Wari uzi uburyo Mucyo yagizwe Minisitiri w’ubutabera kandi yari umusirikare muto?

Muri iki kiganiro, Jean de Dieu Mucyo aravana abantu mu matsiko y’uburyo yagizwe minisitiri w’ubutabera ku butegetsi bwa Pasiteri Bizimungu dore ko bamwe bavuga ko Perezida yamugize  Minisitiri avuye ku burinzi (izamu), kuko yari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda.

Image

Mucyo Jean de Dieu

 

 

Ubwo ikinyamakuru Izuba Rirashe cyifuzaga kuganira nawe ku mibereho ye bwite n’iya politike; Mucyo Jean de Dieu ntiyajuyaje kwemera kandi ubona ko abikunze, maze aha ikaze abanyamakuru b’Ikinyamakuru Izuba Rirashe iwe mu rugo i Nyamirambo.

 

Izuba Rirashe: Mwatwibwira mu ncamake?

Mucyo Jean de Dieu: Nitwa Mucyo Jean de Dieu, navutse taliki 07/12/1961; mvukira i Nyanza mu Majyepfo ariko ubundi nkomoka I Mbazi (Butare), Data yitwaga Mucyowintore Thomas naho Mama yitwaga Uzanyamaberuka Marciana, bose bitabye Imana nkiri mu mashuri yisumbuye.

 Izuba Rirashe:Umuryango wawe wari uhagaze ute mu mibereho?

 Mucyo Jean de Dieu:  Twari famille y’abantu 11, papa yari assistant Medicale, Sinavuga ko ubuzima bwari bworoshye cyane ariko twabashije kwiga, natinze kubona Bourse kubera impamvu za politike y’icyo gihe ariko nyuma nza kuyibona. Muri make twari tumeze nabi  ariko hari abandi bari babayeho nabi kuturusha. Byari bigoye kubona Bourse uri Umututsi, icyo gihe narangije amashuri yisumbuye mbona akazi muri minisiteri y’ubutabera.

 Muri Minijust (Minisiteri y’Ubutabera) twari dufite ikipe ya basket nanjye nakinagamo, icyo gihe (1985) uwari Minisitiri w’ubutabera Mugemana Jean Marie Vianney, aradusanga atubaza impamvu tutajya kwiga, tumubwira ko twabuze bourse, ahita yandikira Nsekarije (wari ministre w’uburezi), nuko tubona bourse nk’abakozi ba Minijuste, nuko mpita njya kwiga mu ishami ry’amategeko muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Nubwo abandi bose (abahawe Bourse) baje kwitaba Imana ariko Mugemana yaradufashije cyane, na nubu ndabimushimira iyo duhuye.

Amashuri yize

Jean de Dieu Mucyo avuga ko yatangiye kwiga  amashuri abanza ahitwa I Save mu 1967, amashuri yisumbuye (icyiciro rusange) ayigira I save. Yibuka ko yarangije Amashuri yisumbuye mu 1980 ahita abona akazi muri Minisiteri y’ubutabera.

Yatangiye kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda mu 1985 arangiza mu 1990.

Yize icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Masters) 2012 mu bijyanye no gukumira Jenoside, muri iyi minsi arimo kwiga Icyongereza muri British Council.

Izuba Rirashe: Mwatubwiye ko mwatangiye akazi mu 1980, muri Ministeri y’Ubutabera; mwakoraga iki?

Mucyo Jean de Dieu: Icyo gihe nakoraga mu birebana n’imishahara y’abakozi. Ndangije Kaminuza nagarutse mu 1990 ibintu bimeze nabi, kubona akazi icyo gihe byari bigoye ariko nza kubona akazi muri Unicef (1991) ariko sinahatinze kuko muri uwo mwaka kugeza 1994 (1991-1994) nashinzwe imari n’ubutegetsi muri  EMUJECO ariko nkabifatanya no kuburana imanza kuko nari umu avoka.

Uko yarokotse Jenoside

Narokokeye muri Hotel des Mille Collines, nibuka ko nahageze nko mu mataliki ya 08 Mata 1994, tuvuye Mille collines twahungiye I Kabuga, ndi umwe mu bantu baguranye, hari abari barafashwe n’ingabo za FPR natwe twari mu maboko ya Leta ya Habyarimana, batuguraniye hariya muri Rond point ya KBC, nuko abifuzaga kujya ku ruhande rwa FPR turagenda, abashakaga kujya ku ruhande rwa Leta nabo baragenda; ubwo hari muri Gicurasi 1994.

Izuba Rirashe: Dufite amatsiko y’igihe wagiriye mu gisirikare, ubwo si icyo gihe wari ugeze mu gice cyagenzurwaga n’ingabo za FPR?

Mucyo Jean de Dieu: Nibyo rwose…Tugeze I Kabuga nahise njya mu gisirikare, duhita tujya I Gabiro. Bitewe n’ibyo nari nabonye  numvaga nshaka kujya kurwanira igihugu. Mu kwezi k’Ukwakira 1994 banyohereje gukora muri  Minisiteri y’Ingabo ariko nkabifatanya no kwigisha Abajandarume ibijyanye n’ amategeko, ibyo nabikoze kugera mu mpera za 1995 ariko muri  MINADEF nari nshinzwe iby’amategeko n’ubutegetsi.

Izuba Rirashe: Icyo gihe ugomba kuba wari  ukomeye?  nk’umusirikare wize kaminuza, sibyo?

Mucyo Jean de Dieu:  Ntabwo byari cyane. Mu 1995 hashyizweho Komisiyo yo kurwanya Jenoside ariko icyo gihe nari nshinzwe ibyo gukora iperereza. Gusa ntibyatinze kuko baje gushaka ba diregiteri muri za Minisiteri, nza kwemererwa gukora ikizamini ndagitsinda, mpabwa gukurira urwego rw’ubugenzacyaha muri Minisiteri y’Ubutabera.

Muri 1997-1998 bangira umucamanza wa gisirikare (Conseil de guerre) ariko icyo gihe nabifatanyaga no kuba diregiteri muri Minijust.

Izuba Rirashe: Nyarutsa utubwire uko wabaye minisitiri kuko hari abavuga ko wagizwe Minisitiri w’ubutabera uvuye kuri Quarter Guard (aho wakoraga uburinzi)?

Mucyo Jean de Dieu:  (Aseka) barabeshya! Nagizwe Minisitiri w’ubutabera muri Gashyantare 1999, icyo gihe nari nkiri Diregiteri muri Minijust, icyakora nari nkiri umusirikare!

Izuba Rirashe: Ntiturashira amatsiko, byagenze gute? Ninde waguhamagaye?

Mucyo Jean de Dieu: Ntakubeshye nanjye byarantunguye, ntabwo natekerezaga ko nagera aho ngaho (nahabwa uwo mwanya) kuko ntabwo nari inzobere mu bya politike kuko mu kazi kanjye nahoraga kuri Terrain ntabwo nakoreraga mu biro. Sinzi uwanyibutse ariko byarantangaje, nagiye kumva numva barampamagaye, icyo gihe njya kubonana na Perezida Bizimungu…

Izuba Rirashe: Bwari ubwa mbere ubonana na Perezida?

Mucyo Jean de Dieu: Oya, twahuriye kenshi mu nama zaberaga mu Rugwiro higwa uburyo hashyirwaho Gacaca ndetse n’ibibazo by’umutekano muke byari bihari.

Izuba Rirashe: Ubwo se ubonanye na Perezida yakubwiye iki?

Mucyo Jean de Dieu: Yambwiye ko  basanze ngomba kuba minisitiri, nuko ndamubaza ngo “Jyewe… jyewe” nuko mpita mubwira ko nizera ko abantekereje ntazabatenguha

Navuye ku mwanya wa minisitiri mu Ukwakira 2003 ariko nko mu kwezi kwa Nyakanga nibwo navuye mu gisirikare kuko nagombaga kujya mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Kagame, navuye mu gisirikare mfite ipeti rya Kapiteni.

Imirimo yakoze kugeza ubu

 

1980-1985: Minijust ashinzwe imishahara y’abakozi

1991-1994: UNICEF na DAF muri EMUJECO

1994-2003: Umusirikare avamo afite ipeti rya Kapiteni

1995-1999: Diregiteri muri Minijuste, Umucamanza mu rukiko rwa gisirikare

1999-2003: Minisitiri w’ubutabera n’imikoranire y’inzego

2003-2006: Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika

2006-2007: Yayoboye Komisiyo ku ruhare rw’Abafaransa muri Jenoside

2008-????: Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG

 Izuba Rirashe: Ni izihe nzitizi wahuye nazo mu kazi kawe?

Mucyo Jean de Dieu: Nkiri muri Komisiyo yo kurwanya Jenoside, kuko twahoraga kuri terrain wibazaga igisubizo ku bibazo byari bihari  bikakuyobera, nta mategeko yari ahari, hari impunzi nyinshi n’abacitse ku icumu, ukibaza uti bizagera hehe? Ariko ubu urabona ko ibintu bimaze gufata umurongo.

Nkimara kugirwa minisitiri; nasanze hari undi mu minisitiri wari umaze guhunga (Nteziryayo Faustin), nta hantu nari mfite ho gutangirira. Kandi hari imbogamizi ikomeye, hari  ibibazo by’abantu benshi bari bafunze kandi badafite amadosiye! Ikindi abantu ntabwo banyakiriye neza kuko  hari abavugaga ko uwacitse ku icumu adashobora kuyobora ubutabera kuko yakwihorera.

Izuba Rirashe: Ni iki watubwira kuriKomisiyo Mucyo”: Ni iki uzi ku Bafaransa?

Mucyo Jean de Dieu: (Arimyoza…)twarakoze (hakozwe iperereza, hatangwa raporo) turarangiza ariko numva bikwiye ko hari andi makuru yakomeza gushakishwa, ibimenyetso birahari ariko Abafaransa ntibava ku izima. Haracyarimo akantu, barafata abakekwaho Jenoside bakabarekura, uwo bemeje kohereza ntibamwohereze.

Iyo ubirebye ubona harimo akantu k’inkomanga kagaragarira mu manza za bariya bantu kandi bifitanye n’isano kuri izi manza z’Arusha.

Izuba Rirashe: Reka tugaruke mu buzima busanzwe, ko twageze hano iwawe tukumva nta muntu ukoma(uvuga) ese ufite umuryango?

Mucyo Jean de Dieu: Ndubatse, nashakanye na Uwimana Rose, dukora  ubukwe mu 1995 nyuma ya Jenoside.  Mfite abana bane, Umukobwa n’abahungu batatu.

Umuryango wanjye waranyubatse cyane nyuma ya Jenoside. Abana banjye bose bitwa ba Mucyo, biswe MUCYO kubera ko muri Jenoside banyiciye umuryango bagamije gutsemba izina rya MUCYO, bifuzaga ko risibangana.

 

Umwana w’imfura yitwa Thierry Mucyo (Imyaka  17 y’amavuko), Clement Mucyo (Imyaka 16), Kelly Mucyo (Imyaka 13) na Herve Mucyo (imyaka 10).

 

 

Izuba Rirashe: Abana bawe se ubabonera umwanya?

Mucyo Jean de Dieu: Mbabonera umwanya muri weekend, rimwe na rimwe turatemberana, ku cyumweru tujyana mu misa. Ngerageza gushaka umwanya ushoboka. Mu gitondo ni njyewe ubajyana  ku Ishuri.

Siporo

Kera Jean de Dieu Mucyo yakinaga Basket ball ari nayo akesha Bourse yo kwiga muri Kaminuza, akunda kureba umupira w’amaguru kuri television. Ni umufana wa Mukura na Arsenal ariko muri iyi minsi aya makipe agiye ngo kumurwaza umutima.

Ubusanzwe akunda gusoma no kureba amakuru n’umupira kuri television.

Nubwo akunda ikipe ya Mukura na Arsenal yo mu Bwongereza, afite abana bakunda  amakipe atandukanye, harimo ukunda  Rayon sports, undi  akunda  APR FC,  mu Bwongereza hari  Chelsea undi  agafatanya na Se gufana ikipe ya  Arsenal.

Mucyo Jean de Dieu avuga ko akunda kurebana umupira n’abana be cyane iyo amakipe badahuriyeho yakinnye.

Abyuka i saa  kumi n’imwe n’igice za mu gitondo akitegura kujya ku kazi saa moya, nimugoroba ajya ku ishuri muri British Council aho yiga Icyongereza byibuze gatatu mu cyumweru.

Jean de Dieu Mucyo avuga ko yanga akarengane agakunda ukuri.

 

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 21/02/2013, in Uncategorized. Bookmark the permalink. 4 Comments.

  1. ndamukunda cyane, aca bugufi pe, Imana ijye imwongerera ubwenge

    Like

  2. Ndabashimiye muri abantu babagabo, ariko ntabwo yatubwiye kuntu yagiye azamuka mu mapeti, kuko ndumva yarabaye Afande byihuse, hanyuma mwokagira Imanamwe muzakurikizeho Gen Kabrebe, kd muzamubaze nakarimurori, uko yakuze uko yize uko yarangije kaminuza,uko yagiye mugisirikari nigihe yakigiriyemo Ipeti ryambere yabonye nigihe yariboneye nuko andimapeti yagiye ayabona, bizanshimisha cne ndabashimiNdabashimiye muri abantu babagabo, ariko ntabwo yatubwiye kuntu yagiye azamuka mu mapeti, kuko ndumva yarabaye Afande byihuse, hanyuma mwokagira Imanamwe muzakurikizeho Gen Kabrebe, kd muzamubaze nakarimurori, uko yakuze uko yize uko yarangije kaminuza,uko yagiye mugisirikari nigihe yakigiriyemo Ipeti ryambere yabonye nigihe yariboneye nuko andimapeti yagiye ayabona, bizanshimisha cne ndabashimiNdabashimiye muri abantu babagabo, ariko ntabwo yatubwiye kuntu yagiye azamuka mu mapeti, kuko ndumva yarabaye Afande byihuse, hanyuma mwokagira Imanamwe muzakurikizeho Gen Kabrebe, kd muzamubaze nakarimurori, uko yakuze uko yize uko yarangije kaminuza,uko yagiye mugisirikari nigihe yakigiriyemo Ipeti ryambere yabonye nigihe yariboneye nuko andimapeti yagiye ayabona, bizanshimisha cne ndabashimiNdabashimiye muri abantu babagabo, ariko ntabwo yatubwiye kuntu yagiye azamuka mu mapeti, kuko ndumva yarabaye Afande byihuse, hanyuma mwokagira Imanamwe muzakurikizeho Gen Kabrebe, kd muzamubaze nakarimurori, uko yakuze uko yize uko yarangije kaminuza,uko yagiye mugisirikari nigihe yakigiriyemo Ipeti ryambere yabonye nigihe yariboneye nuko andimapeti yagiye ayabona, bizanshimisha cne ndabashimiye.

    Like

  3. MUCYO Jean Dieu njye ntekereza kukwigiraho, uri umuntu w’umugabo.

    Like

  4. IMANA ishimwe kandi ihe umugisha Mucyo kuko nejejwe no kumenya amakuruye n’abanyamakuru ndabashimiye

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: