Abibye muri Kongo Miliyoni y’amadolari ni abanyarwanda

 

Ibihumbi 300 by'amadolari y'amerika yafashwe barimo kugabana

Ibihumbi 300 by’amadolari y’amerika yafashwe barimo kugabana

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwamaze gushyikiriza Urukiko Rukuru idosiye y’abantu batanu bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo ubwicanyi. Muri abo, harimo Abanyarwanda batatu n’Abanyekongo babiri bakekwaho kwiba, kwica no kurema umutwe w’abagizi nabi. 

Ibyo byaha bakurikiranyweho n’ubushinjacyaha babikoreye muri Kongo mu kwezi k’Ukuboza 2012, bakaba barahagaritse imodoka yari itwaye amafaranga muri banki ya Goma abarirwa muri miliyoni imwe y’amadolari, ndetse bahitana abari bashinzwe umutekano wayo hamwe n’umuturage wabibonye.

Amakuru yagiye atangazwa yemezaga ko bose ari Abanyekongo, icyakora imyirondoro yabo yagaragajwe mu rukiko yemeza ko batatu muri bo ari Abanyarwanda, kandi ko umugambi wo kwiba wacuriwe mu Rwanda mu Karere ka Rubavu.

Dushimimana Redemptus na Ntirenganya François bakomoka mu Karere ka Kamonyi naho Bahati Oscar akomoka mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo. Abandi ni Abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, ari bo Habib Amani Aboubacar ukomoka i Goma na Kaneza Rwanyange nawe ukomoka i Goma.

Umwe mu bakekwaho ubujura yitabye Imana

Ubushinjacyaha buvuga ko bwahanaguye ibirego kuri Nyakwigendera Kinara Andrew witabye Imana. Uyu akaba yarapfuye yaramaze gufatwa na polisi.

Urupfu rwa Kinara Andrew rwagiye ruhwihwiswa ariko inzego z’umutekano ntizigeze zigira icyo zivuga. Umushinjacyaha ku rwego rw’igihugu wateguye dosiye y’aba Banyarwanda, avuga ko isuzumwa ry’umurambo (autopsy) ryemeza ko uwapfuye yazize indwara ya Diabete kandi ko yari afite n’izindi ndwara zirimo na Sida.

Augustin Nkusi wateguye iyi dosiye yagize ati “Umugambi wo kwiba wateguriwe kwa Kinara Andrew mu kabari ke kazwi nko kwa Mama Sonia kari Gisenyi mu Karere ka Rubavu, ndetse n’amafaranga niho bayagabaniye, gusa uruhare rwe ntirwari runini cyane.”

Nyakwigendera Kinara yahise avanwa ku rutonde rw’abaregwa nyuma yo kwitaba Imana.

Abaregwa ntibemera icyaha

Ubushinjacyaha buvuga ko abaregwa batemera icyaha bitandukanye n’ibyo bemeye bakiri mu maboko ya Polisi.

Ubushinjacyaha bwatangajwe no kubona abantu badafite ibyo bakora bizwi bafatanwa akayabo k’ibihumbi 300 by’amadolari y’Amerika.

Ku ruhande rw’abaregwa [nk’uko bivugwa n’ubushinjacyaha] bavuga ko batewe ubwoba muri polisi ndetse ngo banatewe ubwoba nyuma y’urupfu rw’uwo bafatiwe hamwe ari we Kinara Andrew.

Uko ari batanu, bafungiwe by’agateganyo muri gereza ya Kimironko aho bategereje ko Urukiko Rukuru rugena italiki yo kubaburanisha nk’uko Alain Bernard Mukurarinda yabitangarije Izuba Rirashe.

Urubanza rwabo ruzatangirira mu Rukiko Rukuru kuko bakurikiranyweho ibyaha ndengamipaka (ibyaha bakekwaho gukorera hanze y’u Rwanda).

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 15/04/2013, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: