Ibuka irashidikanya imibare ya Polisi kubahakana Jenoside

Perezida wa IBUKA Prof. Dusingizemungu Jean Pierre

Perezida wa IBUKA Prof. Dusingizemungu Jean Pierre

Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abacitse ku icumu urashidikanya ku mibare y’abafatiwe mu byaha byo guhakana no gupfobya Jenoside.

Imibare y’ishami ry’ubugenzacyaha muri Polisi y’igihugu igaragaza ko abantu 174 mu mwaka 2012 aribo bafatiwe mu byaha byo guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Umuyobozi wa IBUKA avuga ko iyi mibare ari mike cyane ugereranyije n’abantu bahakana Jenoside.

Prof Dusingizemungu Jean Pierre yagize ati, “Twebwe tuzi ko hari ibyaha nk’ibi bikorwa birenze ibi bitangazwa na Polisi, uko imyaka igenda niko abantu bagenda bahindura uburyo bwo guhakana Jenoside ku buryo bigoye kubafata, abenshi babikora mu buryo bwihishe cyane.”

Imibare y’ubugenzacyaha kubafatiwe mu cyaha cyo guhakana Jenoside yerekana ko iki cyaha kigenda kigabanuka. Umwaka 2010 hafashwe abantu 242, 2011 hafatwa abantu 206 naho umwaka ushize (2012) hafatwa 174.

Hari andi makuru avuga ko Leta ihitamo guhisha umubare munini w’abakoze ibyaha murwego rwo kwanga kwerekana ko hari ibibazo byinshi mu gihugu ariko ibi byaha bigakurikiranwa rwihishwa n’inzego z’umutekano kandi hakibandwa ku kwigisha sosiyete.

Abantu 89 bafatiwe mu byaha byo kuvangura

Raporo y’ishami ry’ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda yerekana kandi ko abantu 89 bafatiwe mu bikorwa byo kuvangura mu mwaka 2012 icyakora Polisi ntigaragaza ubwoko bw’ivangura iryariryo.

Gusa hari amakuru yemeza ko ivangura ryahagurukiwe cyane ariry’ubwoko kurenza uko hitabwaho ivangura rishingiye ku karere, uruhu cyangwa se irindi vangura.

Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge ivuga ko kuba abantu bafatirwa mu bikorwa by’ivangura atari igitangaza kuko hari impamvu nyinshi zibitera.

Perezida wa Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda Msg John Rucyahana yagize ati, “kubona iyi mibare ya polisi y’abakoze ivangura nta gitangaza kirimo rwose nyuma y’imyaka 18 Jenoside irangiye dufite abantu benshi bakoze ibyaha, hari abagifite imitima ibacira urubanza abo bose nibo ushobora gusanga bagaragara muri ibi byaha.”

Msg Rucyaha yavuze ko icyamutangaza ari uko nta bantu baba biteguye gufasha abagifite ibibazo by’amacakubiri.

“Kimwe nuko tudatangazwa no kuvumbura imyobo ishyinguyemo abantu bishwe muri Jenoside ni nako ntatangazwa no kubona abatirwa mu bikorwa by’amacakubiri ashingiye ku bwoko n’ibindi ahubwo natangazwa no kuba sosiyete yaba idashaka gufasha abantu bameze gutyo.”

Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge ivuga ko ibipimo by’ubwiyunge mu Rwanda bihagaze neza ariko vuba hagiye gukorwa ubushakashatsi bwimbitse kubijyanye n’imibanire y’abanyarwanda, aho buzibanda cyane mu babana hafi nko mugisirikare, munsengero n’ahandi.

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 22/01/2013, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: