Abanyapolitike bakomeye baratungwa urutoki mu kwenyegeza ibibazo by’Abisilamu

ImageBamwe mu bayisilamu bavugwa muri raporo y’itsinda ryashyizweho gusuzuma ibibazo biri mu idini yabo banze raporo y’iryo tsinda ryashyizweho n’ikigo cy’imiyoborere mu Rwanda (RGB).

Abayisilamu bavuga ko iri tsinda ryabogamye ku buryo bukabije kandi uburyo bwakoreshejwe hasuzumwa ibibazo nabwo bukaba butanoze. Kubera iyo mpamvu barasaba ko hashyirwaho irindi tsinda ridafite aho ribogamiye nkuko umwe muribo yabibwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe.

Sheikh Sindayigaya Musa yagize ati, “Turasaba ko hashyirwaho irindi tsinda ridafite aho ribogamiye, kuko iriya raporo ibogamye cyane kandi igatunga agatoki abantu nta bimenyetso.”

Umuyobozi mukuru wa RGB (Ikigo cy’imiyoborere mu Rwanda), Prof. Shyaka Anastase ashima cyane raporo inengwa na bamwe mu bayisilamu.

Prof. Shyaka ati, “Turashima akazi kakozwe na Task force, twabiganiriyeho nka Leta ndetse n’Abisilamu bavugwa muri iki kibazo, twashimye cyane iyi raporo ndetse n’akazi kose kakozwe dore ko kakozwe mu gihe gito kandi bakagera ku bantu benshi mu bice bitandukanye by’igihugu byavugwagamo ibibazo.”
Muri rusange raporo yerekana ibibazo bitatu by’ingenzi byabaye umusemburo w’amakimbirane y’abayisilamu mu Rwanda. Harimo imiyoborere mibi, imicungire mibi y’umutungo no kutubahana hagati y’abayobozi b’idini.

Soma inkuru irambuye hano…http://bit.ly/13JDyfR

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 10/05/2013, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: