Abarwanashyaka ba FDU-Inkingi ntibarabona ubunganira

Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda buravuga ko abarwanashyaka ba FDU-Inkingi bamaze icyumweru bafashwe bataremera kubazwa ku byo bakurikiranyweho.

Ubushinjacyaha buvuga batarabona umwunganizi mu mategeko kubera iyo mpamvu ntibarasubiza ibibazo by’ubushinjacyaha.

Alain Mukurarinda yabwiye ikinyamakuru  Izuba Rirashe ko ubushinjacyaha bugifite iminsi ihagije yo kubafunga mbere yuko bajyanwa mu rukiko.

“Bashyikirijwe ubushinjacyaha ku wa 27 werurwe, ntiturababaza kuko bagishaka ababunganira kandi amategeko atwemerera iminsi irindwi.”

Umunyamabanga mukuru wa FDU-Inkingi  Sylvain Sibomana na Shyirambere Dominique bafashwe kuwa mbere taliki 25 Werurwe 2013. Bombi bafatiwe ku Rukiko rw’Ikirenga ubwo hari hagiye gutangira iburanisha ry’ubujurire mu rubanza rwa Ingabire Umuhoza Victoire Umuyobozi w’ishyaka FDU-Inkingi ritaremerwa n’amategeko y’u Rwanda.

Ubushinjacyaha buvuga ko bubakurikiranyeho ibyaha bitatu bigizwe no kwigaragambya no gukoresha inama mu buryo butemewe, guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda hamwe no gukoza isoni abayobozi b’igihugu n’urugomo rukorewe abashinzwe umurimo rusange w’igihugu.

Umuvugizi w’ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda yashimangiye ko ibi byaha byakozwe ubwo uwitwa Sylivain Sibomana yarumaga umupolisi intoki ubwo yaragiye gufatwa.

Ubushinjacyaha buvuga ko bazashyikirizwa urukiko rwisumbuuye rwa Gasabo. Ubu bakaba bafungiye muri Brigade ya Kabuga nubwo babanje gufungirwa muri station ya Polisi ya Kicukiro.

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 29/03/2013, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: