Polisi yatangiye iperereza ku mikorere y’ubucuruzi bwa #Diamond Holiday

Image

ikirango cya Diamond Holiday, n’umuyobozi mukuru wa BNR, John Rwangombwa

Polisi y’Igihugu yatangiye iperereza ku bikorwa bya Sosiyete yitwa Diamond Holiday, nyuma y’aho Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) itangiye gukemanga imikorere yayo.

Diamond Holiday (DHT), ni Isosiyete ikora ihererekanya ry’amafaranga mu bucuruzi (money reaping through a pyramid business) ikaba yariyandikishije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) mu Kwakira 2012 nk’ikigo gikora ubucuruzi bwo guhererekanya amafaranga mu Rwanda.

Mu mwaka wa 2009, muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR) hatangijwe ubucuruzi busa nk’ubwa Diamond Holiday bukorwa binyuze ku munyamuryango uzana abandi akabihemberwa, aho buri munyeshuri wifuzaga gutangira kuba umunyamuryango yatangaga amafaranga 350.000 kuri konti ya Ecobank, ariko mu gihe cy’iminsi ibiri BNR yafunze iyo gahunda yo guhererekanya amafaranga.

BNR irashidikanya imikorere y’iyi sosiyete, ari nayo mpamvu Polisi y’Igihugu ishami rishinzwe gukurikirana ibyaha by’iyezandonke (Money laundering) yatangiye gukora iperereza.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa yabajijwe ku mikorere y’iyi sosiyete, asubiza iki kinyamakuru Izuba Rirashe muri aya magambo; “…. Polisi irayikoraho iperereza, dutegereje ikizavamo. Byaba byiza ntagize icyo mbivugaho kugeza polisi irangije iperereza.”

Ushaka kuba umunyamuryango wa Diamond Holiday atanga amafaranga 250.000. Kugeza ubu iyi sosiyete ifite abanyamuryango barenga 2000.

Umunyamategeko wa Diamond Holiday avuga ko BNR yatangiye kubashidikanyaho nyuma yuko Software (porogaramu bakoresha muri mudasobwa) y’iyi sosiyete ikoreshwa mu ihererekanya ry’amafaranga idashobora kugenzurwa n’u Rwanda.

Celestin Buhuru yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko yagerageje gusobanurira BNR ko ubucuruzi bakora budashobora guteza ibyaha ibyo ari byo byose, ati “…abantu bafite imyumvire mibi, bavuga ko ari ikintu gicuruza amafaranga ariko si byo, ariko babishatse babikora, ibyo nabisobanuriye BNR; barimo gushakisha amakosa, gusa harimo ikintu kimeze nka Mituelle [ubufatanye] kuko niba uzanye 250.000 uzaba umunyamuryango, ariko iyo uzanye abandi 3 uhabwa inyungu.”

Yongeyeho ko nka sosiyete ifite ubufatanye n’andi ari Hong-Kong n’i Burayi, ibyo bakora byifashisha ikoranabuhanga (Software) ritagenzurwa na buri wese keretse abari i Hong-Kong ku cyicaro gikuru, bishobora kuba ari byo byateye impungenge u Rwanda.

Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyavuganye na Mukeshimana Benita ukorana na Diamond maze avuga ko akenshi mu bunguka ari abakunze gukora ingendo zitandukanye hirya no hino ku isi, bityo ngo inyungu bo bahakura ntingana n’iy’abo bakire kuko abakora ingendo bo bunguka cyane.

Uyu mubyeyi w’abana bane avuga ko akora ubucuruzi bw’imbuto mu bihugu bitandukanye birimo n’Afurika y’Epfo, ngo biramworohera cyane kugenda kuko agabanyirizwa 15% ku itike yari kwishyura, kandi ngo anagabanyirizwa 40% by’amafaraga yari gutanga ku icumbi, ngo bimufitiye akamaro kanini.

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 15/05/2013, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: