Ubushinjacyaha bwavuze nabi urukiko rukuru kubera Ingabire

Image

                           Ingabire Umuhoza Victoire

Umushinjacyaha yabwiye urukiko rw’ikirenga ko umucamanza w’urukiko rukuru yaranzwe no kwivuguruza ahandi agasobanura nabi amategeko ubwo yahanaguragaho bimwe mu byaha Victoire Ingabire ndetse bituma amuha igihano gitoya.

Ku nshuro ya kabiri murukiko rw’ikirenga humviswe ubujurire bw’ubushinjacyaha murubanza ruregwamo Ingabire Victoire Umuhoza n’abahoze ari abasirikare 4 ba FDLR.

Ku cyaha cyo kurema umutwe w’ingabo hagamijwe igitero cy’intambara no kugirira nabi ingingo z’imena z’itegekoshinga.

Umushinjacyaha Alain Bernard Mukurarinda yagize ati, “mu iburanisha rya mbere umucamanza yemeye ko icyaha iki cyaha cyakozwe ariko ingaruka zacyo nizo tutumvikanye.”

“urukiko rwari rwemeye ko Ingabire Victoire yoherereje amafaranga abasirikare yo kubatunga no kugura intwaro bivuga ko icyari ikifuzo cyo gushyiraho umutwe w’ingabo cyari gitangiye gushyirwa mubikorwa.”

Abashinjacyaha Mukurarinda, Ruberwa Bonaventure na Hitiyaremye Alphonse bagiye bashimangira ibyo bari bavuze murukiko rukuru ariko murukiko rw’ikirenga bakaba bagombaga kwerekana ibyo umucamanza yirengagije byatumye Ingabire ahanagurwaho ibyaha bitatu bikomeye ndetse bikanatuma ahabwa igifungo cy’imyaka 8.

Ingabire Victoire ashinjwa gushinga umutwe w’ingabo witwa Coalition de force democratique CFD, Ingengabitekerezo ya Jenoside, gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha abaturage ubutegetsi buriho, icyakora we avuga ko byose bishingiye ku mpamvu za Politike.

Ubushinjacyaha ubwo bwasozaga isobanura ry’ibyo umucamanza w’urukiko rukuru yirengagije; bwasabye ko kumikorere y’icyaha cyo gukwirakwiza ibihuha; Ingabire yafatwa nka Deo Mushayidi na Me Bernard Ntaganda bahamwe n’icyo cyaha ndetse bakaba baragihaniwe bagafungirwa muri gereza ya Mpanga.

Biteganyijwe ko urubanza ruzaburanishwa iminsi 7, icyakora guhera taliki ya 17 Mata 2013 hazumvwa uruhande rw’abaregwa aribo Major uwumuremyi Vitali, Kapiteni Karuta Jean Marie uburana ari hanze, Lt col Nditurende Tharcisse na Habiyaremye Noel bareganwa hamwe na Ingabire Victoire; umuyobozi w’ishyaka FDU-Inkingi.

Ubwo urubanza rwakomezaga, kurukiko hari umutuzo bitandukanye n’igihe uru rubanza rwari rutangiye kuburanishwa mu bujurire(taliki 25 werurwe 2013) ubwo habaga gushyamirana hagati y’abashinzwe umutekano n’abarwanashyaka ba FDU-inkingi ndetse bikaviramo bamwe muri bo gufungwa.

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 16/04/2013, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: