Haravugwa amacakubiri ashingiye ku moko muri Banki

ImageMu kigo cy’imari, Amasezerano Community Bank, haravugwa ivangura rishingiye ku bwoko. Bamwe mu bakozi b’iyi banki bashinja umuyobozi wabo kubatoteza ku kazi, bakavuga ko byaba biterwa nuko ari abatutsi.

Mu mezi hafi umunani bafite umuyobozi mushya, abakozi batandatu bareguye naho abandi bahindurirwa imirimo ngo hagamijwe gukura mu kazi abo badahuje ubwoko.

Abakozi bavugwa kuba bavangurwa mu bandi ariko batifuje kugaragaza amazina yabo ku mpamvu z’umutekano w’akazi kabo ntibagaragaza ko iryo vangura barikorewe mu magambo yumvikana cyangwa ubundi buryo bwashingirwaho n’ubutabera ariko batangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko amacakubiri yo ahari.

Umwe yagize ati, “amacakubiri arahari uretse ko bikorwa mu buryo Administratif (bw’ubuyobozi), urabona ko babanje gukura mu buyobozi abantu bose badahuje ubwoko. Ibi bituma aribo bakora inama nta wundi bahuje ubwoko uhari”.

Abatunzwe urutoki na bamwe mu bakozi bagiye ndetse n’abakiri mu kazi harimo umuyobozi mukuru witwa Munyankiko Froduald, Simon Bugingo, ushinzwe ubutegetsi n’imari. Ushinzwe ibikorwa bya banki Karekezi Tumaini n’ushinzwe ubucuruzi Mugabonake Daniel.

Bamwe mu bakozi bavuga ko babangamiwe mu kazi; bemeje ko aba bayobozi bazamuwe mu ntera bitanyuze mu nama y’ubutegetsi y’Amasezerano Community Bank.

Ubwo ikinyamakuru Izuba Rirashe cyashakaga kumenya icyo umuyobozi wa Banki abivugaho, yabaye nk’utunguwe icyakora ahita yanga kugira icyo asubiza kuri ayo makuru arebana n’amacakubiri mu kigo abereye umuyobozi.

Munyankiko Froduald yagize ati, “Ndumva ntacyo nishinja, ntabwo ndibuguhe amakuru habe namba kuko atari wowe ugomba kubimbaza, nzabisubiza inzego z’ubutabera nizibimbaza.”

Nubwo atemeye gutanga ubusobanuro kubyo ashinjwa n’abakozi be (n’abandi batakiri ku kazi), Umuyobozi mukuru yatangarije Izuba Rirashe ko hamaze guhabwa akazi abantu bane kandi muri bo atabanje gusuzuma ubwoko bwabo.

“Ubwoko bwanjye ndabuzi; ariko nta nyungu mfite zo kumenya ubw’abandi, tumaze guha abantu bane akazi kuva nagera hano ariko sinibwira ko twabanje gusuzuma ubwoko bwabo.”

Munyankiko yakomeje avuga ko habaye ihindagurwa ry’imyanya muri Banki mu rwego rwo kumenyereza abakozi akazi ariko akavuga ko bitakagombye kugira uwo bihungabanya kuko nta wamanuwe hasi (Demotion).

Gusa iki kinyamakuru cyashoboye kumenya ko ubuyobozi bwa Banki bwari bwasabye inama y’ubutegetsi gukuraho imyanya y’abantu batatu; nyamara bunasaba ko hatangwa akazi ku bandi bantu 15.

Umwe muri abo batatu yamaze kwirukanwa ngo ku mpamvu z’ubukungu kandi akaba atari akenewe muri Banki naho abandi babiri bahinduriwe imyanya.

Nubwo umuyobozi wa Banki avuga ko guhindurira imyanya abakozi (Internal transfers) bitigeze bigira ingaruka ku bakozi, bamwe muri bo bavuga ko imishahara yabo yahindutse ndetse banahabwa inshingano ziri munsi y’ubumenyi bwabo mu kazi; kuri bo bakabifata nk’itoteza rigamije kubakura mu kazi.

Amasezerano Community Bank ikoresha abakozi 52 mu gihugu hose, ni banki bivugwa ko ari iya gikiristo.

 

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 21/02/2013, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: