Bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu baravugwaho kwica amategeko nkana

Image

L-R: Dr. Alivera Mukabaramba, Hon. Pierre Celestin Rwigyema na Celestin Kabahizi
baravugwaho kwica itegeko rirengera ibidukikije

Bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu baravugwaho kuba mu bica amategeko arengera ibidukikije mu Rwanda.

Ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) kivuga ko hari abayobozi bashyira ibikorwa byabo mu gishanga cyangwa se hafi y’ibiyaga.

Abamaze kugaragarwaho aya makosa ndetse bakavugwaho kuba baragoye cyane Ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije mu Rwanda (REMA), harimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Dr. Alivera Mukabaramba, Depite mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EALA), Pierre Celestin Rwigema na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Celestin Kabahizi.

Umwe mu bayobozi  ba REMA  avugana n’ikinyamakuru Izuba Rirashe yagize ati, “iki gihugu ntitugikunda kimwe, hari abayobozi baba bashishikajwe n’inyungu zabo bwite ntibite ku nyungu z’abantu benshi, aba nibo mbogamizi ikomeye muri gahunda za Leta, none se ni gute wabwira umuturage kubaka muri metero 50 uvuye ku kiyaga akakumva, mu gihe umuyobozi abona adashobora kubyubahiriza.”

Uyu muyobozi kandi yavuganye akababaro kenshi, avuga kuri Pierre Celestin Rwigema, uherutse gutahuka mu gihugu, nyuma y’igihe gito agahabwa umwanya wo guhagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Afurika.

“Uriya mugabo atangiye kuruhanya, ejo bundi nibwo yatahutse nyuma y’igihe gito atangira kwica amategeko. Ikibabaje nuko twamubujije ariko akarenga ku mategeko.”

Kuki amakosa akorwa abayobozi bo mu Turere barebera?

Uburyo ubuyobozi bwa REMA buhangayikishijwe n’abayobozi bamwe bica amategeko arengera ibidukikije; bitandukanye cyane n’uburyo bibonwa na bamwe mu bayobozi b’Uturere.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Uwimana Nehemie, avuga ko Rwigema  Pierre Celestin yaguze isambu mbere yuko ahunga ndetse muri iyo sambu harimo inzu yaguze na Komini Bicumbi, kandi icyo gihe hari hatarasohoka itegeko rirengera ibidukikije (Itegeko ryasohotse mu 2005).

Uriya Rwigema afite ubutaka mu Murenge wa Karenge, ahafite inyubako zigeze ku mazi, aho aziye[avuye mu buhungiro] asanga itegeko ryarahindutse, gusa twamenye ko yari yatangiye kubaka no guhinga, ariko yagombye kuhashyira ibikorwa yumvikanye na REMA”.

Ikinyamakuru Izuba Rirashe nticyashoboye kuvugana na Hon. Pierre Celestin Rwigema kuko telefoni ye itari iriho mu gihe iyi nkuru yandikwaga.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Alivera Mukabaramba yagiranye ikibazo n’ubuyobozi bwa REMA nyuma yo gushyira ibikorwa bye ku kiyaga cya Muhazi, Umurenge wa Gasange mu Karere ka Gatsibo.

Kuri iki kibazo, umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Ruboneza Ambroise yagize ati: “Twe dusanga nta gikorwa [Dr. Mukabaramba] yakoze gihungabanya ibidukikije kuko ikibanza cye yagishyizemo ubusitani, ikosa bamurega nuko atabanje kubisabira uburenganzira, rwose ntimubifate nk’aho ari ikibazo gikomeye.”

 Dr. Alivera Mukabaramba, avuga ko nta mategeko yishe kandi nta kibazo aragirana n’ubuyobozi bushinzwe kurengera ibidukikije.

Ati “Jye ntabyo nzi, nta bikorwa ndahashyira kandi nta kibazo ndagirana na REMA, aho mfite isambu nasabye abakozi banjye kuhashyira ubusitani kandi ntibakore aha REMA (Metero 50 uvuye ku kiyaga).”

Dr.Mukabaramba yongeyeho ko adashobora kuba mu bantu bica amategeko, icyakora ngo ntiyumva neza amategeko yishe kuko atigeze yangiza ibidukikije.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Celestin Kabahizi, nawe yagiranye ikibazo na REMA, bivugwa ko nawe yari agamije gushyira ubusitani mu kibanza afite mu Murenge wa Bwishyura, Akarere ka Karongi hafi y’ikiyaga cya Kivu.

Amakuru dukesha ubuyobozi bwa REMA n’Akarere ka Karongi ni uko Kabahizi yaciwe amande ndetse akaba yaramaze gukora ibyo yategetswe na REMA.

Ariko Jean Damascène Hanyurwimana, ushinzwe ubutaka mu Karere ka Karongi, avuga ko nta kibazo kidasanzwe umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba yateje.

Hanyurwimana yagize ati, “Yakoze ubusitani muri metero 50 zibujijwe uvuye ku Kiyaga, ibyo yategetswe na REMA yarabikoze kuko ahantu yamaze kuhasubiranya, nta kindi gikorwa yari yakoze usibye kuhashyira ubusitani kandi amande yari yaciwe nayo yarayatanze.”

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba ntiyashoboye kuvugana n’ikinyamakuru Izuba Rirashe ngo kubera inshingano nyinshi afite nkuko yabitubwiraga kenshi kuri telefoni.

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 01/03/2013, in Uncategorized. Bookmark the permalink. 3 Comments.

  1. So looking for any company that provides bad credit auto loans is very important for a person with flawed credit
    my website as these financing options come in to the class of short term installment loans and because for being unsecured naturally
    these plans charge little high rates.

    Like

  2. laserdrucker test
    Thanks in favor of sharing such a fastidious opinion, post is pleasant,
    thats why i have read it entirely laserdrucker test

    Like

  3. Pretty! This has been an extremely wonderful post.

    Thank you for supplying this information.

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: