Ingabire Victoire agarutse mu rukiko

Image

Ingabire Umuhoza Victoire

Amezi atanu yari ashize Ingabire Victoire atavugwa mu rukiko; none taliki 25 werurwe 2013 azongera kugaragara mu Rukiko rw’Ikirenga ahazumvwa ubujurire bw’ubushinjacyaha.

Iyi taliki (25/03/2013) yemejwe n’Umuvugizi w’inkiko mu Rwanda. Kaliwabo Charles ati “Italiki yagenwe n’Urukiko rw’Ikirenga ni 25 Werurwe 2013; keretse bihinduwe n’ababuranyi cyangwa indi mpamvu.”

Ubwo ubushinjacyaha bwafataga icyemezo cyo kujuririra igihano Urukiko Rukuru rwahaye Ingabire; bwabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko hari ingingo abacamanza b’Urukiko Rukuru birengagije; bituma Ingabire Victoire ahabwa igifungo gito cyane.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Alain Mukurarinda; yagize ati “Twafashe icyemezo cyo kujurira nyuma yo gusoma neza umwanzuro w’urukiko; ntabwo twishimiye imikirize y’urubanza. Hari ibirebana n’uburyo abacamanza basesenguye amategeko ndetse n’ibirebana n’uburemere bw’ibyaha n’ibihano bigendana nabyo.”

Mukurarinda ari mu itsinda ry’abashinjacyaha bashinja Ingabire. Yirinze kuvuga ku mategeko atarasesenguwe neza n’abacamanza cyangwa ngo avuge ku byaha bitahamye Ingabire kandi byari bifitiwe ibimenyetso. Yongeraho ko ibyo bizasobanurwa mu Rukiko rw’Ikirenga.

Umwunganizi mu mategeko wa Ingabire Victoire; Me Gatera Gashabana ntiyatangarije Izuba Rirashe niba uwo yunganira yiteguye kuburana kuko yavugaga ko ari mu rukiko.

Ingabire Victoire yari yahanishijwe gufungwa imyaka 8; ariko nawe yashimangiye ko yatunguwe n’igihano yahawe kuko ari gito cyane ugereranyije n’ibyaha yaregwaga n’ubushinjacyaha. 

Ingabire aregwa ingengabitekerezo ya Jenoside; gushyiraho umutwe w’iterabwoba; gupfobya Jenoside; kubuza igihugu umudendezo; kwangisha abaturage ubutegetsi buriho no guhungabanya ingingo z’imena z’Itegeko Nshinga.

Urukiko Rukuru rwamuhamije ibyaha bibiri gusa; ari byo  gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no kubuza igihugu umudendezo.

Ingabire yaje avuye mu Buholandi; aho yari aje mu Rwanda agamije kwiyamamaza ngo abe Umukuru w’Igihugu; mu matora yabaye mu mwaka wa 2010.

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 19/03/2013, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: