Ibihano bya RURA ntacyo byatwaye MTN

Regis Gatarayiha

Regis Gatarayiha

Ikigo Ngenzuramikorere ku mirimo ifitiye igihugu akamaro RURA kiratangaza ko kimaze guca amande Ikigo cy’itumanaho MTN miliyoni 125 (125.000.000 frw) nyuma yo kutubahiriza ibikubiye mu masezerano Ibigo by’itumanaho bigirana nacyo.

Ubuyobozi bwa MTN buvuga ko amafaranga baciwe na RURA atahungabanyije imikorere (Business) yabo nubwo igihano cyose aba ari igihano.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri MTN Yvonne Makolo yagize ati, “Twakoze ibishoboka kugira ngo umuyoboro wacu utungane ndibwira ko nta muntu ugifite ikibazo cy’itumanaho ku murongo wacu (wa MTN) kandi kuba RURA yarahagaritse ibihano bigaragaza ko hari icyahindutse , igihano cyose ni igihano gusa ntabwo byagize ingaruka kuri business yacu .”

Ikigo ngenzuramikorere ku mirimo ifitiye igihugu akamaro kivuga ko kitakomeza guhana MTN ahubwo hakwiye kubaho uburyo bwo guhwitura.

Umuyobozi ushinzwe kugenzura itumanaho muri RURA, Mutabazi Jean Baptiste yagize ati, “MTN yabanje kutubeshya itubwira ko yakemuye ibibazo ariko tuje kugenzura dusanga bitarakemutse, niyo mpamvu twafashe icyemezo cyo kubahana, gusa baduhaye gahunda y’amezi atatu yo gukemura ibibazo bafite ku muyoboro wabo.”

Mutabazi yongeyeho ko atari ngombwa gukomeza guhanisha MTN amafaranga. “Tekereza ikibazo bafite gikomeje kubaho, buri munsi tubaca amafaranga miliyoni 5 ubwo se urumva batagera aho bafunga business yabo?”

Miliyoni 90 zaciwe MTN ubwo yatangiraga gukatwa miliyoni 3 ku munsi naho Miliyoni 35 z’amafaranga y’u Rwanda yaziciwe ubwo yananirwa kumenyesha RURA n’abakiliya bayo ko izakora ivugurura ku muyoboro wayo iminsi 7 mbere yuko ibishyira mu bikorwa.

Abakiliya ba MTN bavuga ko ibihano yahawe ari bito cyane ugereranyije n’uburyo ibahemukira, babinyujijie ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook;

Uwitwa Habib Celestin Sonny yagize ati, “Ukurikije uburyo itwiba ahubwo bari bakwiye kuyica arenze ayongayo kuko irakabije.”

Naho uwitwa Eric Noël Kamayirese yagize ati, “MTN yayadukuyemo muribuka 2500Frs za abonnement ya buri kwezi?”

Ubwo taliki ya 14 Nzeri 2012 RURA yafatiraga ibihano MTN, yanihanangirije Ikigo cy’itumanaho TIGO kubera umuyoboro wacyo nawo utameze neza, gusa Tigo yo ngo yateye intambwe ishimishije ivugurura umurongo w’itumanaho ari nayo mpamvu itahanwe.

Umuyobozi mukuru wa Tigo mu Rwanda Diego Camberos yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko bakomeje gukora ibishoboka kugira ngo abakoresha umuyoboro wa Tigo bahabwe serivisi nziza, ndetse ngo umwaka ushize 2012 hongerewe ubushobozi bw’umuyoboro w’itumanaho mu duce 30 tw’igihugu.

Icyakora ngo hari ikibazo cy’ibikorwaremezo aho usanga hari uduce tw’igihugu tutagira amashanyarazi kandi agomba kwifashishwa mu mirimo y’itumanaho nkuko umuyobozi wa Tigo mu Rwanda abivuga…

Yagize ati “Ibibazo duhura nabyo tubisangiye n’andi makompanyi y’ubucuruzi, dufite ikibazo cy’ibikorwaremezo, hari aho dufite iminara ariko nta muriro wa EWSA, ibyo bidusaba gukoresha za moteurs amasaha 24/7 ariko muri rusange turashimira Leta kubera imbaraga ibishyiramo.”

About Rwanda news

I hate injustice!

Posted on 02/01/2013, in Uncategorized. Bookmark the permalink. Leave a comment.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: