IBUKA yishimiye kuzanwa kwa Bandora

Image

Charles Bandora yambwikwa amapingu

Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu mu Rwanda (IBUKA) wishimiye icyemezo cya Norvege cyo kohereza Charles Bandora mu Rwanda.
IBUKA ivuga ko icyemezo nka kiriya cyari gikwiye gufatwa nk’icyitegererezo ku bindi bihugu bigicumbikiye abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Perezida wa IBUKA, Prof. Dusingizemungu Jean Pierre yagize ati “IBUKA twemera ko ubutabera bwacu bwashobora kuburanisha bariya bose bacumbikiwe muri biriya bihugu, iki cyemezo cya Norvege rero, ni ikimenyetso cyuko bemera ubutabera bw’u Rwanda, gusa bibere ibindi bihugu urugero.”

Nubwo Amerika, Canada, urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda na Norvege bamaze koherereza inkiko z’u Rwanda ababuranishwa bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside, Dusingizemungu avuga ko birimo kugenda buhoro cyane.

Aha agira ati “Twe tubona bigenda buhoro cyane. Hari ibihugu bidafite amategeko ahana Jenoside byari bikwiye kuyashyiraho,  aha tukaba dusaba inzego zacu zishinzwe dipolomasi kubidufashamo cyane.”

Imyumvire ya Bandora itandukanye n’iya Mugesera na Uwinkindi

Leon Mugesera agezwa mu Rwanda mu ntangiriro z’umwaka wa 2012 kimwe na Uwinkindi Jean wahagejejwe muri Mata 2012, baje bafite ubwoba ku mibereho yabo ndetse Leon Mugesera yaje kubitangariza Izuba Rirashe, ati “Nari mfite  ubwoba bwo kuzanwa mu Rwanda.”

Impungenge za Mugesera kimwe n’Uwinkindi,  sizo Bandora afite. N’ubwo badatangajwe muri iyi nkuru, bamwe mu bari hafi ya Charles Bandora ubu ufungiye muri Gereza Nkuru ya Kigali mu nzu yagenewe kwakira imfungwa mpuzamahanga, baremeza ko nta bwoba uyu mugabo afite.

Ngo yaje yizeye ubutabera bw’u Rwanda ndetse ngo nta kibazo afite ku mutekano we, kuko ngo yagiye asoma mu binyamakuru by’u Rwanda uko ibintu byifashe ku bijyanye n’ubutabera.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buravuga ko buzubahiriza amategeko kandi ubutabera kuri Bandora bukaboneka.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Alain Mukurarinda, yagize ati “Agomba kubazwa na Polisi nyuma yoherezwe mu bushinjacyaha, kandi buri cyiciro kizubahiriza amategeko. Niba  Norvege yemeye kumwohereza ni uko yemera ko dufite ubushobozi bwo kumuburanisha nkuko nayo yabikora.”

Norvege ibaye igihugu cya mbere cyo ku Mugabane w’Uburayi cyohereje Umunyarwanda ukekwaho Jenoside kuburanishwa n’inkiko z’u Rwanda.

Mbere yuko Charles Bandora yoherezwa, abamwunganira mu mategeko n’inzego z’ubutabera za Norvege, zohereje abagenzunzi bo kureba aho Bandora azaba afungiwe mu gihe aburana ari ho Gereza Nkuru ya Kigali, ndetse na Gereza ya Mpanga ashobora kuzafungirwamo igihe azaba amaze guhamwa n’ibyo ashinjwa.

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 11/03/2013, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: