Ese nta bandi bakwiye kubazwa urupfu rwa Safari Claude?

Image

Nyakwigendera Jean Claude Safari witabye Imana azize gukubitwa n’abashinzwe umutekano

Abantu batanu gusa nibo barimo gukurikiranwa n’ubutabera ku rupfu rwa Nyakwigendera Safari Jean Claude bivugwa ko yishwe n’inkoni yakubiswe n’abashinzwe umutekano barimo Inkeragutabara  n’umupolisi mukuru wari ushinzwe iperereza (Intelligence) mu Mujyi wa Kigali ariwe Supt. Habintwari Vicent.

Polisi y’igihugu yafashe icyemezo cyo gushyikiriza ubutabera umupolisi Supt. Habintwari, imaze kubona ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho kuba koko yaragize uruhare mu rupfu rwa Safari Jean Claude witabye Imana afite imyaka 26 y’amavuko.

Umwe mu ba polisi bakurikiranye iki kibazo utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “iki kibazo cyaratubabaje nka polisi ndetse nk’umuryango nyarwanda muri rusange, ariko ukurikiranye neza hari abantu benshi[abapolisi] bakwiye kubibazwa”.

Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyashoboye kumenya ko hari undi mupolisi ufunzwe mu rwego rwa disipulini ya polisi nyuma yuko yashatse gukingira ikibaba Supt. Habintwari kugira ngo ye gushyikirizwa ubutabera, ndetse hari n’abavuga ko uyu mu polisi CIP Ngabo Jean Marie wari ushinzwe ubugenzacyaha muri Nyarugenge yashatse kurigisa idosiye (cyangwa ibimenyetso) bya mugenzi we wari umukuriye mu kazi, ariko umugenzacyaha mukuru mu Mujyi wa Kigali [Senior Superintendent] SSpt. Urbain Mwiseneza arabihakana…

Soma Inkuru irambuye hano : http://www.izuba-rirashe.com/m-1351-ese-nta-bandi-bakwiye-kubazwa-urupfu-rwa-safari-claude.html

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 01/07/2013, in Uncategorized. Bookmark the permalink. 1 Comment.

  1. I wɑs recommended this website via my cousin.
    I am now not certain whether this post is written by hhim as no one elsee understand such targeted about my difficulty.
    You’re amazing! Thank you!

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: