IBUKA irasaba ko Umutekano w’abacitse ku icumu witabwaho cyane

Image

Perezida wa IBUKA Prof Dusingizemungu Jean Pierre

Umuryango IBUKA urasaba inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’ibanze kwita ku mutekano w’abacitse ku icumu, cyane cyane muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi.

Perezida wa IBUKA aranasaba abayobozi kudatinya kuvuga ko hari ibikorwa bibi byibasira abacitse ku icumu.

Prof Dusingizemungu Jean Pierre yagize ati “Usanga  abayobozi batinya kuvuga ko ikibazo cyabaye ahubwo bakacyita ikibazo  rusange ntibashake kwerekana ko hari ibikorwa byibasira abacitse ku icumu, cyangwa bagahishira ko hari ingengabitekerezo ya Jenoside, ngo bigengesera guhungabanya abantu. Turasaba abayobozi n’abantu basanzwe gutanga amakuru kandi yihuse ashobora gufasha inzego z’umutekano  gutahura abanyabyaha.”

Dr. Dusingizemungu yanasabye inzego z’umutekano kuba maso kandi n’abacitse ku icumu bakimenya. Ati “Abagifite ingengabitekerezo [ya Jenoside] bakoresha iki gihe [cyo kwibuka] niyo mpamvu abashinzwe umutekano bakwiye kuba maso, kandi turasaba abacitse ku icumu kwimenya, bakamenya ko iki ari igihe ababisha bashobora kugira ikibi bakora. Bakwiye nabo gutanga amakuru vuba.”

Nubwo Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abacitse ku icumu usaba inzego z’umutekano n’ubuyobozi busanzwe kuba maso, Polisi y’Igihugu ivuga ko uko imyaka ishyira iyindi, ibikorwa byo guhohotera abacitse ku icumu bigenda bigabanuka, ku buryo muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi, nta mpungenge ko umutekano uzaba mwiza.

Umuvugizi wa Polisi Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege yagize ati “Mu bihe bitandukanye dushyiraho ingamba zo gucunga umutekano. Mu bihe byashize habagaho ibikorwa byo guhohotera abacitse ku icumu ariko uko imyaka ishira bigenda bihinduka. Kugeza ubu ntiturabona icyaha kigamije guhohotera abacitse ku icumu. Icyakora turasaba abantu gushishoza bakirinda gukora icyaha icyo ari cyo cyose kuko no mu muco wacu nta muntu usinda cyangwa ngo agire ikindi akora iyo ari igihe cy’umubabaro.”

ACP. Theos Badege anavuga ko ibyaha bikorwa mu cyunamo byose bidakwiye kubonwa gusa nk’ibyibasira abacitse ku icumu gusa, agasaba abantu kwirinda ibyaha mu bihe byose ariko cyane cyane muri aya mezi atatu igihugu cyibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 05/04/2013, in Uncategorized. Bookmark the permalink. 1 Comment.

  1. Hi there, just became alert to your blog through Google, and found that it is truly
    informative. I am going to watch out for brussels.
    I will be grateful if you continue this in future.

    Lots of people will be benefited from your writing. Cheers!

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: