Polisi yaguze icyuma kizajya kigenzura imodoka mu Ntara

Image

                  Umupolisi agenzura amatara y’Imodoka

Polisi y’u Rwanda iravuga ko mu gihe cy’ukwezi hagiye kuzanwa imashini igendanwa, izakoreshwa mu gupima ibinyabiziga babisanze mu Turere dutandukanye.

Ubusanzwe, abaturage bafite ibinyabiziga bavaga za Rusizi n’ahandi hirya no hino mu Ntara z’igihugu bagakora urugendo rujya i Kigali bazanywe no gupimisha ubuziranenge bw’ibinyabiziga byabo,  bakishyura amafaranga y’icumbi, ibibatunga, utirengagije n’ibigenda ku kinyabiziga bagiye kuruhuka iyo mvune.

Polisi y’u Rwanda iravuga ko iyo mashini igendanwa  izakoreshwa mu gupima ibinyabiziga babisanze mu Turere dutandukanye, byibuze mu Turere tune; Rwamagana, Ngoma, Huye na Karongi hagashyirwa  imashini zizagenzura imodoka ntoya.

Umuvugizi w’ishami rya Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda (Traffic Police and Road safety), Chief Inspector of Police Jean Marie Vianney Ndushabandi yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko bitarenze ukwezi kwa gatatu iyo mashini izaba yageze mu Rwanda.

CIP  Ndushabandi yagize ati “Mu cyumweru  gishize aba engineers bacu babiri bagiye mu Budage barakibamurikira, kizahagera mu mpera z’ukwezi kwa 3. Hari abandi ba Engineers batatu ubu  biga kugikoresha kandi abapolisi 30 bazahugurwa n’impuguke izazana n’iyo mashini, ku buryo ikoreshwa.”

Yongeraho ati “Ubuzima bugiye koroha cyane kuko abantu batazongera kuza i Kigali bava mu Ntara kure, nk’abavaga Rusizi bamaraga iminsi 2 bazoroherwa cyane. Ntibazongera gutanga amafaranga y’icumbi, amavuta y’imodoka n’ibindi bitwara amafaranga ku rugendo.”

Serivisi za Controle technique zigiye kwegerezwa abaturage

Ikigo kigenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga (Controle Technique) cyakira imodoka ziri hagati ya 300 na 350 ku munsi.

Uretse abaturage birirwa bicaye bategereje guhabwa serivisi, ngo usanga umunsi ujya kwira abapolisi nabo bananiwe bikabije! Gusa Polisi irateganya kongera ubushobozi bw’iki kigo giherereye i Remera mu Karere ka Gasabo, ariko mu gihe bitarakorwa, Polisi ifatanyije n’ikigo gishinzwe guteza imbere imirimo ngiro (Workforce development Authority) bagiye gushyiraho ibigo bizajya bigenzurirwamo ibinyabiziga (Imodoka ntoya) mu Turere byibuze tune dusanzwemo amashuri yigisha ubumenyi-ngiro.

Ukwezi gutaha (Mata) hazatangira iyi gahunda muri Polytechnique ya Gishari mu Karere ka Rwamagana, Ngoma, Huye na Karongi.

Umuvugizi wa Traffic Police, CIP Ndushabandi Jean Marie Vianney yagize ati “Mu gihe dutegereje ko kihagera [Mobile Testing Lane] hari gahunda yo kwagura kiriya kigo cy’i Remera, ubu dufitanye ubufatanye na WDA [ikigo gishinzwe guteza imbere imirimo ngiro] mu gukora ibijyanye n’igenzura ry’ibinyabiziga mu tundi Turere.”

Hashize imyaka ibiri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo na Polisi,  bavuze ko hagiye kongerwa ubushobozi bw’ikigo kigenzura ibinyabiziga, ariko abantu bari bamaze gucika intege.

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda asobanura ko byatinze kubera itangwa ry’amasoko no kujya mu ruganda gukoresha imashini.

Polisi ntiyavuze umubare w’amafaranga yagiye ku igurwa ry’iyi mashini igenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga, icyakora bavuga ko ihenze gusa, kandi ko ishobora gutuma habaho  impinduka ku giciro cy’amafaranga yatangwaga iyo umuntu yazanaga ikinyabiziga mu igenzura.

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 29/03/2013, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: