Ubushinjacyaha buraregwa gufunga mu buryo bunyuranye n’amategeko

Mukeshimana M. Claire ashyikirizwa Polisi y'u Rwanda

Mukeshimana M. Claire ashyikirizwa Polisi y’u Rwanda

Marie Claire Mukeshimana arashinja ubushinjacyaha kumufunga mu buryo bunyuranye n’amategeko.

Izuba rirashe ryamenye ko hashize hafi ukwezi haregewe urukiko ko Ubushinjacyaha bwafunze Mukeshimana hatubahirijwe amategeko.

Uwunganira Mukeshimana mu mategeko Mutunzi Donati ntiyashatse kuvuga mu buryo bweruye icyo umukiriya we arega ubushinjacyaha n’urukiko rwaregewe, ahubwo avuga ko ategereje guhabwa italiki yo kuburana.

“Tuzavugana neza mu minsi iri mbere twamaze guhabwa I taliki yo kuburana ariko twareze ubushinjacyaha, bijyanye no gufunga mu buryo bunyuranye n’amategeko.”

Mukeshimana amaze umwaka afungiwe muri Gereza nkuru ya Kigali, Mu Kuboza 2011, nibwo Leta zunze ubumwe z’Amerika zamwohereje mu Rwanda amaze guhamwa n’icyaha cyo kubeshya inzego z’abinjira muri icyo gihugu.

Mu mwaka 2009, yaburanishijwe adahari ahamwa n’icyaha cya jenoside yakoreye muri Butare aho yaba yaragize uruhare murupfu rw’abana bari barahungiye I Save.

Ubushinjacyaha buvuga ko bwiteguye kuburana nawe kuko bwo bwumva ko adafunzwe mu buryo bunyuranye n’amategeko. Umushinjacyaha udafite uburenganzira kuvugira urwo rwego yabwiye iki kinyamakuru ko Mukeshimana akigezwa mu Rwanda yamenyeshejwe icyemezo cy’urukiko gacaca.

“Akihagera twamumenyesheje icyemezo cy’urukiko gacaca, tumusobanurira ko anafite uburenganzira bwo gusubirishamo urubanza ariko ntiyigeze abikora, twebwe twumva adafunze mu buryo bunyuranye n’amategeko ariko reka dutegereze tuzamenye neza ibyo aturega.”

Marie Claire Mukeshimana afungiye muri Gereza nkuru ya Kigali (1930) kuva taliki 27 ukuboza 2011, yahamwe n’icyaha cya Jenoside maze akatirwa gufungwa imyaka 19.

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 07/01/2013, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: