Impunzi zituye Zambia ntizishaka gutaha

  • Hari abatanga ruswa muri Zambia bagahabwa ibyangombwa byo gutura
  • Imiryango 1100 yasabye ko itacyurwa mu Rwanda
  • Hategerejwe 23.000 muri aya mezi abiri

Amakuru aturuka Zambia aremeza ko impunzi z’abanyarwanda zitifuza gutaha ahubwo bamwe bakomeje gushaka ibyangombwa naho abandi bamaze kuvugana na UNHCR hamwe na guverinoma ya Zambia basaba kwigumira muri icyo gihugu.

Ukuriye impunzi z’abanyarwanda muri Zambia yatangarije Izuba rirashe ko imiryango 1100 ariyo yasabye HCR na guverinoma ya Zambia kwigumira muri icyo gihugu kuko bafite impungenge z’umutekano wabo mu Rwanda.

Kazuba Eugide yagize ati, “Dufatanyije n’ubutegetsi bwa Zambia, abaturage bagiye berekana impungenge z’umutekano wabo mu gihe baba bashubijwe my Rwanda, habayeho bamwe basonewe kuri kiriya cyemezo cya HCR cyo gukuraho ubuhunzi, navuga ko 20% bamaze kwemererwa naho abasigaye bategereje ko guverinoma ya Zambia ibaha igisubizo.”

Impunzi zagaragaje impungenge zo gucyurwa mu Rwanda zahaswe ibibazo n’abanyamategeko b’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR).

Hari abamaze gutanga ruswa kugira ngo babone uburenganzira bwo gutura

Bamwe mu banyarwanda babaye impunzi muri Zambia bemeza ko ari igihugu cyamunzwe na ruswa cyane cyane muri ministeri ishinzwe ibibazo by’impunzi ishami ry’abinjira n’abasohoka.

Abanyarwanda bafite amafaranga ngo bamaze kubona ibyangombwa byo gutura muri Zambia nyuma yo guha amafaranga bamwe mubayobozi b’icyo gihugu.

Dr. Rwaka Jonadad  ni umuganga ushinzwe indwara z’abana mu bitaro bya kaminuza nkuru ya Zambia, akaba n’umwe mubayobozi ba Diaspora ya Zambia; yabwiye Izuba rirashe ko abenshi mubanyarwanda badashaka gutaha…

“Tumaze kumenya abarenga 50 bamaze kugura resident permits (ibyangombwa byo gutura), ntituzi uburyo bumvikana na guverinoma, Ubundi twashatse kubafasha, twifuza gukorana  inama  nabo ariko baranga.”

Dr. Rwaka yavuze ko bifuje gukorana inama n’impunzi zose nka 3 ariko ziranga.

Igihugu cya Zambia kibarirwamo Impunzi zisaga 6000, icyakora hari n’abandi banyarwanda batuye muri icyo gihugu bahinduye ubwenegihugu, bamwe bamaze kubona ubwenegihugu bwa Zambia, abandi biyita abanyekongo cyangwa se abarundi.

Guverinoma y’u Rwanda yiteguye kwakira abasaga 23.000

Icyemezo cyo guca ubuhunzi ku gihugu cy’u Rwanda cyafashwe taliki 31Ukuboza 2012 ariko impunzi zahawe amezi atandatu yo kwitegura gutaha cyangwa se zigahabwa ibyangombwa byo gutura no gukorera mu bihugu zahungiyemo.

Ministri ushinzwe imicungire y’ibiza no gucyura impunzi avuga ko u Rwanda rwiteguye kwakira aba banyarwanda.

Ministri Mukantabana Seraphine yagize ati, “twiteguye kubakira kandi dufatanyije n’abandi bafatanyabikorwa ibyangombwa byuko bazabaho, aho bazacumbika byararangiye.”

Impunzi zikigera mu Rwanda zizajya zakirirwa mu nkambi ya Nyagatore muri Rusizi ndetse na Nkamira ariko yo ikazabanza kuvanwamo impunzi z’abanyekongo zihacumbikiwe.

Ministri kandi yavuze ko umutekano w’abanyarwanda n’ibyabo uzacungwa neza mu gihe bazaba bafashe icyemezo cyo gutaha, bitandukanye nuko abirukanywe muri Tanzania bagiye bamburwa imitungo yabo(bayambuwe n’igihugu barimo).

Ababarirwa  ku bihumbi makumyabiri na bitatu(23.000) bamaze kumenyesha leta y’u Rwanda ko bashaka gutaha. Abo bagomba kuva muri Uganda, Zambia, Cameroon, Malawi, Kenya, South Africa, Congo Brazzavile na Kongo Kinshasa. Harimo kandi n’abagomba kuva muri Centre Afrique ariko batarabonerwa uburyo bacyurwa kuko nta ndege ya Rwandair igera muri icyo gihugu.

Ministeri ishinzwe gukumira Ibiza no gucyura impunzi(MIDIMAR) ivuga ko habarwa impunzi zisaga ibihumbi mirongo irindwi(70.000) ziri mu bihugu byo hanze.

Igikorwa cyo gusubiza mubuzima busanzwe impunzi z’abanyarwanda giterwa inkunga na guverinoma y’u Rwanda hamwe n’amashami y’umuryango w’abibumbye.

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 11/04/2013, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: