Amakimbirane y’Abisilamu amaze gufata indi ntera

Abasilamu

Abasilamu mu masengesho

Itsinda ry’abamenyi mu idini ya Isilamu mu Rwanda rigiye gushyiraho urwego rw’ikirenga ruzaba ruyoboye idini.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatatu uru rwego rwakwirakwije inyandiko ivuga ko abayisilamu bashaka impinduka no kwibohora.

Mubo iyi nyandiko yagenewe harimo  harimo Paul Kagame, Perezida w’u Rwanda hamwe n’abayobozi bakuru b’intekoshingamategeko y’u Rwanda.

Iri tsinda ry’iyise “Abamenyi b’idini ya Islamu” ryitandukanya n’ishyirahamwe ry’Abayisilamu mu Rwanda rifatwa nk’irihagarariye idini mu gihugu nkuko mu gice kimwe cy’inyandiko yabo…

“…Twitandukanyije n’ishyirahamwe rya bamwe mubayisilamu mu Rwanda (AMUR asbl) kuko natwe twaribarirwagamo ku gahato(nta wabisabye nk’uko biteganywa n’amategeko). Imyumvire ikaba igomba guhinduka, ndetse n’ibitekerezo bikaguka kuko nta mupaka. Ntabwo duhiritse, dusenye cg ngo dusese AMUR kuko nta burenganzira tubifitiye kuko ari ishyirahamwe rifite bene ryo…”

Ibibazo by’abayisilamu byatangiriye mu nzego z’ubuyobozi ubwo hariho Mufti Habimana Salehe(ubu ni Komiseri mukigo cy’imiyoborere mu Rwanda), ariko ibintu byagaragaye ko bitangiye gukomera ubwo muri werurwe umwaka ushize barwaniraga ku irimbi bamwe bashinja abandi kugira uruhare murupfu rwa Hadji Omar Nzakamwita wahoze mubuyobozi bw’ikigega gicunga umutungo w’abayisilamu.

Leta yahagurukiye iki kibazo

Ikigo cy’imiyoborere mu Rwanda (Rwanda governance board) cyashyizeho akanama kahawe inshingano zo gucukumbura ibibazo biri mu idini y’abisilamu no gushaka umuti w’ibyo bibazo.

Abayisilamu bamwe bari bifuje ko nta musilamu wagaragara muri urwo rwego rw’ubukemurampaka bityo akanama gahabwa kuyoborwa  n’uwitwa Umutoni Nadine.

Izuba rirashe ryamenye ko ako kanama kamaze kubaza impande zishoboka zifite ikibazo.

Madame Umutoni Nadine yagize ati, “Turi hafi kurangiza imirimo twashinzwe, dusigaje kugeza raporo kubadushinze akazi mbere yuko tubitangariza abanyamakuru.”

Madame Nadine yongeye ho ko n’ibindi bibazo byaje kugaragazwa nyuma na bamwe mubamenyi b’abisilamu (Bitandukanye n’ibyagaragajwe mbere ku miyoborere mibi) nabyo byasuzumwe ni akanama abereye umuyobozi.

 

Ese idini ry’abisilamu riragana hehe?

Mu gihe ikigo cy’imiyoborere kiri munzira zo gukemura ibibazo byagaragajwe n’abayisilamu, Itsinda ry’abashehe biyise “Abamenyi” riravuga ko bitarenze ukwezi hazaba hagiyeho urwego rw’ikirenga ruyoboye idini ry’abayisilamu mu Rwanda.

Umuhuzabikorwa w’abamenyi bamwe Sheikh Gatete Moussa yabwiye izuba rirashe ko imyiteguro igeze kure yo gushyiraho ikiswe “Rwanda Islamic Supreme council”

Sheikh Gatete Moussa  yagize ati, “Duteganya gushyiraho urwego rukuru rw’abasilamu, ubu birimo gutegurwa no kunozwa, abamenyi bose nibahura bazitora mo umukuru muri bo, ntabwo ishyirahamwe ariryo rikwiye kuyobora imihango n’imigendekere y’idini, turateganya ko bizaba byarangiye bitarenze ukwezi kumwe.”

Sheikh Gatete yavuze ko we n’itsinda ayoboye babonanye n’urwego rw’imiyoborere mu Rwanda barugaragariza ibibazo biri mu idini y’abisilamu, icyakora nta gisubizo bahawe n’umukuru w’igihugu hamwe n’izindi nzego bandikiye zirimo za ministeri.

Ishyirahamwe ry’abisilamu mu Rwanda ntacyo ryavuze kuri aya makimbirane akomeje kwiyongera kuko Mufti Gahutu yabwiye Izuba rirashe ko ahuze adashobora kuvugana n’iki kinyamakuru.

Mu gihe inzego za leta zirimo gushakira umuti ikibazo cy’umwuka mubi uri mubayisilamu; Izuba rirashe ryabashije kumenya ko ukwezi gushize bamwe mubisilamu bari munzego za leta bagerageje gushaka umuti w’ikibazo gihari. Biravugwa ko Ministri w’umutekano mu gihugu Sheikh Moussa Fazir Harerimana ariwe wagiye uyobora inama, harimo kandi abadepite b’abayisilamu barimo Saidath Mukanoheli, Mukama Abasi, Harerimana Aboudul  Karim na Senateri Harerimana Fatou.

Abamaze kugaragaza ko bitandukanije n’umuryango w’abisilamu harimo itsinda ry’abashehe 10 biyise abamenyi b’idini.

Abamenyi b’dini ni abafatwa nk’impuguke mu idini ya Islamu cyane cyane bari murwego rw’abashehe(Sheikhs) cyangwa se abandi bose baba bazi niyo yaba ari umurongo umwe muri Koran(Quran)

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 19/03/2013, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: