Yatunguwe no kumva mu bitangazamakuru ko yabaye Minisitiri

Image

Ministri mushya ushinzwe impunzi n’imicungire y’ibiza, Serafine Mukantabana nyuma yo kurahira

Madamu Mukantabana Serafine yabibwiwe bwa mbere n’abana be ubwo barebaga Televiziyo bakumva mama wabo ari kurutonde rw’abaministri  bashyizweho na Perezida Paul Kagame.

“Abantu baha bafite ibanga rikomeye, nabibwiwe n’abana banjye ubwo barebaga televiziyo, nagize emotions (Amarangamutima), nawe tekereza ukuntu Abanyarwanda bangana, warangiza ukumva bagutoranije kuba ministri , ni ibintu bishimishije cyane!”

Minisitiri Mukantabana arashimira Perezida Kagame kubwo icyizere yamugiriye ndetse amwizeza gukora ibishoboka kugira ngo atazamutenguha.

Madame Seraphine asanzwe azi Ministeri y’imicungire y’Ibiza n’impunzi kuko yayikozemo mbere yuko agirwa Komiseri muri Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugerero.

“Ministeri ndayizi, baduhaye inshingano zikomeye ariko ngiye kuhasanga  abantu bazobereye akazi,ni ikipe nziza.”

Mukantabana Seraphine azi neza ibibazo by’impunzi

Mu kwezi kwa Kamena umwaka wa 2011, nibwo Mukantabana Seraphine yatahutse mu Rwanda avuye mu buhungiro nyuma y’imyaka 17 yari amaze ari impunzi. Yabaye umuyobozi w’impunzi muri Kongo Brazaville.

Yatahutse amaze kubikangurirwa  n’abayobozi b’u Rwanda, ubu rero afite inshingano zo guhamagarira gutaha abandi  babarirwa mu bihumbi  bari mu bihugu bitandukanye ku Isi.

Ministri Seraphine Mukantabana aganira n’ikinyamakuru Izuba Rirashe  yagize ati, “Ibibazo by’impunzi ndabizi nta muntu uzambeshya ubuzima bw’ubuhungiro kuko ari bubi cyane gusa ibyiza birivugira kandi ukuri barakuzi (Impunzi)”.

Madamu Seraphine Mukantabana asimbuye Gen. Marcel Gatsinzi.

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 26/02/2013, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: