U Rwanda rwatakaje miliyari isaga n’igice z’amadolari mu myaka 10

Amafaranga y'umurengera ashobora kuba arigitira mu mifuka ya bamwe

Amafaranga y’umurengera ashobora kuba arigitira mu mifuka ya bamwe

Umuryango mpuzamahanga ukora ubugenzuzi kumikoreshereze y’amafaranga “Global Financial Integrity” uratangaza  ko u Rwanda rutakaza miliyoni 158 z’amadolari y’Amerika buri mwaka, amafaranga ashobora kuba yigira mu mifuka ya bamwe mu bategetsi bafite imitungo hanze y’igihugu cyangwa se abacuruzi barigisa imisoro kimwe n’abandi bakora ibyaha by’iyezandonke (Money Laundering).

Iyo raporo ya “Global Financial Integrity” igaragaza ko u Rwanda  rwatakaje Miliyari imwe  na miliyoni 58 z’Amadolari y’amerika ($1.58 Billion) mu myaka 10 u Rwanda rwatakaje na miliyoni 158 z’Amadolari

GFI ishyira u Rwanda ku mwanya wa 106 mu bihugu 143 byakorewemo ubushakashatsi mu myaka icumi ishize (2001-2010).

Guverineri wa Banki Nkuru y’ u Rwanda yahakanye imibare igaragazwa n’iki cyegeranyo ndetse akavuga ko “Global Financial Integrity” itakoranye na Banki Nkuru y’u Rwanda kuko ari yo ishinzwe gukurikirana ihererakanywa ry’amafaranga.

Ambasaderi Gatete Claver yagize ati, “Sinzi uko babikoze ntabwo iriya mibare ariyo, dukeneye kumenya uko babikoze, nitwe dukora ihererekanya ry’amafaranga (money transfers) ubwo se iyo mibare bayikuye hehe [batatunyuzeho]?”

U Rwanda ruvuga ko rwashyizeho uburyo bwo kunoza imikoreshereze y’amafaranga anyuze mu mucyo harimo gukoresha amabanki, amakarita (VISA cards) n’ubundi buryo bukoreshwa mu guhererekanya amafaranga.

Ariko kugeza ubu abantu baracyatwara amafaranga y’umurengera mu mifuka yabo nkuko biherutse gutangazwa n’urwego rushinzwe kurwanya ibyaha bikorwa mu mafaranga (Financial investigative Unit), cyane ko Inama y’ubutegetsi ya FIU ikuriwe na Guverineri wa banki itarashyiraho umubare ntarengwa w’amafaranga abantu bakwiye kumenyekanisha mbere yuko bayagendana mu mifuka yabo.

Ambasaderi Claver Gatete avuga ko bakiri mu biganiro ngishwanama n’inzego za Leta kugira ngo hemeranywe ku mubare ntarengwa w’amafaranga agomba kumenyekanishwa.

“Turi mu bihugu bya mbere muri Afurika byemera ko amafaranga anyuzwa mu mabanki, iyo habonetse impamvu zo gukekeranya aho agiye (utwaye amafaranga y’umurengera) n’icyo akoreshwa turabikurikirana. Iyo umuntu atwaye amafaranga menshi mu ntoki nabwo turamubaza kuko usibye no kumenya icyo agiye kuyakoresha n’aho ayajyanye haba hari impungenge z’umutekano w’utwaye ayo mafaranga.”

“Turimo kuganira n’inzego zibishinzwe harimo Ministeri y’Imari n’Igenamigambi nyuma tuzabiganiraho n’abaturage mbere yuko dufata umubare ntarengwa.”

Igihugu cya Uganda mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba nicyo kiza ku isonga mu gutakaza amafaranga kuko cyabuze miliyoni 680 z’amadolari mu myaka 10, gishyirwa ku mwanya wa 66 mu bihugu 143 ku isi, Tanzania iri ku mwanya wa kabiri n’igihombo cya miliyoni 333 z’amadolari y’Amerika, u Rwanda ruza ku mwanya wa gatatu n’igihombo cya miliyoni 158  buri mwaka, Kenya ku mwanya wa kane n’igihombo cya miliyoni 112 naho u Burundi buri mu bihugu bikennye cyane ku isi bwatakaje miliyoni 49 z’amadolari y’Amerika.

Global Financial Integrity, ni Umuryango mpuzamahanga mu by’ubukungu ukora raporo ku bukungu bw’isi, ufite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Igihugu cya Nigeria nicyo cya mbere muri Afurika mu gutakaza amafaranga ajyanwa mu nzira zitanyuze mu mucyo n’igihombo cya miliyari 129 z’amadolari y’Amerika naho  u Bushinwa nicyo gihugu cya mbere ku isi n’amafaranga angana na Trillion 2.74 z’amadolari y’Amerika.

Iki cyegeranyo cyashyizwe ahagaragara mu Ukuboza umwaka wa 2012.

 

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 29/01/2013, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: