Abantu 373 bamaze kwicwa mu Rwanda

Abakekwaho kwicwa Dr. Mbukani bemeye icyaha

Abakekwaho kwicwa Dr. Mbukani bemeye icyaha

Raporo y’ubugenzacyaha yabonywe n’Izuba rirashe irerekana ko abantu  373 aribo bishwe mu mwaka 2012 mu Rwanda. Muri bo 151 bishwe  mu buryo bwateguwe.

Ubu bwicanyi bukomeje guhangayikisha abanyarwanda. Inzobere mu by’indwara zo mu mutwe n’ubumenyamuntu zirakeka ko bishobora kuba ingaruka za Jenoside ariko abandi bakemeza ko hari imyumvire yo kwikunda no kudaha agaciro ubuzima bw’abandi.

Umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda wigisha ibijyanye n’indwara zo mu mutwe (Clinical Psychology), Dr. Marie Ignatiana Mukarusanga avuga ko abantu batagiha agaciro ubuzima bw’abandi.

“Umuntu asigaye yirebaho akima agaciro mugenzi we, abenshi usanga bapfuye imitungo noneho akibwira ati, aho kugira ngo mbure kiriya kintu nakwikiza ushaka kukimbuza. Ntabwo abantu bakishyira mu mwanya w’abandi.”

“Ingaruka za jenoside zishobora kuba mubitera ubu bwicanyi, kubera ihungabana rikabije.”

Raporo y’inzego z’ubugenzacyaha y’imyaka itatu ishize igaragaza ko ubwicanyi bukomeje kuzamuka, umwaka 2010 hishwe abantu 290, mu 2011 hicwa abantu 255 naho umwaka ushize 2012 hicwa 373.

Abakurikiranira hafi aya makuru y’ubwicanyi bavuga ko bikabije kandi bishobora kwiyongera, abandi bavuga iyi mibare ari mito cyane ugereranyije n’ibibera hirya no hino mu gihugu aho polisi iba itashoboye kugera ngo igenze ibyo byaha. Hari n’abavuga ko ubu bwicanyi bwahozeho ariko Polisi ntibimenye.

Abinyujije kurubuga nkoranyambaga Facebook,  uwiyita  Jean de la Croix yagize ati, “ kuva na mbere hose byahozeho nta gishya,gusa izo statistics [imibare] ntizakorwaga ngo ubone ko bikabije! nta gihe abantu batishe abandi. ni technologie[ikoranabuhanga] gusa yajemo,ukamenya info[amakuru] vuba kandi hose.”

 Ubwicanyi bushobora kuzamuka

Mu minsi ishize, Polisi yataye muri yombi abantu bane bakekwaho kwica Dr. Rajab Mbukani wahoze ari umwarimu muri kaminuza nkuru y’u Rwanda.

Iperereza ry’ibanze ryerekanye ko Nyakwigendera yishwe(yagambaniwe) n’umugore witwa Marie Louise Muhire bari bafitanye abana babiri. Abakekwaho kwicwa Nyakwigendera bemera ko bari bemerewe amafaranga atarenga 300.000 n’umugore wa Nyakwigendera. Bamwiciye mu nzu abana bahari. Uyu mugore aramutse ahamwe n’icyaha ashobora gufungwa burundu bivuga ko abana bashobora gusigara bonyine ubuzima bwabo bwose.

Dr. Marie Ignatiana Mukarusanga aribaza uko abana bazakura n’uburyo bazaba bashaririwe no kubura  se(Papa) bitewe na Nyina.

“Niba hadafashwe ingamba zikomeye ngo higishwe sosiyete nyarwanda, hitabweho abana basigaye nko kubabyeyi bicanye, ubu bwicanyi buzakomeza kuko aba bana bazakura ari abarakare.”

“hagombye kubaho kwigisha sosiyete yose, abantu bakubaha uburenganzira bw’abandi kandi abana nk’aba basigaye bakitabwaho mu buryo bwihariye, aba abana basigarana guhungabana gukomeye, nabo ntawe bazagirira impuhwe.”

 

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 14/01/2013, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: