Abarwanashyaka ba FDU-Inkingi bafungiwe imyigaragambyo

Image

Sylvain Sibomana umunyamabanga mukuru wa FDU-Inkingi

Umunyamabanga mukuru wa FDU-Inkingi  Sylivain Sibomana na Shyirambere Dominic bari mu maboko ya Polisi, aho bakurikiranyweho gutegura imyigaragambyo no gukangurira abaturage guteza akaduruvayo.

Bombi bafatiwe kurukiko rw’ikirenga ubwo hari hagiye gutangira iburanisha ry’ubujurire murubanza rwa Ingabire Umuhoza Victoire umuyobozi w’ishyaka FDU-Inkingi ritaremerwa n’amategeko y’u Rwanda.

Amagambo yumviswe n’umunyamakuru w’Izuba rirashe ubwo Sylivain Sibomana yarashyamiranye n’abapolisi yashinjaga Polisi guhutaza uburenganzira bw’abaturage.

Mbere yo gufatwa na Polisi; Sibomana yagize ati, “Ni mwebwe muteza umutekano mucye, niba urubanza rubera muruhame kuki mutubuza kwinjira, muzatubwire niba muri abapolisi b’abanyarwanda cyangwa muri aba FPR?”

Umwe mubari bayoboye Itsinda ry’abapolisi ryari imbere y’urukiko rw’ikirenga yakomeje gusaba abo bavugwa kuba abarwanashyaka b’ishyaka rya FDU-Inkingi kwinjira murukiko bagakurikirana urubanza.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yemeje ko Sylivain Sibomana na Shyirambere Dominic bafungiye kuri Station ya Polisi ya Kicukiro, bakaba bakurikiranyweho gutegura imyigaragambyo imbere y’urukiko no guhamagarira abandi guteza akaduruvayo.

Supt. Theos Badege yagize ati, “ Iperereza rirakomeje ariko icyo tuzi nuko bafungiwe kwigaragambya imbere y’urukiko bagateza akaduruvayo! Kuri Sibomana  sibwo bwa mbere abikoze kandi afite idosiye murukiko rwa Karongi, aho yakoresheje inama z’ishyaka mu buryo butemewe mukarere ka Rutsiro.”

Amategeko y’u Rwanda ahana kwigaragambya nk’icyaha aho ingingo ya 685 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ishobora kwifashishwa mu gihe aba baregwa bagejejwe imbere y’ubutabera.

“Umuntu wese ukoresha inama ku mugaragaro cyangwa ukwigaragambya mu nzira nyabagendwa atabimenyesheje inzego bireba ahanishwa igifungo kuva ku minsi umunani (8) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri

miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano…“

Kuyobora umutwe wa Politike utemewe mu Rwanda kandi nabyo birahanirwa. Sibwo bwa mbere abarwanashyaka ba FDU-Inkingi baje imbere y’urukiko rw’ikirenga. Aba babona bavuga ko ari mu rwego rwo gushyigikira umuyobozi wa FDU- Inkingi Ingabire Umuhoza Victoire ufunze kuva mu mwaka 2010 ubwo yari agarutse mu Rwanda aje gukora Politike icyakora ijambo yavugiye kurwibutso rwa Gisozi  ryaje gufatwa nko gupfobya jenoside bituma atangira gukurikiranwa.

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 25/03/2013, in Uncategorized. Bookmark the permalink. 1 Comment.

  1. ที่ชาร์ตแบตสํารอง

    Hey, I think your website might be having browser compatibility issues.
    When I look at your website in Opera, it looks fine but when opening in Internet Explorer,
    it has some overlapping. I just wanted to give you a quick heads up!
    Other then that, terrific blog!

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: