Ikibazo ku mitangire y’akazi mu bitaro bya Polisi

ACP Dr.Daniel Nyamwasa, Umuyobozi w'ibitaro bya Polisi

ACP Dr.Daniel Nyamwasa, Umuyobozi w’ibitaro bya Polisi

Hari amakuru aturuka mubakozi b’ibitaro avuga ko ibitaro bya polisi bishaka gutanga akazi  ku mwanya w’ukuriye ishami ry’imibanire(Sociale), nyamara iyo mirimo ngo “ishobora gukorwa” n’abapolisi kuko ngo hari ababyigiye.

Uyu mwanya ushobora gushyirwa ku Isoko; wari ufitwe n’umugore wahawe akazi na Polisi ariko ubu amabwiriza ya ministeri y’abakozi ba leta akaba atemera aba sous-contrat(abagengwa n’amasezerano y’igihe kigufi).

Bamwe mubakozi b’ibitaro bavuga ko umuyobozi wabo (ACP Daniel Nyamwasa) ashaka guha  umwanya umukozi wari uwusanzwemo ariko ngo binyuze mu buryo bw’ipiganwa, nyamara hagamijwe guha akazi uwo mugore binavugwa ko ari uw’umusirikare mukuru.

Ubuyobozi bukuru bw’ibitaro bya Polisi buravuga ko gutanga akazi muri icyo kigo bikorwa mu mucyo kandi hashingiwe kubumenyi n’ubushobozi.

Umuyobozi w’ibitaro Assistant Commissioner of Police Dr. Daniel Nyamwasa yatangarije Izuba rirashe ko hatarafatwa icyemezo cy’aho umukozi azava, niba bizanyura mu ipiganwa cyangwa se polisi igatanga umupolisi ukora muri uwo mwanya.

ACP Dr. Nyamwasa yagize ati, “Ubusanzwe ibitaro (bya Police) birigenga ku mutungo, dushobora kubona abakozi tubahawe na Polisi, ubwo ni abapolisi babifitiye ubumenyi, cyangwa tugahabwa abakozi na MINISANTE cyangwa tugakoresha ipiganwa ku myanya ikeneye abakozi. Nta kintu na kimwe dukora kitanyuze mu mucyo, ku bijyanye n’uwo mwanya; ntabwo twari twafata icyemezo cya nyuma, turimo gushakisha niba twabona umupolisi ubishoboye, nibyanga tuzawushyira ku isoko ku buryo abasivili bazaza kuwupiganira.”

Ibitaro bya Polisi bifite abakozi 140 (abaganga n’abakora indi mirimo), muri bo 75 ni abasivili naho 65 n’abapolisi.

Carine Mukangamije yari yarahawe akazi na Polisi nk’umu sous-contrat ariko amabwiriza mashya ya ministeri y’abakozi ba Leta yasabye inzego zayo[leta] guhagarika bene aba bakozi.

Umwe mubakozi utarashatse ko tuvugana izina rye yatangarije Iki kinyamakuru ko hageragejwe uburyo bwose kugira ngo uyu mukozi ye gutakazi akazi ariko ACP Nyamwasa Daniel ashimangira ko hagomba kubahirizwa amategeko yo gutanga akazi kandi ngo ibitaro bya Polisi byifashisha inzego z’igenga zigakoresha ikizamini, uwabonye amanota ari hejuru ya 70% niwe uhabwa akazi.

ACP Nyamwasa yagize ati, “ Reka dutegereze turebe, haracyari igihe; nitubura umupolisi wo gukora aka kazi nibwo tuzasaba abasivili gupiganwa.”

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu Supt. Theos Badege ashimangira ko urwego abereye umuvugizi bukoresha abasivili mu gihe cyose bigaragaye ko nta mupolisi ufite ubumenyi bwo gukora ako kazi.

“Biterwa n’ahantu tubona icyuho kandi tukabisaba ministeri y’abakozi bal eta, iyo ibyemeye twubahiriza amategeko yo gutanga akazi.”

Uyu mwanya utarashyirwa ku isoko nkuko byemezwa n’umuyobozi w’ibitaro bya Polisi; ukeneweho umuntu warangije ikiciro cya kabiri cya kaminuza muby’imibanire n’abantu (Sociology).

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 07/01/2013, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: