Imibereho yaranze Tito Rutaremara kugeza ubu

Umunyamakuru Fred Muvunyi abaza Senateri Tito Rutaremara

Umunyamakuru Fred Muvunyi abaza Senateri Tito Rutaremara

Hafi ubuzima bwe bwose; Hon. Tito Rutaremara  yabaye muri politike, yayoboye akanama kashyizeho RPF mu 1987, ayobora akanama katunganije itegekoshinga u Rwanda rugenderaho, yabaye Umuvunyi mukuru, aba umudepite none ubu ni Umusenateri mu ntekoshingamategeko y’u Rwanda kandi afatwa nk’inkingi ikomeye y’umuryango RPF Inkotanyi.

Senateri Tito Rutaremara avuga ko yavutse taliki 21 Ugushyingo 1944, avukira mu karere ubu ka Gatsibo, Umurenge wa Kiziguro. Yavukiye mu muryango wifashije kuko se yari Umwarimu nyuma za kuba umukarani wa leta kandi iwabo bari boroye inka.

Tito Rutaremara avuga ko yize bimugoye kuko amashuri yari make mu gihe cye. Iyo agereranya igihe cye n’ubu; Muzehe Tito avuga ko abana b’ubu bafite amahirwe menshi.

“Sinzibagirwa igihe njya muri Interina I Nemba(Ruhengeri), icyo gihe twari abana 4 twari tuvuye mu gice cy’iburasirazuba, twagenze iminsi 8 n’amaguru tuvuye I Kiziguro, Amashuri yisumbuye nayigiye kuri smineri ya Rwesero baza kunyirukana ndahava njya ste. Andre naho mpiga imyaka 2 banyirukana ku mpamvu za Politike. Naratashye ngeze murugo nsanga iwacu bahatwitse barangije bamfungira muri gereza ya Kibungo  amezi 2 nyuma mfunguwe nahise mpungira I Bugande, ababyeyi banjye bari baragiye kera ”

Muzehe Tito Rutaremara avuga ko yabayeho nabi mu nkambi ya Cyangwali(Muri Uganda, aho batungwaga no guca inshuro.

Senateri Tito yize muri kaminuza ya Cyambogo,  ahita ajya mu gihugu cy’ubufaransa aho yakomeje muri kaminuza ya Clermont Ferrand ndetse ahakorera Masters muri Geo-Physics.

Ubuzima bwa Politike nyuma y’Amashuri

Mu 1980-1985, Tito Rutaremara yinjiye mu ishyaka rya Gikomunisti  ryo mu bufaransa, avuga ko bwari uburyo bwo kwiga imikorere y’amashyaka no kureba uburyo iyo mikorere yakwifashishwa kugira abanyarwanda bavanwe mu buhunzi. Muri icyo  gihe  Rutaremara yari yarambuwe uruhushya rw’inzira (Passport) yari yarahawe na Uganda ngo kuko ubutegetsi bwariho bwamushinjaga gukorana na National Resistance Movement (ishyaka rya Museveni).

Rutaremara yaje gusubira muri Uganda ubwo Yoweli Kaguta Museveni yari amaze gufata ubutegetsi, icyo gihe yahise ashingwa kuyobora Task force (Itsinda) ryo gushyira mu buryo RANU ariyo yaje guhinduka RPF-Inkotanyi mu Ukuboza 1987.

Kuva RPF yatangira, Tito Rutaremara yaranzwe no kuba mu myanya ikomeye muri iryo shyaka; aho yabaye umunyamabanga mukuru

  • 1987-1989: Umunyamabanga mukuru wa RPF-Inkotanyi
  • 1989-1991: Komiseri ushinzwe ubukangurambaga
  • 1991-1993: Umuhuzabikorwa  wa Politike n’igisirikare
  • 1993 yazanye n’itsinda ry’abasirikare 600 bari muri CND (Intekoshingamategeko).

Kuva Rutaremara yava mu bufaransa ntiyongeye gukorera umushahara kugeza mu 1995 ubwo FPR yari imaze umwaka ifashe ubutegetsi.

Ibyagoye ubuzima bwa Sen. Rutaremara muri Politike

Mzee Tito Rutaremara avuga bimwe mubyagoye ubuzima bwe bwa Politike

Mzee Tito Rutaremara avuga bimwe mubyagoye ubuzima bwe bwa Politike

Iyo avuga ubuzima bwa politike, Muzehe Rutaremara ntubona ko yishisha cyane, abivuga nk’uvuga ubundi buzima busanzwe nubwo bigoye kumenya ko akubwiye ukuri kose ntacyo yizigamye.

Rutaremara yibuka ibihe Bizimungu yakuriweho ikizere (yirukanywe n’intekoshinga mategeko), kwirukanwa kwa Faustin twagiramungu, Anastase Gasana, Patrick Mpazimpaka na Pierre Celestin Rwigema.

“Sinavuga ko hari ibyari bigoranye cyane kuko aribwo buzima bwa Politike ariko ubwo (Pasiteri) Bizimungu yari perezida wa repubulika byaraturuhije kuko yanze ko intekoshingamategeko igenzura guverinoma. Icyo gihe yanze (Perezida Bizimungu) gusinya itegeko ryahaga ububasha inteko kugenzura guverinoma kandi hari ruswa ikabije cyane. Twari tumaze imyaka itatu hari ikibazo(crisis) dushaka ko avaho ariko bikanga kuko ntabwumvikane busesuye bwari mu ntekoshingamategeko kandi yagombaga kuvaho habonetse amajwi y’ubwiganze bwa 4/5.”

“Twaragowe cyane kuko twashakaga imikorere ifututse izira ruswa ariko abandi bashaka kwikorera ibyo bashaka, icyo gihe kandi twari dufite abanzi benshi hanze y’igihugu kandi tunafite intambara twarwanaga muri Kongo.”

1995-2000: Depite muntekoshingamategeko y’inzibacyuho

2000-2003: Yayoboye komisiyo yo gushyiraho itegekoshinga

2003-2011: Umuvunyi mukuru

Ubu ni umusenateri muntekoshingamategeko

Mu bindi Tiro Rutaremara yibuka, harimo uburyo bamwe mu baministri muri leta y’inzibacyuho bateruraga amafaranga nta muntu uri bubaze aho bayajyanye.

“Tekereza Ministri agahabwa amafaranga yo kubaka ishuri yarangiza ishuri akarigira irye, uwari ministri w’ububanyi n’amahanga(Jean Marie Ndagijimana) wahawe imishahara y’abambasaderi yarangiza akayashyira ku mufuka we agahita ahunga. Ruswa yari ikabije cyane.”

Ubuzima busanzwe bwa Tito Rutaremara

Iyo ugeze kwa Tito Rutaremara(I Kanombe haruguru ya La Parisse), ubona ko abayeho mu buzima buciriritse, aho yakirira abashyitsi(uruganiriro) usanga ari ahantu hasanzwe, Television iciriritse na Decodeur ya star-times. Iyo umubajije impamvu ari mubuzima budakabije kuba buhenze kandi yararanzwe no kugira imyanya ikomeye; Muzehe Tito agusubiza atya; “None se mfite ibihwanye n’umushahara mpembwa ikindi mfite abantu benshi nitaho, abana benshi bari mu mashuri, ubwo se amafaranga nayakura hehe?”

Tito Rutaremara avugana n'umunyamakuru Fred Muvunyi iwe murugo

Tito Rutaremara avugana n’umunyamakuru Fred Muvunyi iwe murugo

Senateri Rutaremara nta mwana yigeze abyara nyamara iyo ugeze mu nzu ye usanga amafoto y’abantu benshi, akavuga ko ari abana yareze, murugo rwe twahasanze(10 Mutarama 2013) uruhinja avuga ko rutaragira amezi abiri, akavuga ko ari umwana batoraguye bahitamo kumurera.

Tito yigeze umugore?

Iki kibazo usanga abantu benshi bakiganiraho kandi bakakivugaho mu buryo butandukanye ariko uyu munyamakuru yakibajije Muzehe Tito maze asubiza muri aya magambo…

“Nashatse umugore mu 1974 ariko tuza gutandukana hari undi twabanye imyaka 10 witwa Danielle Gay (umuzungu) nawe turatandukana ubu hano mbana na Cecile”

Tito Rutaremara ntabwo ankwa inzoga, nubwo kera yahoze asomaho kandi nabwo yaratoranyaga kuko yangaga ibishaharira nk’urwagwa na Primus.

Nta dini abereye umuyoboke ariko ngo aho atumiwe hose ajyayo, haba mu basilamu, abarokore, mu kiliziya n’ahandi.

Uko akoresha igihe cye

Inshuro nyinshi ava mu rugo saa kumi n’ebyiri n’igice za mu gitondo agiye muri Sena ariko amasaha yo gutaha murugo aratandukanye cyane kubera inshingano afite za sena n’umuryango RPF-Inkotanyi.

Nta mwanya agira wo gusura abantu  ahubwo buri weekend aba ari mu bukwe aho asabira cyangwa agasabwa abana cyane cyane abacitse ku icumu batagira ababyeyi.

Akunda kurya Fromages  n’amafiriti, mu myidagaduro agakunda kureba Filimi no kubyina dore ko akiri muto yajyaga mu nzu babyiniramo.

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 15/01/2013, in Uncategorized. Bookmark the permalink. 4 Comments.

  1. Keep it up Fred!

    Like

  2. Egidien Kamili

    Nonese uwo Rose babana ko mutavuze icyo bapfana, nkurikije ibyo nzi, ngo nimushikiwe ariko aho mwadusize muri dilemme

    Like

  3. He is a living hero

    Like

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: