MINADEF na MINALOC bihanzwe amaso ku butaka bwa Ha 150 buri Musanze

Uhagarariye abaturage bafitanye ikibazo na SOPYIRWA-Horizon Rwagasana Leopord Masonga, ahagaze ahari iyo sambu

Uhagarariye abaturage bafitanye ikibazo na SOPYIRWA-Horizon Rwagasana Leopord Masonga, ahagaze ahari iyo sambu

Imiryango 150 ifite ubutaka ahitwa Ruvunda mu Karere ka Musanze iracyategereje icyemezo gifatwa na Ministeri y’ingabo hamwe n’iy’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) ku butaka abaturage bavuga ko ari ubwabo bahawe na Leta naho uruganda rwa SOPYRWA rwa MINADEF rukavuga ko ubwo butaka ari ubwarwo.

Sopyrwa irashaka gusubizwa ubwo butaka bwahawe abaturage mu 1997 butanzwe n’inama y’abaministri yo ku wa 17/01/1997 ariko Sopirwa-Horizon ivuga ko abaturage batijwe aho guhabwa nkuko babivuga.

Hashize hafi amezi abiri Komisiyo ihuriweho na MINADEF na MINALOC irangije akazi ko gucukumbura no gutanga umuti kuri iki kibazo ariko inzego zibishinzwe ntizirafata icyemezo.

Uhagarariye abaturage bafitanye ikibazo na SOPYIRWA-Horizon Rwagasana Leopord Masonga yabwiye Izuba Rirashe ko abaturage babujijwe kubibwira Perezida wa Repubulika ubwo yabasuraga taliki ya 11 kamena 2013

“Twashatse no kubibwira Perezida Paul Kagame ubwo yadusuraga ariko baratuzitira, nta nubwo baduhaye imyanzuro y’akanama kashyizweho gukemura kiriya kibazo, babigize ibanga cyane ku buryo banatubwira inabi iyo tubajije, icyakora  ntibaratwirukana, uretse abubakaga bahagaritswe gukomeza imirimo yo kubaka.”

Mu bihe bitandukanye ubwo iki kinyamakuru cyashakaga kumenya aho iki kibazo kigeze; Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yavugaga ko nta cyemezo kirafatwa, kuri uyu wa kane (taliki 20 kamena 2013)akaba yasubiyemo amagambo asa n’aya mbere…

Bwana Bosenibamwe Aimé yagize ati, “Nta cyemezo kirafatwa kugeza ubu, ikibazo ntikirarangira umunsi byarangiye tuzabamenyesha.”

Iyi sambu igizwe n’imirima ariko idatuwemo ingana na Ha 150, ikaba ifitwe n’abaturage 150, yahoze ari umutungo w’uruganda rwa OPYRWA narwo rwaje kugurishwa SOPYRWA, SOPYRWA nayo iza kugurwa na ministeri y’ingabo, ibinyujije muri Horizon; i kompanyi y’ubucuruzi ifite ibikorwa by’ubwubatsi.

Hari amakuru yemeza ko Minisitiri w’Ingabo Gen. James Kabarebe yagiranye inama na minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu James Musoni igamije gushaka umuti w’iki kibazo ndetse bombi bemeranya gushyiraho Komisiyo izacukumbura iki kibazo kandi kikabonerwa umuti vuba, gusa iyi komisiyo yarangije imirimo yayo ahasigaye aba bayobozi bagafata icyemezo.

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 20/06/2013, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: