Abona umwanya wo gutekera umugabo ndetse agatunganya ubusitani

  • Yabaye Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA
  • Umwarimu muri KIST
  • Akunda guteka, gusenga no kuririmba
Coletha Uwineza Ruhamya

Coletha Uwineza Ruhamya

Coletha Uwineza Ruhamya  yavutse taliki ya 27/04/1969 avukira mu buhungiro muri Tanzania ahitwa Karagwe.

Yabaye Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ibikorwaremezo ashinzwe Amazi n’amashanyarazi.

 Madame  Ruhamya yemeye kuvugana n’ikinyamakuru Izuba Rirashe ku bijyanye n’imibereho ye bwite ndetse nuko yitwaye mu mirimo yashinzwe na Leta.

 Izuba Rirashe: Mutubwiye ko mwavukiye mu buhungiro, ubuzima bwari bwifashe gute?

Coletha Ruhamya: Ubuzima bwari buruhije ariko bidakabije cyane, Data yari umwalimu mu mashuri abanza, ntabwo twaburaga ibyo kurya kandi kwiga nabyo ntibyigeze bingora nabonaga amafaranga y’ishuri. Ikibazo nagize gusa ni abanyamahanga batwangaga cyane.

Nibuka ko nabaga uwa mbere mu ishuri ariko umwarimu yigeze kuntangira raporo mbi bituma nimuka ku ishuri nari ndiho njya ahandi.

 Amashuri Madamu Ruhamya yize:

 AMASHURI ABANZA

1977: Kimuli/Mabila (Karagwe) AMASHURI YISUMBUYE

1984: Rugambwa(I Bukoba),

1987-1990: A-level: Rwegarurira Water resource institute(DareSalam)

 KAMINUZA

Advanced Diploma

1993-1996: Ardhi Institute(Ubu ni Ardhi University of Tanzania)

Graduate Diploma in Civil Engineering

2000-2001: Wit waters rand (South Africa)

Masters

2001-2003: Environmental Engineering

Post Graduate Diploma in Environmental management

2005: Netherlands

Izuba Rirashe: Ushatse kuvuga ko mwakorerwaga ivangura?

Coletha Ruhamya: Niko bimeze! Nibuka ko turangije amashuri yisumbuye, twakoraga ingando za gisirikare, umwe mu barimu batwigishaga yampamagaye ambwira ngo, “Umukobwa w’umututsi”,  ibyo ntabwo byari binyoroheye.

Ikindi cyatugoraga; ni igihe  ku ishuri habaga imbyino za buri gakondo, twebwe rero byaratugoraga kuko tutashoboraga kubyina iby’iwacu ahubwo tukiyunga n’abitwa “Abahangaza” kuko ari bo babyinaga ibisa n’iby’Abanyarwanda.

Izuba Rirashe: Dufite amatsiko y’ukuntu waje kuba Umunyamabanga wa Leta

Coletha Ruhamya: Icyo  nakubwira nuko naje mu Rwanda igihe gito muri 1997 mpita nsanga umugabo muri Afurika y’Epfo ari naho nigiye Masters. Nkirangiza kwiga nagarutse mu Rwanda 2003, hanyuma muri Nyakanga 2003 ntangira kwigisha muri KIST. Nahavuye banshinga kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo.

Izuba Rirashe: Byagenze gute, ni Perezida Kagame waguhamagaye?

Coletha Ruhamya:Huuum, urumva bampamagaye uwo munsi muri Perezidansi kandi bambwira ko nshobora kubonana na boss mukuru[Perezida Kagame].

Izuba Rirashe: Wabyakiriye gute kugirirwa icyizere na Perezida wa Repubulika?

 Coletha Ruhamya: Rwose byarantunguye, gusa twahuye na Perezida uwo munsi ari nabwo narahiye, ndamushimira, numvaga ari privilege [amahirwe] ikomeye gukorera igihugu cyanjye.

 Izuba Rirashe: Ese ubundi hari ishyaka ubereye umuyoboke?

 Coletha Ruhamya: Of-course [Cyane] ni RPF-Inkotanyi

 Izuba Rirashe: Reka tugaruke mu buzima busanzwe, harya urubatse?

Coletha Ruhamya: Ndubatse, nashakanye na Nathan Ruhamya mu 1995, dufitanye abana babiri aribo Innocent Ruhamya w’imyaka 17 y’amavuko na Innes Ruhamya w’imyaka 14 y’amavuko.

Izuba Rirashe: Hamwe n’inshingano mufite, aba bana ujya ubabonera umwanya?

 Coletha Ruhamya: Ntabwo byoroshye ariko ndagerageza.

IzubaRirashe: Umugabo wawe nawe ni umunyapolitike, akora iki?

 Coletha Ruhamya: Oya, ni umuganga (Cardiologist) muri Faisal.

 Izuba Rirashe: Ubwo se imirimo yawe isanzwe uyihuza ute no kwita ku rugo, aho ntimugirana ikibazo n’umugabo cyane ko inshingano zanyu zaba zitabemerera gutaha kare?

Coletha Ruhamya: Iyo inshingano muzumva mwembi nta kibazo, iyo ndibutinde mu nama ndabimubwira, icyangombwa ni communication (Kuvugana) kandi arabyumva.

 Ibyo Akunda

 

Coletha Ruhamya iyo abonye akanya atekera umuryango

Coletha Ruhamya iyo abonye akanya atekera umuryango

Madamu Coletha Uwineza Ruhamya akunda gusenga, kuririmba no guteka rimwe na rimwe iyo yabonye akanya muri weekend, akunda no gutunganya ubusitani bw’iwe (atuye ku Gisozi). Ubwo Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyamusuraga; yafashe akanya ajyana abanyamakuru mu gikoni, abereka uko ateka.

Izuba Rirashe: Mwatubwiye ko mukunda gusenga, murakijijwe? musengera hehe?

Coletha Ruhamya: Biterwa n’icyo wita gukizwa, ariko nakiriye Yesu nk’Umwami n’umukiza wanjye, nsengera St. Michel mu materaniro y’Icyongereza ariko ngira n’umwihariko wo gusenga. Mfite kandi umuntu duhura rimwe mu cyumweru tugasengera hamwe.

Imirimo yakoze 1992-1993:National urban Water Authority(Tanzania)

2003: Kwigisha muri KIST(Rwanda)

2009-2011: Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amazi n’amashanyarazi muri MININFRA

2012-Kugeza ubu: Umuyobozi mukuru wungirije muri REMA

Izuba Rirashe:Ni iki cyakugoye mu buzima busanzwe ndetse na Politike?

Coletha Ruhamya: Ni byinshi…ariko ndi mu ishuri mu buhungiro hari igihe nahinduye izina mva kuri Coletha Uwineza nitwa Pascasie Pawulo kubera ko Abanyatanzaniya batwangaga, iyo bamenyaga ko uri Umunyarwanda byarakugoraga, byabaye ngombwa ko nshaka izina nari mpuriyeho n’Umunyatanzaniya witwaga Pascasie Pawulo, icyakora nagize amahirwe kuko Pascasie ryari izina rya Mama naho sogokuru wanjye nawe yitwaga Pawulo, nongeye kwitwa amazina yanjye y’ukuri ari uko ndangije Masters, urumva ko bitari byoroshye!

Izuba Rirashe: Hanyuma se muri MININFRA byari bimeze gute, umwanya wa Politike utari umenyereye?

 Coletha Ruhamya: Ubundi biba byiza iyo ugisha inama, iyo ufite support (gushyigikirwa) ntabwo bikugora, ndibuka ko na Perezida anshinga imirimo yansabye kutajya nihererana ibintu. Buriya Minisiteri y’Ibikorwaremezo iragoye cyane! Nibuka ko hari igihe twagombaga kubaka inganda z’amashyanyarazi, akazi karahawe Company y’Abanya Sri-lanka, ibintu biranga rwose, kugeza ubwo twafashe icyemezo cyo kubahagarika kandi haragiye hatangwa amafaranga, ubwo tugashaka abandi kandi buri gihe ariko usabwa raporo. Ibyo bintu sinzabyibagirwa…byaratugoye cyane.

Ikindi, ni ukujya nk’ahantu mu giturage ugasanga bavoma amazi mabi, ukabura icyo ubafasha kandi biri mu nshingano zawe kubaha amazi meza.

Izuba Rirashe: Mu gihe cyawe uri ku rwego rwa Minisitiri wakoranye ute na bagenzi bawe, ubona ute abo mwakoranye?

Coletha Ruhamya: Abandi bo sinabavuga cyane ariko Perezida wa Repubulika[Paul Kagame] ni umuyobozi ukunda igihugu n’abaturage kandi akabitangira, ntabwo yikunda nk’abandi bategetsi mu bindi bihugu.

Ubwanjye niyumviye umuminisitiri umwe anenga ubuyobozi bw’igihugu cye (twari twahuriye mu nama) ahubwo arimo gushima Perezida Kagame. Nibuka ko hari n’undi (Minisitiri wo hanze) numvise avugana n’umushoramari amubwira ko bafatanya gushora imari yabo mu Rwanda kuko mu Rwanda bari “serious”. Jyewe byarantangaje cyane kumva umuyobozi udashima iby’iwabo agashima imiyoborere y’u Rwanda! Abandi bantu usanga bifuza Perezida Kagame.

Coletha Uwineza Ruhamya yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko ashimishwa no gukora ikintu kikagira Impact (ingaruka nziza) ku bandi, abyuka saa kumi n’ebyiri akavuga “agasengesho gato ko gushimira Imana uko baramutse”. Agera ku kazi saa 07:15, akenshi ataha hagati ya saa moya na saa mbiri z’umugoroba.

Akunda gukora siporo ariko muri iyi minsi ngo yaradohotse nta kiyibonera umwanya, iyo yabonye umwanya akora Gymn ariko yigeze no gukina Tenis.

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 13/02/2013, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: