Icyifuzo cya Minisitiri w’Intebe cyakiriwe nk’amabwiriza

Dr. Pierre Damien Habumuremyi

Dr. Pierre Damien Habumuremyi

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali yakiriye icyifuzo cya Minisitiri w’Intebe nk’amabwiriza agomba kubahirizwa ku bijyanye no gukangurira abaturage kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no gupfobya.

Mu cyifuzo cya Dr. Pierre Damien Habumuremyi yanyujije kuri Twitter ye (@HabumuremyiP), yavuze ko abakuriye Imijyi n’Umujyi wa Kigali bashyira muri gahunda zabo z’imihigo uko bazajya bigisha abantu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Dr. Habumuremyi yagize ati “Gukangurira abaturage kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside bigomba kuba mu mihigo y’abayobozi cyane abo mu Mijyi na Kigali by’umwihariko.”

Polisi y’Igihugu iratangaza ko abantu 40 ari bo batawe muri yombi, nyuma yo gukoresha imvugo zisesereza abarokotse Jenoside harimo no kubuza bagenzi babo kwibuka.

Mu bantu 40 bafashwe na Polisi ndetse 33 bakaba bamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha, 13 n’abatuye mu Mujyi wa Kigali, 12 bafatiwe mu Ntara y’Uburengerazuba, 11 bafatirwa mu Ntara y’Uburasirazuba, 3 bafatirwa mu Ntara y’Amajyepfo naho Intara y’Amajyaruguru hafatwa umuntu umwe gusa nk’uko ikinyamakuru Izuba Rirashe kibikesha Polisi y’Igihugu.

Ubugenzacyaha buvuga ko abafashwe, bazize gukoresha  imvugo zigizwe no guhakana no gupfobya Jenoside, kubuza abandi kwitabira ibikorwa byo kwibuka abazize Jenoside. Hari aho inka y’uwacitse ku icumu yatemwe ihembe, naho ahandi hagaragara abantu bataramenyekana bazirikiye hamwe imbwa n’inka y’uwacitse ku icumu.

ACP Theos Badege yagize ati “Ubusanzwe no mu bindi byaha, Umujyi wa Kigali uza ku isonga, ariko bishobora kureberwa mu buryo bwinshi, harimo ko abawutuye bajijutse ku buryo aho babonye iyo myifatire babimenyesha Polisi, hari kandi ko n’ababikora ari abantu baba badafite ibyo bakora.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fidele Ndayisaba, yavuze ko nta wakwemeza ko bariya 13 bafashwe ari abaturage b’Umujyi by’ukuri. “Birashoboka ko bariya bafashwe gahunda zo kwibuka zabasanze i Kigali ariko bakomoka ahandi.”

Ndayisaba yanavuze ko Umujyi wa Kigali usanzwe ukangurira abaturage bawo kwirinda ingengabitekerezo no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ati “Dusanzwe tubikora kandi tuzakomeza, ariko ubwo ari icyifuzo cya Minisitiri w’Intebe,  ubwo [icyifuzo gihindutse amabwiriza] ni amabwiriza kandi tuzabyubahiriza (tubishyire mu mihigo).”

Polisi yemeza ko abantu 33 ari bo bamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha mu minsi irindwi y’icyunamo, mu gihe mu  mwaka ushize  abantu  174 ari bo bashyikirijwe ubushinjacyaha nyuma yo gutahurwaho ingengabitekerezo ya Jenoside.

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 16/04/2013, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: