StarTimes igiye kuzamura ibiciro

StarIsosiyete icuruza amashusho (Pay-TV) StarTimes izatangira kuzamura ibiciro byayo mu mpera z’iki cyumweru (taliki ya 01 Gashyantare 2013).

Iyi sosiyete yari isanzwe izwiho kugira ibiciro biri hasi ugereranyije n’izindi sosiyete zicuruza amashusho ari zo DSTV na CANALSAT ariko na none ikagira amashusho acikagurika.

StarTimes ivuga ko izamuye ibiciro kubera ko idolari ry’Amerika ryazamutse bityo bakaba babona bashobora guhomba.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri StarTimes Sebastian Gashugi yagize ati, “tugiye kumara imyaka 5 dukorera hano mu Rwanda, ibiciro byacu ntibihindagurika ahubwo usanga tugabanya kugira ngo dukurure abakiriya,  twazamuye  ibiciro kuko idolari ryazamutse cyane kandi ibikoresho byacu bikorerwa mu Bushinwa, Transport yariyongereye ndetse n’igiciro cyaho dukoresha amakarita [voucher cards] cyarazamutse, niyo mpamvu dushaka kongeraho udufaranga duke.”

Dekoderi (Decodeur) yaguraga 18.000 izajya igurwa 23.500 frw naho amakarita yaguraga 3.000 azagurwa 3.500, ayagura 12.000frw azajya agurwa 13.000 frw naho 18.000 agurwe  20.000 frw.

Bamwe mu bafatabuguzi ba StarTimes binubiye iki cyemezo cyo kuzamura ibiciro kuko n’ubusanzwe iyi sosiyete ngo itanga serivisi mbi zirimo amashusho acikagurika ariko StarTimes irabihakana ikavuga ko ubu nta kibazo cy’amashusho acikagurika kuko mu gihugu hose imaze kuhashyira iminara.

Umwe mu bafatabuguzi ba StarTimes abinyujije kuri facebook, yagize ati, “ndabona aho kwemera biriya biciro kandi serivisi ari nta kigenda nge mu minsi mike nderekeza muri CANARSAT, reka sinakwemera guhendwa kandi serivisi ari nta kigenda”.

Undi nawe yagize ati, “Aho kugira ngo ndebe rukumbi [TVR] nzajya nshyiraho 500 frw kuko 1 iruta 0.”

Ku rundi ruhande, ikinyamakuru Izuba Rirashe cyegereye umuyobozi wa StarTimes Africa ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa byayo, Bw. George Wang, kugira ngo kimubaze impamvu yatumye biba ngombwa ko bongera ibiciro kandi abakiriya batishimira serivisi bari basanzwe bahabwa n’icyo kigo.

Ku bijyanye na serivisi batanga, Bw. George Wang yavuze ko koko StarTimes Africa ifite porogaramu zimwe na zimwe zitagaragara neza mu mashusho cyangwa se hakiyandikaho ko nta fatabuguzi televiziyo ifite ngo bitewe n’imimerere y’ikirere (network), kandi ko bidakunda kubaho kenshi.

Naho ku byerekeye porogaramu ziteganyijwe kunyuraho ku masaha runaka akaba atari zo zinyuraho, Bw. Wang yavuze ko ababivuga babeshya kuko ngo porogaramu zose zigiraho amasaha ateganyijwe, atanga urugero kuri BBC na Aljazeera n’izindi nka France 24, aho amakuru agiraho amasaha ntarengwa.

Bw. Wang yakomeje avuga ko abafatabuguzi babagana biyongereye, kandi ko bakomeje kwiyongera buri munsi, akaba ari ikimenyetso cy’uko abenshi mu bafatabuguzi bishimiye imikorere yabo nibyo bacuruza kurusha ababinenga.

Ku byerekeye izamuka ry’ibiciro by’ifatabuguzi (bouquets), Bw. George Wang yavuze ko ibyo ari ibisanzwe mu bucuruzi. Yagize ati: “Urebye hanze hose kw’isoko, ibiciro by’ibintu byariyongereye. Ntabwo ari muri StarTimes Africa honyine. Kandi icyo tuba tugamije ni ugushimisha abatugana, tubagezaho ibyo bifuza byose no gutera inkunga iterambere ry’igihugu.”

Bw. Wang yavuze ko sosiyete yabo muri iki gihe ikorana neza n’Ikigo cy’Igihugu Ngenzuramikorere cy’imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA), kuko kibafasha mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Ubuyobozi bwa Star Times buvuga ko buzakomeza kuba ku isonga mu kugira abafatabuguzi benshi ugereranyije na DSTV na CANALSAT kuko ibiciro byabo bizakomeza kuba hasi.

StarTimes ivuga ko imaze kugeza ku bakiriya 70.000, ukwezi kwa Ukuboza 2012 yagurishije dekoderi 6.800(imwe igura 18.000 frw) naho ukwezi kwa Mutarama 2013 hari hamaze kugurwa dekoderi 4.500.

U Rwanda ruritegura kuva mu buryo bw’ikoreshwa ry’amashusho ya Analog rugakoresha uburyo bugezweho  bwa Digital.

StarTimes Africa ni ikigo cy’Abashinwa gicuruza amashusho hano mu Rwanda no mu bindi bihugu bya Afurika, kikaba gikoresha abakozi b’Abanyarwanda bagera kuri 76.

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 29/01/2013, in Uncategorized. Bookmark the permalink. 1 Comment.

  1. njye ntago nemeranya n uwo muyobozi, kuko gahunda zigaragara kuri channels ntago zikurikiza amasaha aba yazanditsweho! ugasanga wenda kuri Menu ya chaine runaka handitsengo ngo saa 19:30 hari match, zagera ugasanga hariho ibindi biganiro, byagera nka saa 21:00 match ukabona niho igiyeho! wenda nabo bazakore research basure abafatabuguzi, bazabyibonera. Bagerageze guhuza gahunda n amasaha kuko ikibazo ntago ari icyaho amashusho ava (different TVs) ahubwo ni icya startimes.

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: