Abasilamu barasaba umuyobozi wabo kwegura

Mufti Gahutu imbere y'imbaga y'Abayisilamu

Mufti Gahutu imbere y’imbaga y’Abayisilamu

Bamwe mu bayoboke b’idini ya Islam mu Rwanda barasaba ko Mufti wabo Sheikh Gahutu yegura ku mwanya we ngo kubera abategekesha igitugu.

Baramushinja kandi ubugambanyi bugamije gucamo idini ryabo mo ibice bibiri.

Amakimbirane mubayisilamu yatangiye gukaza umurego taliki 13 Werurwe 2012 ubwo hashyingurwaga El-Hadji Nzamwita Omar wahoze mu buyobozi bw’ikigega gicunga imari y’Abisilamu (Bayitlumal). Uyu ngo akaba yari itabye Imana amaze guhagarikwa kimwe n’abandi bakomiseri kubera imicungire mibi y’umutungo bashinjwaga na Komite iyobowe na Mufti Sheikh Abdul Karim Gahutu n’uwari umwungirije Sheikh Moussa Sindayigaya.

Nyamara Sindayigaya ubu wamaze kwirukanwa avuga inzangano ziri mubayisilamu ziterwa na Mufti mukuru Gahutu udashaka gukorana n’abahoze hafi y’uwo yasimbuye Habimana Salehe.

Sheikh Sindayigaya Moussa yagize ati, “Turazira ko twakoranye na Salehe, Mufti Gahutu yari mu itsinda ryananije Salehe akora akavuyo, turamwihorera ni nako yaje kubuyobozi. We nabari bashinzwe kuyobora ikigega(Bayitlumal) bakomeje natwe kutunaniza batwima amafaranga yo gukoresha mubuzima bwa buri munsi kugeza ubwo batwirukanye umwaka ushize. Na n’uyu munsi turacyakorerwa ibikorwa by’ivangura ku buryo tutemerewe no kuvuga ubutumwa, turasaba ko bishobotse Mufti yakwegura ariko amaze gukorerwa ubugenzuzi.”

Mufti Gahutu avugana n’ikinyamakuru Izuba rirashe, yahakanye ko hari ibibazo mubayisilamu ahubwo amakosa ayashyira kuwahoze amwungirije Sheikh Moussa Sindayigaya.

“Hari abagenda bavuga mu misigiti no mubitangazamakuru ko hari imikorere mibi n’ivangura mubisilamu, Sindayigaya n’abo bafatanije igihe cyabo kizagera ubwo tuzaba tutakibasha kwihanganira amafuti yabo. Icyo nemera nuko hagiye habaho kutumva ibintu kimwe hagati y’abakomiseri b’ikigega cy’umutungo w’abisilamu na bamwe muri Komite nyobozi ariko ni ibibazo byagombaga gukemurwa mu biganiro.”

Gahutu yakomeje agira ati, “ Njya guhagarika uwari unyungirije kimwe n’abo yakoranaga nabo, byatewe n’icyemezo bafashe batangishije inama kikaza kuvamo urupfu rw’umusaza(Nzamwita Omar), ntabwo nari gukomeza kurebera ibintu nka biriya. Bajya gufata icyemezo cyo guhagarika abashinzwe gucunga ikigega nari nababujije ariko baranga, ibyavuyemo ni urupfu rw’uriya musaza.”

Ese intandaro ni iyihe? 

Hari amakuru yemeza ko kuva baytulmali(ikigega cy’imari) yajyaho mu mwaka wa 2006 kugeza ubu itarakorerwa igenzura( Audit), ibi ngo byageragejwe kenshi ku gihe cya Mufti wacyuye igihe Sheikh Salehe Habimana ariko abari bayoboye iki kigega barabyanga bigera ubwo bohererezwa itsinda ryari ryemejwe n’inama Nkuru ko rizakora igenzura(Audit) ariko banga gukorana naryo, mu bintu by’ibanze iryo tsinda ryagombaga gukoramo igenzura harimo ibirebana n’ikoreshwa ry’amafaranga yishyurwa n’abajya I Makkah muri Hidja, aho buri mwaka hakoreshwa akayabo karenga amadolari ibihumbi magana atatu ariko kugeza ubu ngo nta raporo y’imikoreshereze y’ayo.

Iki kigega ni nacyo Mufti Gahutu yahoze akoramo mbere yuko atorerwa kuva umuyobozi mukuru w’abayisilamu, avugwaho kuba ari muri bamwe bananije Salehe Habimana ndetse ngo kumpamvu z’ubworoherane, abandi bayisilamu bahisemo kumugira umuyobozi mukuru kugira ngo amakimbirane yari yarafashe intera ndende ahoshe. Ariko ibintu ngo bikomeje kuba bibi kugera naho ngo abisilamu batangiye kugambanirana bishobora kuvamo kugirirana nabi.

Andi makuru aremeza ko abayisilamu bari munzego z’ubuyobozi baba bafite uruhare muri aya makimbirane urundi ruhande rukavuga ko ikibazo cyaba kimaze kuba ingutu ku buryo nabo cyabananiye ariyo mpamvu hari igice cy’abisilamu kifuza Leta yashaka abandi bahuza batari abisilamu muri iki kibazo.

Umwe mubisilamu twavuganye utarashatse kuvuga izina rye ku mpamvu z’umutekano yagize ati, “ Yaba Ministri Fazir Harerimana naba Hon. Saidati, Mukama na Abdul Karim nta n’umwe uyobewe ibibazo ndetse bitangira kuzamba bagiye bagerageza kuza gusubiza ibintu mu buryo ariko bimaze kugaragara ko nabo bafite uruhande babogamiyeho ku buryo nabo nta kizere tubafitiye, turasaba leta gukemura ikibazo cyacu nk’uko bakemuye ikibazo cyari muri ADEPR.”

Nubwo ariko hari abavuga ko mubayisilamu harimo ibibazo bikomeye, Mufti w’u Rwanda Gahutu abibona ukundi.

“Nta kibazo gikomeye mbona, icyakora ntawe tuzemerera gukomeza kuzana umwuka mubi, bariya nibemera gusaba imbabazi tuzababarira ariko nibanga bazashyirwa ahagaragara.”

Mufti Gahutu ahakana ko nta kibazo afitanye n’uwo yasimbuye ndetse avuga ko ajya amugisha inama mu kazi ariko ngo nta bucuti bafitanye bwihariye.

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 22/01/2013, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: