Gutanga amakuru byabaye itegeko mu nzego za Leta n’izigenga mu Rwanda

Itegeko rihatira gutanga amakuru ku bayobozi mu nzego zigenga n’iza Leta ryamaze gusinywa n’umukuru w’igihugu ndetse ritangazwa mu igazeti ya Leta.

Abanyamakuru bakomeje kwinubira kudahabwa amakuru na bamwe mu bashinzwe kuyatanga cyane cyane mu nzego za Leta. Gutanga amakuru byari ubushake ariko ubu byamaze kuba itegeko.

Umuyobozi ushinzwe ivugurura ry’itangazamakuru mu kigo gishinzwe imiyoborere mu Rwanda, Kabagambe Ignatius yavuze ko ibi bizatuma abanyamakuru ndetse n’Abanyarwanda bahabwa amakuru ku gihe.

Kabagambe Ignatius yagize ati:  “Bizafasha abanyamakuru kubona amakuru bashaka kandi bayabonere igihe. Yavuze ko  ibi bizakorwa ku bushake ariko  ko uzabyanga nawe azabihatirwa n’itegeko, ndetse atabikora neza akabibazwa n’amategeko.”

Kabagambe yongeyeho ko: “Ubwo byabaye itegeko, abayobozi mu nzego za Leta n’iz’igenga bazaba bafite  inshingano zo gushyiraho umukozi utanga amakuru, yaba adahari akagira umusimbura.”

Abanyamakuru mu Rwanda bavunikaga bashaka amakuru ndetse hamwe ntibayabone. Hari n’aho umuyobozi ushinzwe gutanga amakuru yangaga kwitaba telefoni cyangwa se agasubiza umunyamakuru ko afite ibimuhugije ku buryo adafite umwanya wo kuvugana nawe.

Ariko iri tegeko ryo kubona amakuru [Access to Information] riteganya uburyo amakuru yakwa, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 9.

“Amakuru asabwa n’umuntu ku giti cye cyangwa itsinda ry’abantu mu rurimi urwo ari rwo rwose mu ndimi zemewe n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda hakoreshejwe imvugo, inyandiko, telefoni, ikoranabuhanga cyangwa ubundi buryo bw’itumanaho bitabangamiye ibiteganywa n’iri tegeko. Usaba amakuru ni we ugaragaza uburyo yifuza kuyahabwamo. Ariko iyo uburyo yifuza kuyahabwamo birenze ubushobozi bw’urwego rusabwa kuyatanga, usaba amakuru yishyura ikiguzi kijyanye n’uburyo ayifuzamo.”

Bamwe mu banyamakuru bishimiye iri tegeko, cyane cyane ko rizabafasha mu kazi kabo ka buri munsi, icyakora ngo ntabwo rifasha abanyamakuru gusa kuko n’abanyarwanda rizabagirira umumaro nkuko byemezwa na Robert Mugabe umunyamakuru wa Great Lakes voice.

“Uburenganzira bwo kubona amakuru ntibufasha gusa abanyamakuru ahubwo ni inyungu z’abanyarwanda bose kuko iri tegeko riha n’abatari abanyamakuru kubaza inzego za Leta cyangwa izigenga, amakuru bashaka.”

Robert Mugabe yongeyeho ko gushyiraho itegeko ari ikintu kimwe, ariko kurishyira mu bikorwa ari ikindi. Bityo akaba asaba inzego zose bireba gukora ibishoboka  rikubahirizwa, ariko nk’abanyamakuru tuzakomeza guharanira uburenganzira bwacu.

Uretse Itegeko rirebana n’uburenganzira bw’abanyamakuru, Perezida wa repubulika yamaze kwemeza itegeko rivugurura itegeko ry’itangazamakuru hamwe n’iry’inama nkuru y’itangazamakuru mu Rwanda.

Inama Nkuru y’Itangazamakuru ikaba yambuwe uburenganzira bwo kugenzura itangazamakuru ahubwo ishinga iterambere ryaryo.

Kugenzura  itangazamakuru bigiye kujya bikorwa n’abanyamakuru ubwabo.

Kabagambe Ignatius, ushinzwe ivugurura ry’itangazamakuru mu Rwanda, yasabye abanyamakuru kugira uruhare mu gushyiraho urwego ngenzuzi rw’itangazamakuru.

“Iyo Leta yavuze ko idashaka kugenzura abanyamakuru, ni inshingano z’abanyamakuru kwishyiriraho inzego zibagenzura nk’abanyamwuga, ni inshingano z’abanyamwuga bakwiye kumenya, ko bakwiye kurengera amahame y’umwuga wabo, bakirinda kuwutesha agaciro.”

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 12/03/2013, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: