Bandora agiye gusubizwa mu Rwanda

Image

Charles Bandora ukekwaho gukora Jenoside

Urukiko rwa Oslo muri Norvege, rwemeje ko Charles Bandora ukurikiranyweho ibyaha bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yoherezwa kuburanira mu Rwanda.
Ibi byemejwe ku wa 15 Gashyantare 2013, byemezwa n’ubutabera bwa Norvege ku rwego rwa nyuma harimo Urukiko rw’Umwami, gusa ikikiganirwaho hagati y’ubuyobozi bw’u Rwanda n’igihugu cya Norvege ni uburyo azoherezwa n’igihe bizakorwa.

Amwe mu makuru ikinyamakuru Izuba Rirashe gikesha umukozi w’ubushinjacyaha mu Rwanda, aremeza ko hari ibyo u Rwanda rwasabwe na Norvege kugira ngo rwuzuze, kandi ko u Rwanda rwabikoze.
Yagize ati “Urukiko rw’Umwami muri Norvege, rwemeje ko Bandora Charles yakoherezwa mu Rwanda, ariko hari ibyo twari twasabwe kuzuza kandi twabikoze kera, gusa Leta zombi ziri mu biganiro kugira ngo yoherezwe. Ibi biri ku rwego rwa Dipolomasi.”

Umuvugizi w’ubushinjacyaha Alain Mukurarinda, yatangarije Izuba Rirashe ko ntacyo azi ku biganiro bikorwa n’ibi bihugu byombi.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri  Norvege, yatangarije Izuba Rirashe ko ibihugu byombi biri mu biganiro, ariko yanga ko izina rye rigaragara muri iyi nkuru.

Yagize ati “Icyo nemeza ni uko ibihugu byombi biri mu biganiro. Gusa taliki 21 Gashyantare 2013, Minisiteri y’Ubutabera yahaye amabwiriza u Rwanda kugira ngo iri yoherezwa (Extradition) rishoboke.”
Umuvugizi wa Ministeri y’Ubutabera ya Norvege, Andreas Lorange nawe avugana n’iki kinyamakuru yanze kugira icyo avuga ku biganiro bikorwa hagati ya Leta ya Norvege n’u Rwanda, ariko yemeza ko ibiganiro biriho kuba.

Bimwe mu byasabwe u Rwanda, harimo ko Charles Bandora atakurikiranwa n’ubutabera ku byaha bitashyizwe mu mpapuro zimusabira koherezwa mu Rwanda (Ibyaha bya Jenoside), kuba atakoherezwa mu kindi gihugu kitari u Rwanda cyangwa Norvege, kudahanishwa igihano cy’urupfu, ndetse ko imyaka amaze afungiye muri Norvege yazabarirwa mu gihano azaba yahawe.
U Rwanda kandi rwanasabwe kwemerera imiryango mpuzamahanga gukurikirana uru rubanza, kandi ikaba yakwemererwa gusura Bandora muri gereza aho azaba afungiwe (mu Rwanda).
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko Ministeri y’ubutabera ariyo yagira icyo ibivugaho  ko minisiteri ayoboye irimo gukurikirana ihererekanya ry’impapuro hagati y’ibihugu byombi.
Iyoherezwa rya Bandora, rije mu gihe mu byumweru  bibiri bishize undi Munyarwanda Sadi Bugingo yahamwe n’icyaha cya Jenoside agakatirwa gufungwa imyaka 21, ari nacyo gihano kiremereye gitangwa n’ubutabera bwa Norvege.

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 05/03/2013, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: