Imibereho ya Minisitiri Protais Musoni

Hari taliki ya 12 Mutarama 2013, saa yine n’igice za mugitondo ubwo twamusuraga murugo iwe Kicukiro (Kagarama), atwakira neza cyane(Jyewe n’umunyamakuru ufata amafoto), atujyana mu busitani kugira ngo abe ariho tuganirira.

Minisitiri Musoni Protais

Minisitiri Musoni Protais

Nongeye kumusubiriramo ikingenza, mubwira ko nifuza kumenya amakuru y’ubuzima bwe busanzwe ndetse n’indi mibereho yamuranze ari muri politike. Dore incamake y’ikiganiro cy’amasaha abiri twamaranye.

Umunyamakuru: mwatubwira imyaka yanyu n’aho mwavukiye?

Musoni Protais: “Navutse taliki 22 Gashyantare 1954, mvukira I Mamfu muri Muhura, ubu ni mukarere ka Gatsibo. Data yitwa Kaniziyo Munyandinda na Mama Kagoyire Dancilla.

Navukiye mu muryango wifashije cyane, Data ari mubantu ba mbere batunze imodoka mu Rwanda, mu 1957 yarafite ikamyo (Lorry), twagiye guhunga yaramaze kwigurira ivatiri yo kugendamo. Yari afite amaduka abiri akomeye ahitwa Kiramuruzi kandi yacuruzaga ikawa; ayohereza I Burundi, twari dufite inka nyinshi ,urumva nawe umucuruzi w’icyo gihe, gusa ibintu byaje kuba bibi nyuma!”

Umunyamakuru: Byagenze gute?

Musoni Protais: Huuumm ibintu byabaye bibi mu 1960, duhungira I Kigali, I Kigali nabwo biranga tuza kujya Nyagatare batunyaga inka zose, nnko mu 1961 nibwo twafashe icyemezo cyo guhunga tujya I Nakivale muri Uganda.

Gusa Papa yaguze ubutaka I Mbarara ahitwa Gakoma.

Amashuri Musoni Protais yize.

Amashuri abanza v  Yatangiye amashuri abanza mu 1961 I mamfu(mu Rwanda)

v  Yasimbutse umwaka wa kabiri ajya muwa gatatu(Nshungerezi, Uganda)

v  Yarangirije amshuri abanza ahitwa Rwamulunga mu 1968

Amashuri yisumbuye

v  Ikiciro rusange(O level) yigiye St. Leon’s College

v  Aza gusoreza Ntare school

Kaminuza

Yigiye Makerere University muri Engineering arangiza mu 1980

Umunyamakuru:Waje kwinjira gute muri Politike?

Musoni Protais: Ubundi nabanje gukora muri Uganda-Airways nshinzwe ibijyanye na moteri z’indege, icyakora akazi kaje guhagarara kuko hari umutekano muke cyane, haba impanuka abasirikare ba Obote baza kumpiga batekereza ko ari jye wayiteje, gusa Imana yakinze ukuboko hari abandi bamfashije ndatoroka njya muri Kenya, byatumye muri 1982 njya kwigisha (Mathematics na Physics) mu mashuri yisumbuye.

Gusa 1979 ninjiye muri RANU, ntangira gushyira hamwe abanyeshuri b’abanyarwanda bari impunzi, muri make nakubwira ko uhereye muri 1979 aribwo ninjiye muri politike kugeza uyu munsi.

Imirimo yagiye ashingwa

  • 1981-1982: Yakuriye RANU mu gace ka Nakuru muri Kenya
  • 1983-1985: Yayoboye RANU muri Kenya yose
  • 1985-1987:  Umunyamabanga mukuru wa RANU

Nyuma yagiye ashingwa indi mirimo itandukanye RANU imaze guhinduka kuba RPF-Inkotanyi kugeza mu 1994.

 

Umunyamakuru: None se ko nta hantu na hamwe numva uvuga abantu nka Fred Gisa na Perezida Kagame?

Musoni Protais:Icyo gihe nta hantu bagaragaraga kuko bari mu gisirikare, nka Fred(Rwigema) we sinari muzi, uwo nari nzi yari Nyakubahwa Paul Kagame kuko twiganye Ntare. Nibuka ko uwitwa Bayingana ariwe waduhuje na bariya basirikare(Fred na Kagame). Ntibyadusabye imbaraga nyinshi zo kubumvisha ko hari icyo dukwiye gukora kugira ngo dutahe mu Rwanda kuko bari barafashe icyemezo cyo kujya mugisirikare.

Akaruhuko….Ministri Musoni bamuzanira icyayi kitagira amata(icyayi mukaru)

Umunyamakuru: Ko batinze kubaha icyayi Minister?

Musoni Protais: Nuko batamenyereye ko nkinkwa (kunywa icyayi)

 

Imirimo Musoni Protais yashinzwe kugeza ubu

  • 1994-1997: Perefe wa Kibungo
  • 1997-1999: Perefe w’Umujyi wa Kigali
  • 1999-2002: Umunyamabanga mukuru muri Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu
  • 2002-2004: Umunyamabanga wa leta ushinzwe imiyoborere myiza muri MINALOC
  • 2004-2009: Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu
  • 2009 -?? kugeza ubu ni Minisitiri ushinzwe imirimo y’inama y’abaministri

 

Umunyamakuru: Minister, munyemerere tube tuvuye gato kuri Politike tuvugane ku buzima busanzwe, ariko turaza kuyigarukaho nyuma…

Musoni Protais: Sure…

Umunyamakuru: Mbonye ufata ka cyayi, ubundi akayoga ntusomaho?

Musoni Protais: hahahaha…aaahhh    ubu naraziretse, naziretse July last year (naziretse umwaka ushize mu kwa karindwi), ubundi nakundaga amata ariko nayo narayaretse kubera uburwayi.

Umunyamakuru: nsanzwe nziko mufite umuryango ariko ntimwambwiye igihe mwakoreye ubukwe

Musoni Protais: eeeh… nashakanye na Peace (Musoni) mu 1982, dufitanye abana 6, abakobwa batatu n’abahungu batatu, ubu mfite abazukuru babiri.

Umunyamakuru: Hari idini ubereye umuyoboke?

Musoni Protais: Nsengera ahantu hose, Nemera Imana nkayemerera ko hari ibintu byinshi byaremwe ntashobora gusobanukirwa, icyo ntemera n’ukujya murusengero, mfite icyumba cy’amasengesho hano iwanjye, mbyuka saa kumi cyangwa saa kumi n’igice ngasenga hanyuma nkakora Sports.

Umunyamakuru: Ok…Minister nyemerera nongere ngusubize muri politike; mu mirimo mwashinzwe kuva mu 1994 ni izihe ngorane mwabonye?

Musoni Protais: ni nyinshi cyane…ariko muribuka ikibazo cy’umutekano muke cyari mu Rwanda nyuma ya jenoside, abantu bari hopeless (Nta byiringiro), RPF yari ifite intego yo gucyura impunzi, impunzi zari nyinshi icyo gihe, noneho zitashye haba ikibazo cyo kuzituza, gusaranganya amasambu byari ikibazo, ndibuka ubwo nari Perefe wa Kibungo, hatahutse abantu 400.000 icyarimwe kandi ntacyo bafite, byasabaga kubasubiza mu byabo no kubashakira ibyo kurya, ntibyari byoroshye!

Nta mafaranga twari dufite, nta gusoresha, nta mishahara twagiraga kandi dufite abantu benshi bahungutse

Muri guverinoma habaga ibyemezo bihindagurika cyane, kuko ntacyerekezo gifatika cyari gihari mbese byari bimeze nka ya mvugo iri muri bible (bibiliya) “Gushyira Vino nshya mu mifuka ishaje”

Kimwe nka Tito Rutaremara (http://bit.ly/SCkEWC), Musoni Protais ntazibagirwa igihe Pasteur Bizimungu yari Perezida wa repubulika, ngo hari ruswa ikabije cyane.

“Sinzibagirwa igihe ijoro twamaze kumurindi dusaba President Bizimungu kureka gutunga amakamyo afite Plaque za Kongo akadusubiza ko dukwiye gutandukanya Bizimungu nka Perezida na Bizimungu ukeneye imibereho, ntibyari byoroshye kuko bamwe bari bamenyereye imitegekere ya “Hunga Ndaje”, kandi twebwe twari dushyize imbere imikorere ishingiye kunzego.”

Uko akoresha igihe cye

Ministiri Musoni ajya ku kazi saa n’ebyiri n’igice agataha saa tatu cyangwa saa yine z’ijoro. Akunda kureba umupira ariko umwanya munini ngo awufata asoma ibitabo.

Ni umufana ukomeye wa Manchester United na APR FC. Arya ibyo kurya byose ariko bitarimo amavuta.

Muri iki gihe ngo yanga gutaha ubukwe cyane cyane ubwo gusaba kuko asanga harabayeho guta umuco cyane kandi habamo ibinyoma, kuri we (Ministri MUsoni Protais) ngo ni uguta umwanya.

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 22/01/2013, in Uncategorized. Bookmark the permalink. 2 Comments.

  1. yego byose nibyiza yavuze ariko bajye birinda guserereza abayobozi bagyezi babo

    Like

  2. Bizimana The'ophile

    Erega, nubundi ntabwo abantu bose, bagira ubunyangamugayo kimwe. Ariko mbabazwa nabayobozi barengaKubyobaba bararahiriye. So, kugezubu, ndasaba nyakubahwa protaiz koyajyayibuka aho twavuye guhera 1980kugera ubu, bityo bikamuha ingufu zogukomeza gukorera ikibuga. Kandi natwe tumurinyuma.

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: