Leta idakwiriye kujya mu manza zitari ngombwa…”

Soma Ibindi kuri iyi nkuru hano: http://www.izuba-rirashe.com/m-1379-leta-y-u-rwanda-yarezwe-mu-rukiko-kutubahiriza-isoko-yahaye-sebulikoko.html

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 02/07/2013, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: