Inama ishinzwe amahoro ku isi yacitsemo ibice kubera urukiko mpanabyaha

Image

Olivier Nduhungirehe intumwa y’u Rwanda muri ONU

Igihugu cy’u Rwanda kiragerageza gutambamira gushima Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga. U Rwanda nirwo ruyoboye Akanama gashinzwe Amahoro ku Isi muri uku kwezi kwa Mata; kandi nirwo rwateguye inama iba kuri uyu wa mbere ivuga ku “Kwirinda intambara ku Mugabane w’Afurika.”

Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rushimwa n’inama ishinzwe amahoro ku ruhare rwarwo mu kurwanya intambara ziba muri Afurika kuko rwahagurukiye gukurikirana ba gashozantambara; aho byibuze ibihugu 7 muri 15 bigize Akanama gashinzwe Amahoro ku Isi bishyigikiye urukiko mpanabyaha.

Argentina; Australia; Ubwongereza; Ubufaransa; Guatemala; Luxembourg na Korea y’Amajyepfo biri ku ruhande rushyigikiye urukiko mpanabyaha; cyane ku ruhare rwo guca umuco wo kudahana ku byaha by’intambara.

Nubwo u Rwanda ari rwo ruyoboye Inama ishinzwe Amahoro ku Isi muri uku kwezi; rwamaze gufata uruhande ruhereramo mbere y’Inama.

Umwe mu badiplomate mu Muryango w’Abibumbye (UN) yahishuriye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ko u Rwanda rwahitamo kubona  ICC itavugwaho muri iyi nama.

Binyuze kurubuga rwa Twitter; uhagarariye u Rwanda muri UN;  Olivier Nduhungirehe yavuze ko havutse  ibice bibiri ku nyandiko yo gushima urukiko mpanabyaha.

Nduhungirehe yagize ati “Inyandiko y’inama yateguwe n’u Rwanda; ariko ntitwigeze dushyiramo ibya ICC; abashyizemo ibya ICC nibo bashaka kuzana umwuka mubi.”

Impuguke mu by’amategeko ya Human Rights Watch; Richard Dicker yanenze imyifatire y’u Rwanda ku Rukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (ICC); ati “Bitewe n’ibihe bibi rwanyuzemo; iyi myifatire y’u Rwanda iteye isoni.”

Byibuze kimwe cya kabiri cy’ibihugu by’Afurika byashyize umukono ku masezerano ya Roma ashyiraho ICC; u Rwanda rwo rwanze kuyashyiraho umukono.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda; avuga ko urukiko mpanabyaha ari igikoresho cya politike; kandi ko u Rwanda rutemera ibyo rukora.

Biteganijwe ko inama iba kuri uyu wa mbere itariki 15 Mata 2013; iyoborwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo; kandi iritabirwa n’Umunyamabanga Mukuru wa UN; Ban Ki-moon.

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 15/04/2013, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: