Image

Leta zunze ubumwe z’Amerika zashyizeho Miliyoni 5 z’amadolari nk’igihembo ku muntu uzatanga amakuru afatisha Sylivestre Mudacumura.

Gen. Mudacumura ni umuyobozi wa FDLR, inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda zifite ibirindiro muri Kongo-Kinshasa.

Ari kurutonde rw’abashakishwa n’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga aho akurikiranyweho ibyaha byibasiye inyoko muntu muri Kongo.

Umunyamabanga wa leta zunze ubumwe z’Amerika John Kerry yatangarije Huffington Post ko Mudacumura ari umuntu ukeneye guhagarikwa kubera ibyaha ndengakamere yakoreye abanyekongo ayoboye FDLR; umutwe uvugwaho kugira bamwe mubasize bakoze Jenoside mu 1994.

Sen. John Kerry yagize ati, “Ntabwo ari Joseph Kony n’abambari be muri LRA dukurikiranye muri Afrika gusa. Uyu munsi ntangaje igihembo cya Miliyoni 5 z’amadolari kuri Sylvestre Mudacumura, wakoze kandi agatanga amabwiriza yo kwica abasivili nk’umuyobozi wa FDLR. Umutwe urimo abantu bagize uruhare muri jenoside mu Rwanda mu 1994.”

Leta zunze ubumwe z’Amerika ziributsa ko hari ibihembo byagenewe abantu bazafasha mu gutanga amakuru kugira ngo hafatwe abanyarwanda 9 bakekwaho uruhare rukomeye mu gutegura no gushyira mubikorwa Jenoside yakorewe abatutsi.

Abo bagishakishwa harimo Felicien Kabuga, Protais Mpiranya, Augustin Bizimana, Fulgence Kayishema, Pheneas Munyarugarama, Aloys Ndimbati, Ladislas Ntaganzwa, Charles Ryandikayo na Charles Sikubwabo.

Kugeza ubu Leta zunze ubumwe z’Amerika zimaze guhemba abantu 14 batanze amakuru ku bantu bakekwaho gukora ibyaha ndenga kamere icyakora ntisobanura niba ari abatanze amakuru ku bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Uretse akayabo ka Miliyoni eshanu Amerika itanga, harimo no kurindirwa umutekano k’uwatanze amakuru.

Umunyamabanga wa leta zunze ubumwe z’Amerika John Kerry yavuze ko Amerika itazihanganira kubona abakoze ibyaha ndengakamere bidegembya.

“Sinshobora kwemera umuco wo kudahana aho  isi icumbikira abakoze ibyaha ndengakamere nk’ibi. Tuzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo abakorewe ibyaha babone ubutabera.”

Posted on 05/04/2013, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: