Interpol yiyemeje gufata abakekwaho Jenoside

Image

Abashinjacyaha n’abapolisi ba Interpol munama iherutse i Lyon mubufaransa

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buratangaza ko bufite icyizere ko noneho abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside bagiye gufatwa; cyane cyane abari ku Mugabane w’Uburayi.

Umushinjacyaha Mukuru; Martin Ngoga hamwe n’abahagarariye Interpol mu bihugu 11 cyane cyane ibyo ku Mugabane w’Uburayi; bahuriye Lyon mu Bufaransa ku cyicaro cya Interpol (Polisi Mpuzamahanga) hongerwa gusuzumwa amadosiye y’ubushinjacyaha ku bakekwaho Jenoside.

Kuva mu mwaka 2004; mu bantu 240 u Rwanda rwashyizwe ku rutonde rw’abashakishwa na Interpol; 35 gusa nibo bamaze gufatwa.

Ubu rero Interpol yiyemeje kongera imbaraga mu gufata abakekwaho Jenoside; kandi u Rwanda noneho rufite icyizere nk’uko Umuyobozi ushinzwe gukurikirana abakekwaho Jenoside bihishe mu mahanga yabitangarije Izuba Rirashe.

Siboyintore Jean Bosco yagize ati “Icyemejwe ni uko Interpol igiye kongera imbaraga zo gufata abakekwaho Jenoside kandi dufite icyizere cyuko noneho bizakora. Ubusanzwe dosiye y’umuntu umwe yashoboraga gutwara imyaka itanu; ariko twarebeye hamwe uburyo twakora amadosiye y’abantu benshi kandi mu gihe gito.”

Umwaka ushize mu nama ya Interpol yabereye mu Bufaransa;  u Rwanda rwari rwasabye guhagurukira abakekwaho gukora Jenoside yakorewe Abatutsi batarafatwa ngo bashyikirizwe ubutabera.

U Rwanda rumaze gutanga manda 240 zo gufata abakekwaho Jenoside mu bihugu 27 birimo ibyo muri Afurika; i Burayi  n’Amerika y’Amajyaruguru; ariko abamaze gufatwa ni bake cyane nkuko bivugwa n’ubushinjacyaha.

Iyi nama yabereye mu Bufaransa umwaka ushize ku cyicaro cya Interpol; yitabiriwe n’abahagarariye ibihugu birenga 50 bo mu nzego z’ubutabera.

Umuyobozi wa Interpol ushinzwe gushakisha abakekwaho ibyaha; Mick O’Connell yari yavuze ko urwego akorera rumaze kugera kuri byinshi; harimo gufata abakekwaho ibyaha no gutahura aho bihishe; icyakora avuga ko hakiri akazi kanini ko gukora ku madosiye y’abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Mick O’Connell yagize ati “Nubwo bimeze bityo; haracyari akazi kenshi kuko hakiri abantu 9 bashakishwa n’Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda; ndetse hari n’impapuro zo guta muri yombi abantu 130 zatanzwe n’u Rwanda ariko zitaragira icyo zikorwaho.”

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko akazi kenshi gasigaye mu bihugu bya Afurika; ari nabyo bivugwaho gucumbikira abenshi bakekwaho Jenoside.

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 22/04/2013, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: