Uruganda rwa MINADEF mu makimbirane n’abaturage ba Musanze

Umuturage

Uhagarariye abaturage Rwagasana Leopord Masonga, inyuma ye ni isambu iburanwa ya Ha 150

Iyi sambu, nkuko abaturage babivuga bayihawe na leta mu mwaka 1997 nyuma gutahuka. by’umwihariko iyi sambu yahawe abaturage bahoze ari impunzi zo muri 1959 zatahutse zivuye muri Kongo-Kinshasa.

Sopyirwa-Horizon yo ivuga ko iyi sambu ari iyayo kandi abaturage bayirimo bayitijwe n’akarere, bityo uruganda rwa Sopyirwa rukaba rugomba gusubizwa umutungo wayo.

Nkuko bigaragara mu ibaruwa yo kuwa 29/01/1997 ya Perefe wa Ruhengeri yandikiye umuyobozi wa OPYRWA ivuga ku isambu irimo kuburanwa muri iki gihe, iyi baruwa igira iti, “Bwana muyobozi wa OPYRWA, nkurikije ibaruwa nohererejwe na Bwana ministry wo gucyura impunzi no gusana ibyangirijwe, No 22/35/97 yo kuwa 21/01/97, ndakumenyesha ko inama y’abaministri yo kuwa 17/01/1997 yemeje ko ishyamba rya OPYRWA riri aho bita mu Ruvunda ryagenewe kuzatuzwamo. Nagusabaga rero gukuramo vuba ibiti byanyu birimo kuko duteganya ko hatangira gutuzwa mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatatu.”

Iyi sambu igizwe n’imirima ariko idatuwemo ingana na Ha 150, ikaba ifitwe n’abaturage 150, yahoze ari umutungo w’uruganda rwa OPYRWA narwo rwaje kugurishwa SOPYRWA, SOPYRWA nayo izakugurwa na ministeri y’ingabo, ibinyujije muri Horizon; ikompanyi y’ubucuruzi ifite ibikorwa by’ubwubatsi, isoko ryo kugura no gutwara ibikoresho bya’abasirikare bajya mu butumwa bw’akazi ndetse n’uruganda rurtunganya ibireti.

Uhagarariye abaturage mu gace ka Ruvunda avuga ko iyi sambu badakwiye kuyamburwa kuko bayihawe na leta bityo bayibonye mu buryo bunyuze mu mucyo.

Bwana Rwagasana Leopord Masonga yagize ati, “Iyi sambu twarayihawe ntabwo twayitijwe nkuko SOPYRWA ibivuga, ubuse ko ni iyihe mpamvu bibutse iki gihe isambu tumaranye imyaka irenga 16?”

 

Hari amakuru yemeza ko Ministri w’ingabo Gen. James Kabarebe yagiranye inama na ministri w’ubutegetsi bw’igihugu James Musoni igamije gushaka umuti w’iki kibazo ndetse bombi bemeranya gushyiraho Komisiyo izacukumbura iki kibazo kandi kikabonerwa umuti.

Iyi Komisiyo ikaba igeze ku musozo w’ikibazo nkuko bwana kagabagambe Deogratius yabitangarije Izuba rirashe.

“hari ibikirimo kunozwa, ntabwo ari twebwe twatanga amakuru, kuwa mbere[06 Gicurasi 2013] raporo tuzayishyikiriza abaduhaye akazi”

Iyi komisiyo iyobowe na Kabagambe Deogratius umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’amajyaruguru, irimo uwitwa Musiime James wo muri MINALOC, Akarere ka Musanze, uhagarariye Ingabo z’igihugu na Polisi ndetse n’uhagarariye uruganda Sopyrwa.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze Bonifilda Mpebyemungu yirinze kugira icyo avuga kuri icyo kibazo, akavuga ko cyamaze kurenga ububasha bw’akarere.

Umuyobozi w’Uruganda rwa SOPYRWA yanze kugira icyo avuga kuri icyo kibazo ahubwo aturangira komisiyo yashyizweho yo gucukumbura icyo kibazo.

Icyakora  amakuru ava muri SOPYRWA(atavuye mubashinzwe kuyatanga) yemeza ko nta mugambi SOPYRWA-HORIZON ifite wo kwambura ubutaka abaturage ariko bigomba gusobanuka niba ubutaka bungana na hegitari 150 buvanwa mu mutungo wayo aho kuba witirirwa SOPYRWA mu mpapuro gusa kandi uri mu maboko y’abaturage.

Uruganda SOPYRWA-Horizon rutunganya Ibireti byoherezwa ku masoko ya Amerika, Ubwongereza, Italy, Spain, Suisse, Newzealand, South Africa na Ghana.

Mbere yuko ruvanwa mu maboko y’abashoramari(2008) rwinjizaga 900.000 by’Amadolari y’Amerika buri mwaka ariko ubu rwinjiza 7.000.000 USD buri mwaka.

Guverinoma yahaye inshingano SOPYRWA yo kugera kuri Miliyoni 30 mu mwaka 2015. Ministeri y’ingabo ikora ibikorwa by’ubucuruzi bigamije iterambere ry’igihugu cyane mugihe cy’amahoro.

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 14/05/2013, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: