Leta yahagurukiye ikibazo cy’Abayisilamu

Mufti w’u Rwanda Sheikh Gahutu (ufashe mikoro) ayoboye amasengesho ku  munsi mukuru wa   wa  IDD EL Fitir kuri Sitade y’i Nyamirambo

Mufti w’u Rwanda Sheikh Gahutu (ufashe mikoro) ayoboye amasengesho ku munsi mukuru wa wa IDD EL Fitir kuri Sitade y’i Nyamirambo

Ikigo gishinzwe imiyoborere (RGB) cyahagurukiye amakimbirane ari mu buyobozi bw’idini y’Abayisilamu mu Rwanda.

Mu mpera z’ukwezi gushize (ku wa 25 Mutarama 2013), itsinda ry’abashehe(Sheikh) icumi bandikiye Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere batabaza.

Mu ibaruwa bageneye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’ishinzwe umutekano bagize bati, “Tumaze kubona ibibazo by’amacakubiri n’imiyoborere mibi bimaze igihe bivugwa mu muryango wacu w’Abayisilamu mu Rwanda (AMUR), tuboneyeho kubandikira iyi baruwa mu rwego rwo kubatabaza tubasaba kudukemurira ibibazo biri mu muryango wacu nkuko biri mu nshingano z’urwego mubereye abayobozi.”

Amakuru agera ku kinyamakuru Izuba Rirashe, yemeza ko hamaze gushyirwaho Komisiyo ikuriwe n’umwe mu bayobozi bo muri RGB witwa Umutoni Nadine.

Ibi bikaba bigendanye n’icyifuzo cy’abashehe bifuje ko nta musilamu wagaragara mu rwego rukemura impaka.

Ikibazo cy’Abayisilamu cyafashe intera ndende ku buryo bamwe muri bo batifuza bamwe mu basilamu bari mu nzego z’ubuyobozi harimo abari mu Nteko Ishinga Amategeko ndetse na Minisitiri w’Umutekano Musa Faziri Harerimana.

Abayislamu bamwe bashinja bamwe muri aba bayobozi kuba mu ruhande ruzambya ibintu, ariko umwe mu bashehe bavugwa kuba mu gice kitumvikana na Mufti  we yabivuze ukundi,…ntiyashatse ko tumuvuga amazina ku mpamvu z’umutekano we ariko yatubwiye muri aya magambo.

“Bariya bayobozi (barimo Minisitri w’umutekano) twarakoranye igihe kirekire, ahubwo navuga ko badufashije cyane mu bibazo twagiye tugira kuva kera, kuri jyewe mbona ntako batagira kugira ngo ibintu bisubire mu buryo.”

Ubwo  ikinyamakuru Izuba Rirashe  cyavuganaga na Minisitiri w’umutekano mu gihugu akaba n’umwe mu bajyanama bakomeye b’Abayisilamu ntiyashatse kuvuga byinshi ku bibazo biri mu idini ryabo, ariko yemeza ko ibibazo bihari abizi kandi byatangiye gufatirwa ingamba.

Minisitiri Fazir Harerimana yagize ati, “Ntabwo ndibubijyemo cyane, ariko  nk’umwisilamu ibibazo narabikurikiranye, ikindi nuko ari ibibazo bishobora guteza umutekano muke, ibyo bituma tubyitaho kuko tutemera icyahungabanya umutekano w’Umunyarwanda, hari abantu tumaze kubiganiraho, icyo twabizeza nuko twatangiye kubikoraho.”

Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyabashije kumenya kandi ko uwahoze yungirije Mufti uriho ubu, ari we Sheikh Sindayigaya Musa, aherutse kwandikira Minisitiri w’Umutekano n’inzego z’iperereza yishinganisha kuko ngo hari abashaka kumugirira nabi. Sheikh Sindayigaya anavuga ko ubu yahawe akato ku buryo atakibasha kwinjira mu musigiti uwari wose ngo asengeshe.

Ni nawe kandi wakorewe ihohoterwa ku irimbi ry’i Nyamirambo ku wa  13/03/2012 ubwo hashyingurwaga Nyakwigendera Omar Nzakamwita nawe wahoze mu buyobozi bw’ikigega cy’imari cy’Abayisilamu.

Umwe mu bayisilamu wahoze mu buyobozi bukuru bwa AMUR , ubu akaba ari mu nzego za politike mu gihugu utarashatse ko dutangaza amazina ye ku mpamvu z’umutekano we; yatangarije iki kinyamakuru ko amakimbirane ari muri iri dini ashingiye ahanini ku mafaranga.

 

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 13/02/2013, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: