Ubushinjacyaha bw’Ubuholandi ntibwishimiye igifungo cyahawe Basebya

Image

Yvonne Basebya Ntacyobatabara

Ubushinjacyaha bw’Ubuholandi bwajuririye igihano cyahawe Yvonne Basebya Ntacyobatabara, buvuga ko akwiye guhabwa igihano gikwiranye n’uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Yvonne Basebya Ntacyobatabara w’imyaka 66 y’amavuko, yari yahamijwe icyaha cyo gushishikariza abandi gukora Jenoside,  nyamara ahanagurwaho ibyaha by’intambara no gukora Jenoside.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ikinyamakuru Izuba Rirashe gikesha iyi nkuru, biremeza ko kuwa gatatu (taliki 13 Werurwe 2013) ari bwo ubushinjacyaha bwajuririye urukiko rwisumbuye rw’i Rahe nkuko byemejwe n’Umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’Ubuholandi.

Paul van der Zanden yagize ati “Mu buryo bwemewe twajuririye icyemezo cyafashwe n’urukiko.”

Basebya yari yahanishijwe igifungo cy’imyaka 6 n’amezi umunani, ariko ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa burundu.

Paul van der Zanden yagize ati “Basebya yagize uruhare rukomeye rurenze kuba yarakanguriye insoresore kwica Abatutsi. Ubushinjacyaha bwasanze hagomba gusuzumwa ubufatanyacyaha muri Jenoside.”

Taliki ya 1 Werurwe 2013, umucamanza yasanze bidahagije guhamya Basebya icyaha cy’ubufatanyacyaha muri Jenoside nubwo yahamagariye abantu kwanga Abatutsi.

Urubanza rwa Yvonne Ntacyobatabara rwatangiye kuburanishwa mu mizi n’urukiko rwo mu Buholandi taliki 22 Ukwakira 2012, ubushinjacyaha bw’Ubuholandi buvuga ko idosiye ya Yvonne ikomeye cyane kuko atigeze agira uruhare rufatika mu kwica abantu, ariko yagiye atanga amabwiriza.

Ubwo ikinyamakuru Izuba Rirashe cyavuganaga n’Umushinjacyaha Mukuru Wungirije  w’Ubuholandi  mu mwaka ushize, yavuze ko hakozwe iperereza rihagije kuri Yvonne Basebya.

Guus Schram yagize ati “Idosiye ye irakomeye cyane kuko we atigeze yica abantu ahubwo yatanze amabwiriza, ariko twafashe igihe gihagije cyo gukora iperereza. Ntidushaka ko abantu nk’aba bidegembya mu gihugu cyacu, niyo mpamvu twitonda cyane kugira ngo abacamanza batabarekura. Gusa turifuza ko mu gihe kiri imbere twajya twohereza abantu nk’aba mu Rwanda kugira ngo bacirwe urubanza aho bakoreye ibyaha. Ni bwo butabera bukwiye guhabwa abacitse ku icumu.”

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 15/03/2013, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: