Charles Bandora aragezwa mu Rwanda kuri iki cyumweru

Charles Bandora ukekwaho icyaha cya Jenoside

Charles Bandora ukekwaho icyaha cya Jenoside

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bumaze kwemeza ko Charles Bandora azagezwa mu Rwanda ku cyumweru taliki 10 Werurwe 2013.

Bandora ukurikiranyweho icyaha cya Jenoside azagezwa ku kibuga cy’indege I Kanombe I saa moya z’umugoroba  yoherejwe n’igihugu cya Norway nkuko byemejwe n’umushinjacyaha ushinzwe gukurikirana abakekwaho Jenoside bihishe mu mahanga.

Siboyintore Jean Bosco yagize ati, “ Twishimiye iyi nkuru, bidasubirwaho Bandora tuzajya kumwakira ku cyumweru I saa moya.”

Bandora nagezwa mu Rwanda azaba abaye umunyarwanda wa mbere ukekwaho Jenoside woherejwe n’igihugu cy’iburayi.

Ntibiramenyekana niba azazanwa n’indege yihariye cyangwa se n’indege rusange, ikizwi nuko azaba aherekejwe n’abapolisi ba Norway.

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’iminsi igihugu cy’u Rwanda kigirana ibiganiro na Norway ku buryo iriyoherezwa rizakorwa.

U Rwanda rwari rwasabwe na Norway ko  Charles Bandora atakurikiranwa n’ubutabera ku byaha bitashyizwe mu mpapuro zimusabira koherezwa mu Rwanda (Ibyaha bya Jenoside), kuba atakoherezwa mu kindi gihugu kitari u Rwanda cyangwa Norvege, kudahanishwa igihano cy’urupfu, ndetse ko imyaka amaze afungiye muri Norvege yazabarirwa mu gihano azaba yahawe.

U Rwanda rwanasabwe ko imiryango mpuzamahanga yakurikirana urubanza rwa Bandora kandi ikanahabwa amakuru aho azaba afungiye.

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 08/03/2013, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: