KNC wa Radio One araregwa gukoresha impapuro mpimbano

Image

KNC (iburyo)ukekwaho gukoresha impapuro mpimbano, icyaha ahakana

Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi rwemeje ko rugiye gusuzuma niba ari ukuri ko Kakoza Nkuriza Charles (KNC) yakoresheje impapuro mpimbano nk’uko abiregwa na Jean Luc Nyagatare bafatanyije gushinga Radio One (Radio 1).

Hashingiwe ku ngingo ya 2, agace ka 32 y’itegeko No.07/2009 ryo ku wa 27/04/2009 ryerekeye amasosiyete y’ubucuruzi, tariki ya 31 Mutarama 2013 nibwo Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge rwari rwanzuye ko Nyagatare atari umunyamigabane muri Radio 1 nyuma yo gutsindwa na KNC kuko Nyagatare yishyuye miliyoni icyenda gusa z’amafaranga y’u Rwanda(9,000,000 FRW) mu gihe yagombaga kwishyura miliyoni mirongo itatu n’eshanu (35,000,000FRW) nk’uko bari babyemeranyije bajya gutangiza Radio 1.

Iki cyemezo cyo kuya 31 Mutarama nticyishimiwe n’uruhande rwa Jean Luc Nyagatare bituma akijuririra mu Rukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, ruvuga ko hari ingingo zirengagijwe.

Izi ngingo zaregewe zishingiye ku ikoreshwa ry’inyemezabuguzi zivugwa ko ari impimbano, ari nazo kuri uyu wa 09 Gicurasi umucamanza w’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, Clautilde Mukamurera yasabye Kakoza Nkuriza Charles (KNC) kwisobanuraho.

KNC yavuze ko izo mpapuro atari impimbano ndetse yemeza ko yatanze ibisobanuro byose, ko ahubwo uruhande rwa Nyagatare ruvuga ibinyoma nkana mu rukiko.

Maitre Safari Kizito na Maitre Cyrille Kayiranga bunganira mu by’amategeko Jean Luc Nyagatare, basobanuriye umucamanza ko ibivugwa n’uruhande rwa KNC ari ibinyoma kandi ko hakifashishwa dosiye iri muri parike yakozwe na Polisi.

KNC hamwe n’umwunganizi we mu by’amategeko Maitre Frank Mubangizi, basabye ko iyo dosiye itakoreshwa n’urukiko kuko yabangamira iperereza.

Maitre Mubagizi akomeza asobanura ko dosiye ikiri mu bushinjacyaha iba ikiri ibanga, kandi ko itashingirwaho n’urukiko kuko iyo dosiye iba ishobora kuzashyingurwa na Parike iri kuyikurikirana.

Abunganira Nyagatare basobanuriye umucamanza ko impamvu KNC adashaka ko iyo dosiye ikoreshwa, ari uko azi ibirimo, ko ari ukuri bimuhama.

Maitre Safari Kizito na Maitre Cyrille Kayiranga basobanuye ko inyemezabuguzi KNC yakoresheje yerekana mu rukiko zitigeze zibaho, kuko abo bigaragara ko ari bo bazimuhaye bakoreshejwe iperereza na Polisi bagahakana ko batigeze baha KNC izo nyemezabuguzi.

Bati “Polisi yabajije buri wese uhagarariye kampani yanditse kuri izi factures (inyemezabuguzi) ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), bose bagaragaje ko izo factures batazizi.”

Umucamanza amaze kumva impande zombi, yabajije abarega niba barega KNC ko yahawe inyemezabuguzi mpimbano cyangwa ko ari we wazikoreye.

Maitre Safari yasubije agira ati “Twe twumva ari we wazihimbye kuko abo avuga ko bazimusinyiye bose babajijwe n’inzego z’iperereza za Polisi na Parike y’Urukiko rwa Nyarugenge bakazihakana.”

Maitre Kayiranga yamwunganiye avuga ko n’izo zitwa ko ari nzima zisiribanze kandi zitujuje ibyagombwa byose by’ibanze. Ati “Niba abazimuhaye bazihakana, hakiyongeraho kuzikoresha mu rukiko, twemeza ko yazikoreye, kandi uko niko bigaragazwa na dosiye y’iperereza iri muri Parike.”

KNC hamwe n’umwunganizi we mu by’amategeko, Maitre Mubagizi, bavuze ko ibyaguzwe bihari kandi ko hagiye hakoreshwa check na cash mu kubigura. Bakomeje bavuga ko ibivugwa n’uruhande rwa Nyagatare ari ibinyoma kandi basaba ko iyo dosiye ikiri mu bushinjacyaha itahabwa agaciro, kuko iba ikiri mu iperereza.

Maitre Safari yabwiye urukiko ko n’ubwo dosiye ikiri mu iperereza iba ikiri ibanga, umucamanza ari we wenyine wemerewe kuyerekwa iyo hari impamvu nyayo.

Umucamanza uburanisha uru rubanza, Clautilde Mukamurera yanzuye asaba nomero (Numero) y’iyo dosiye iri muri Parike, kandi yemeza ko urukiko ruzayifashisha maze ku itariki ya 31 Gicurasi, Jean Luc na KNC bakagaruka mu rukiko bakamenyeshwa niba urukiko rwemeje ko izo mpapuro ari impimbano cyangwa ari umwimerere, ariko ku by’inenge byo yavuze ko bitari kuri gahunda y’uyu munsi.

Intandaro y’ikibazo

Jean Luc Nyagatare arega Nkurije Charles Kakoza (KNC) kuba yaramuriganyije ku bufatanye bagiranye mu gushinga Radio One. Amasezerano yo kuyitangira yashyizweho umukono taliki 29 Gicurasi 2011, avuga ko buri wese yagombaga gutanga umugabane ungana na miliyoni 35 z’amafaranga y’u Rwanda.

Nyuma y’amezi ane Radiyo 1 itangiye kuvuga, Kakoza Charles yahagaritse Nyagatare Jean Luc amubuza kugera muri radiyo ngo kuko atigeze yubahiriza amasezerano bagiranye. Nyagatare yari amaze gutanga gusa miliyoni 9 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kakoza Charles niwe watangije Company yitwa Radio one Rwanda Ltd taliki ya 09 Gicurasi 2011, ariko aza kugurisha imigabane ingana na 50% kuri Nyagatare Jean Luc nk’uko bigaragazwa na kopi z’inyandiko z’amasezerano impande zombi zagiranye.

Faustin Niyigena

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 10/05/2013, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: