Umurwanashyaka wa Green Party yaburiwe irengero

Omar Leo bivugwa ko yaburiwe irengero

Omar Leo bivugwa ko yaburiwe irengero

Ishyaka ritaremerwa mu Rwanda “Green Party” riratangaza ko ryabuze umurwanashyaka waryo witwa Omar Leo.

Omar Leo wari ushinzwe itumanaho mu ishyaka riharanira Demokarasi n’ibidukikije ngo yabuze taliki ya 15 Mutarama 2013. Akaba asanzwe atuye I Nyamirambo, Umujyi wa Kigali.

Umuyobozi wa Green Party, Frank Habineza yatangarije Izuba rirashe ko batewe impungenge nibura ry’umurwanashyaka wabo.

“Impungenge ntizabura ariko ubu twandikiye  Polisi kugira badufashe gukora iperereza, abaturanyi be batubwiye ko bamubuze uhereye taliki ya 15 [Mutarama 2013],”

Bwana Habineza yongeye ho bamenyesheje n’izindi nzego zirimo Ministeri y’umutekano mu gihugu, Ministeri y’ingabo, urwego rushinzwe w’igihugu(NSS) na Komiseri mukuru wa Polisi y’igihugu.

Polisi ivuga ko itaramenya amakuru y’ibura ry’uwo muntu, Umuvugizi wa Polisi y’igihugu Supt. Theos Badege yatangarije Ikinyamakuru Izuba rirashe ko umuryango Omar Leo utaramenyesha inzego z’umutekano ibura rye.

Supt. Theos Badege ati, “Ayo makuru y’ibura ry’uwo muntu ntabwo tuyazi, twebwe dutangira gushakisha umuntu iyo umuryango we cg undi wese ubifitiye uburenganzira atwiyambaje. Ikibazo cyose tukimenya ari uko binyuze kuri station ya Polisi.”

Polisi ivuga ko idakora iperereza ku ibura ry’umuntu iyo nta wabigaragaje bafitanye isano.

Omar Leo ni umusore bivugwa ko ari mu kigero cy’imyaka 28 y’amavuko akaba yigaga muri Byumba Polytechnique nkuko byemezwa n’umuyobozi w’ishyaka Green party Frank Habineza.

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 29/01/2013, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: